INAMA Y`ABAPADIRI YO KU WA 13-14/01/2016 ( Iyi nama izwi ku

INAMA Y’ABAPADIRI YO KU WA 13-14/01/2016 (Padiri Emmanuel
BAMPORINEZA)
Iyi nama izwi ku izina rya (Presbyterium), yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri
Alexis HABIYAMBERE, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo.
Ku munsi wa mbere, Umushumba wa Diyosezi akaba yahaye umwanya abantu
babiri batanga ibiganiro byose byerekeza ku Mpuhwe z’Imana. Ikiganiro cya
mbere cyatanzwe na Padiri Romuald UZABUMWANA; yagaragaje ko buri wese
akeneye Impuhwe z’Imana, hatitawe no ku idini yaba asengeramo. Yavuze ko ku
bijyanye n’Impuhwe z’Imana bidasaba amarangamutima y’umuntu kuko Imana
Itugirira Impuhwe ititaye ku bo turi bo.
Yagaragaje ko Ubusaseridoti ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza Impuhwe
Imana itugirira. Ntabwo ubuhabwa ari uko aba ari intungane ahubwo ni Impuhwe
z’Imana zihura n’icyemezo umuntu aba yafashe cyo kwiyegurira Imana ; ibi
bikajyana n’ubuzima bw’abihayimana ; ni ukuvuga ko uwihayimana wese agomba
kubona mu muhamagaro we Impuhwe z’Imana. Buri wese yakagombye kugirira
mugenzi we Impuhwe nk’uko Imana izitugirira, akagerageza kubana neza na
mugenzi we kuko aremye mu ishusho y’Imana. Ntabwo umuntu agomba kubona
amakosa ye bwite muri mugenzi we, ahubwo amakosa akora yakagombye kumuha
gutera intambwe imufasha gutega amatwi mugenzi we kandi akamugirira
Impuhwe.
Ikiganiro cya kabiri cyatanzwe na Padiri Cyprien Dukuzumuremyi. Nk’uko
yabisabwe n’Umwepiskopi ; yatanze ikiganiro cyitwa « réforme du procès
canonique pour les causes de déclaration de nullité de mariage ». Ku bijyanye n’iyi
ngingo, yagaragaje ko Kiliziya isanzwe ifite amategeko igenderaho. Ku bijyanye
n’Isakramentu ry’Ugushyingirwa na bwo, hasanzwe hari amabwiriza
agenderwaho. Yahereye ku bintu bishobora gutuma iryo Sakaramentu ritabaho
anerekana impamvu zigera ku icyenda zatuma Isakaramentu ry’Ugushyingirwa
ritemerwa nk’uko bisanzwe bivugwa mu mategeko ya Kiliziya.
Nyuma akaba yaje kuvuga ku mpinduka zabayeho mu bijyanye n’ubucamanza
n’inkiko za Kiliziya mu rwego rwo gukomeza gufasha abantu kwakira Impuhwe
z’Imana.
Ahagana mu ma saa cyenda n’igice, abari mu nama bagize amahirwe yo gusurwa
na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HARORIMANA, Umushumba wa Diyosezi
ya Ruhengeri ari kumwe n’Umwepiskopi waturutse mu gihugu cya Zambiya,
nk’uko mubibona kuri iyi foto ikurikira.
Ku munsi wa kabiri, habayeho kungurana ibitekerezo no gutanga amatangazo.
Musenyeri J.M.V. NSENGUMUREMYI, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo
yagejeje kubari mu nama insanganyamatsiko y’Icyumweru cy’Uburezi Gatolika
« TWAKIRE IMPUHWE Z’IMANA, TUBE ABAHAMYA BAZO,
TWUBAHIRIZE IGIHE TUZIRIKANA ABANDI ».
Yavuze ko gusoza Icyumweru cy’Uburezi Gatolika, ku rwego rw’igihugu bizabera
muri Diyosezi ya Ruhengeri tariki 24 kamena, mu karere k’Ubutumwa ka Kibuye
bizabera kuri Paruwasi ya MURUNDA tariki 17 kamena naho mu karere
k’Ubutumwa ka Gisenyi bikabera muri Paruwasi ya Muhororo tariki 10 kamena.
Yasabye ko muri uyu mwaka w’Impuhwe z’Imana habaho gushishikariza abana
kurushaho gukora ibikorwa by’urukundo ndetse no guha ingufu Caritas z’ibigo
by’amashuri.
