Dr HAZEL Cameron yahishuye ko Kabarebe yamwongoreye ko u

Dr HAZEL Cameron maneko w'Ubwongereza mu ikinamico rikusanya ibitekerezo kuri
filimu ya BBC ngo Kagame akomeze kurindagiza isi, yahishuye ko muri Werurwe 2014
minisitiri w'ingabo z'u Rwanda General James KABAREBE yamwongoreye ko
u Rwanda rugeze ku manga kuko nta mutekano rufite
UDAHEMUKA Eric
http://shikamaye.blogspot.fr/
Dr Hazel Cameron
Filimu RWANDA'S UNTOLD STORY ikomeje kumunga ubutegetsi bwa Kagame na FPR i
Kigali mu Rwanda. Nkurikije uko mbona ibintu birimo kugenda, bishoboke ko uwategetse ko
komisiyo Martin NGOGA ishyirwaho atangiye kubona ko arimo guhomba cyane ku buryo
nibikomeza bitya nayo ishobora guseswa nk'uko imyigaragambyo yahagaritswe.
Komisiyo NGOGA mu ndorerwamo ya komisiyo MUTSINZI
Ikigaragaza ibyemezo bitazagira icyo bigeraho ni uko abakekwaho ibyaha ari nabo bafata
ingamba zo kwicira imanza. Ubwo umucamanza Jean Louis BROUGIERE yemezaga ko
Kagame ariwe wahanuye indege ya Perezida Habyalimana ndetse ko akwiye gushyikirizwa
inkiko hamwe n'abandi bicanyi bagenzi be 39 bo muri FPR, Kagame yahise ashyiraho
KOMISIYO MUTSINZI.
Ni ukuvuga ko Kagame yashyizeho Mutsinzi kugira ngo yerekane ko atari we wahanuye
indege kandi birumvikana kuko utashinja icyaha uwaguhaye umugati(Mutsinzi). Ibi ni nabyo
Kagame yongeye gukora aho BBC imutamaje agahita ashinga KOMISIYO NGOGA. Iyi
komisiyo yo ariko ubanza noneho igiye guhahamura uyu mwami uganje i Kigali kuko harimo
kuvamo ibimuhombya kuruta ibyo yibwiraga ko byatuma akomeza kujijisha isi
n'abanyarwanda.
Dr HAZEL Cameron yamennye ibanga yongorewe na General James KABAREBE ku
Kimihurura
Dr HAZEL Cameroun niwe wari utahiwe kumvwa na komisiyo Ngoga kugira ngo agire icyo
avuga ku ruhare rwa BBC mu gupfobya KAGAME njye nita kuvuga Kagame uwo ariwe mu
mizi. Dr HAZEL Cameron abajijwe niba BBC ishobora guhungabanya umutekano w’u
Rwanda, yasubije ko izawuhungabanya.
Mu kiganiro yatanze kikamara amasaha atatu(3) Dr Hazel yavuze ko akimara kureba iyi
filimi; amagambo yigeze abwirwa na Minisitiri w’ingabo James Kabarebe yahise
amugarukamo. Yavuze ko muri Werurwe 2014 yari i Kigali mu Rwanda aganira na Minisitiri
Kabarebe wamubwiye ko ikibazo cy’umutekano muke u Rwanda rushobora kugira muri iki
gihe, gituruka mu itangazamakuru mpuzamahanga ariko ngo ntiyabisobanukirwa.
Dr Hazel yabwiye komisiyo Ngoga ko akimara kureba iyo filimu aribwo yumvise impamvu
General James KABAREBE yambwiye ariya makuru. Ngo yahise atangira gukurikirana
amakuru ku Rwanda avugirwa mu bitangazamakuru kuko yibwiraga ko ashobora kugira
ingaruka mbi ku Rwanda. Dr Cameron yagaragaje ko iriya filimi ayishyira ku rutonde
rw’ibibangamiye umutekano w’igihugu.
Dr HAZEL Cameron ati:"Inomero y’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza
yasohotse mu gitondo cyakurikiye ijoro filimi yerekaniwemo, yaje ifitemo inkuru ivuga
nko niba ari uko bimeze, kuki twakomeza guha u Rwanda inkunga ingana na miliyoni
50 buri mwaka?" Yongeyeho ko mu bihugu by'uburayi; ijambo ry’imbaga nyamwinshi
rituma Guverinoma ihindura ibintu bikagenda nk’uko babishaka.
Dr HAZEL Cameroun yanze kugwa mu nutego wa Kigali
Muri ibyo bisobanuro yatanze, yabajijwe niba Jane CORBIN wakoze filimu yari agamije
guhungabanya umutekano w'u Rwanda asubiza ko atamuvugira ibyo atazi. Hano umuntu
akaba atashidikanya kuvuga ko bari bagamije kumva akamuvamo kugira ngo ashinje
umwongereza ariko bakaba baribagiwe ko abazungu bakundirana imbere y'abirabura.
Jane CORBIN aramutse agiye i Kigali yamera nka Peter ERLINDA
Muri iyi komisiyo bavuze ko banateganya guhamagaza uwakoze iyo filimu kugira ngo aze
atange ibisobanuro ku cyo yari agamije. Ntekereza ko adashobora kugaruka i Kigali kuko nta
mpamvu yo kwisobanura kuko ibyo yakoze bitabusanye n'inshingano z'umunyamakuru
w'umwuga. Aramutse anahisemo kujyayo azabanze akurikirane ibyabaye kuri Peter
ERLINDA waje kunganira mu rukiko Madame INGABIRE UMUHOZA Victoire agafungirwa ku
Muhima.
Mu kwanzura iyi nkuru, muri SHIKAMA turabona aho bucyera na komisiyo Ngoga ishobora
guseswa itamaze kabiri kuko nayo ari amaburakindi ya Kagame ntacyo izamugezaho bitewe
n'uko buri muntu uyihaye ibisobanuro ahishurira rubanda n'isi yose amabanga yari
yaramizwe n'ingoma. Urugero: Nko mu kiganiro, Dr HAZEL Cameron yatanze yahishuye ko
Kabarebe yamubwiye ko nta mutekano uri mu Rwanda.
Yahishuye ko Ubwongereza bushobora guhagarika inkunga bwateraga u Rwanda,
yerekanye ko akomeye kuri Jane Corbin wakoze filimu kuko atigeze amushinja ikosa iryo
ariryo ryose ari nayo mpamvu mu mutwe w'iyi nyandiko navuze ko ashobora kuba ari
maneko w'Ubwongereza uzagemura ibyo yabajijwe n'uko yasize Kigali imeze.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot. com/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)