Padiri Laurent NGENDAHAYO, Umuyobozi wa Seminari Nto ya Nyundo
yagaragaje ko imibare y’abaseminari bato usanga itandukanye cyane mu turere
tw’ubutumwa twombi, mu karere k’ubutumwa ka Kibuye bakaba ari bake cyane
bityo akaba ashishikariza abapadiri gutegura neza ababa bitegura gukora ikizamini
kibemerera kwinjira mu Iseminari Nto. Yatangaje ko byamaze kwemezwa ko
ahahoze Orphelinat Noël ya Nyundo hagizwe Centre Scolaire Noël de Nyundo ifite
intego igira iti : « Foi, Excellence et Patriotisme ».
Padiri Emmanuel BAMPORINEZA, Econome Général Adjoint yasabye abapadiri
gushyiraho za Komisiyo z’ubutaka muri za paruwasi kugira ngo babafashe kureba
ibibazo biri mu byangombwa by’ubutaka ndetse no kumenya amasambu ashobora
kuba atarabaruwe kugira ngo abarurwe, yanabasabye gutangira kwishyura
amafaranga ku bibanza n’amasambu agomba kwishyura kugira ngo batazaduca
amande. Yabasabye kandi kujya batanga amakuru y’ibiba byabereye muri za
Paruwasi kugira ngo bishyirwe ku rubuga rwa Diyosezi.
Naho Padiri Jean Népomuscène MALIYAMUNGU KWIZERA yasabye abapadiri
kujya bohereza raporo y’ibikorwa biba byarakozwe muri za paruwasi
nk’iby’ubwubatsi, kugira ngo bishyirwe hamwe n’ibyakorewe ku rwego rwa
Economat Général maze raporo yose ibe yuzuye.
Yabasabye kandi kuba maso kugira ngo hatazajya hagira ibintu bitunguranye
bitugwaho biturutse ku burangare bwo kutubahiriza itegeko ry’umurimo. Bityo
abakozi bakaba bagomba guhabwa ibyo amategeko abemerera byose. Ni muri
urwo rwego yagaragaje ibibazo byabonetse mu micungire y’abakozi bari aba
orphelinat Noël de NYUNDO bikaba biri gusaba diyosezi kwishyura amafaranga
agera muri miliyoni mirongo irindwi.
Ibibazo nk’ibyo kandi byagaragaye muri komisiyo y’ubutabera n’amahoro ndetse
no muri Komera ikorera muri Paruwasi ya Mushubati. Ibyo bibazo byose bikaba
bizatwara Diyosezi amafaranga atari make tutibagiwe n’imanza za hato na hato.
Yanasabye kandi ko abafite ibintu byishyuzwa bajya bubahiriza amabwiriza yose
ajyanye no gutanga imisoro.
Umwepiskopi akaba yatangaje amatariki ya za ordinations Presbytérales et
Diaconales 2016:
BIRAMBO 16/07/2016
Presbytérat :
1.
2.
3.
Diacre Michel HABUHAZI (Birambo)
Diacre Evariste UWINTWARI (Birambo)
Diacre Vincent NSENGIYAREMYE (Nyange)
Diaconat :
1.
2.
3.
4.
Fratri Pascal HABINSHUTI (Nyange)
Fratri Benjamin KAMANZI (Nyange)
Fratri Jean Marie KWIZERA (Kibingo)
Fratri Théogène NDAGIJIMANA (Kibuye)
NYUNDO 23/07/2016
Presbytérat :
1. Diacre Jean Claude DUSENGUMUREMYI (Nyundo)
2. Diacre Védaste DUSABEYEZU (Kinunu)
3. Diacre Joseph NTIRANDEKURA (Biruyi)
Diaconat :
1.
2.
3.
4.
5.
Fratri Patrick HABIMANA (Nyundo)
Fratri Théophile HAKIZIMANA (Nyundo)
Fratri Fidèle KARASIRA (Busasamana)
Fratri Didier UWINEZA (Rambura)
Fratri Jean de la Croix NIZEYIMANA (Rususa)
KIVUMU 06/08/2016
Presbytérat :
1. Diacre Pierre Damien DUSHIMIYIMANA (Kivumu)
2. Diacre Donatien NDACYAYISABA (Kivumu)
3. Diacre Jean de Dieu NIYONSENGA (Kivumu)
Diaconat :
1. Fratri Fidèle NSENGIMANA (Kavumu)
2. Fratri Gaspard NZABAHIMANA (Murunda)
3. Fratri Gabriel UWINEZA (Biruyi)
Umwepiskopi yasoje inama ashimira abayitabiriye bose . Nk’uko mubibona ku
mafoto, nyuma hakurikiraho Igitambo cya Misa Cyatuwe na na Nyiricyubahiro
Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo
akikijwe n’Abasaseridoti.