REPUBULIKA Y’U RWANDA National Commission for the Fight against Genocide Commission Nationale de Lutte contre le Génocide Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside -CNLG- Tel 0252 580482 /3/4/5/6 – Fax 0252 580027 – P.O Box: 7035 Kigali – Hotline: 3560 E-mail: [email protected] – Web site: www.cnlg.gov.rw 1 KURWANYA JENOSIDE N’INGENGABITEKEREZO YAYO 1. DUSOBANUKIRWE NA JENOSIDE ICYO ARI CYO N’UKO ITEGURWA 1.1.Jenoside ni iki? Dukurikije igitabo cya Samuel Totten and Paul R. Bartrop (ed), The Genocide Studies Reader1, Ijambo « Jenoside » ryahanzwe n’umunyamategeko w’umuyahudi wabaga muri Pologne, Raphaël LEMKIN ashingiye ku ijambo ry’ikigereki genos rivuga ubwoko cyangwa inkomoko, hamwe n’iry’ikilatini cãedere risobanura kwica. Raphael Lemkin ashinga iri jambo yashakaga kwerekana itandukaniro riri hagati ya Jenoside n’ibindi byaha ndengakamere 1 Samuel Totten and Paul R. Bartrop (ed), The Genocide Studies Reader, 2009 Routledge UK, p 5) byibasira inyoko muntu (Crime contre l’humanité cyangwa Crime against humanity). Icyi cyaha gishingiye ku mugambi wo kurimbura burundu abantu bo mu bwoko, bo mu idini cyangwa batuye ahantu runaka. Ntabwo abantu barimburwa baba bazize y’uko bari ku rugamba cyangwa ngo bahorwe ibindi byaha. Ahubwo bahorwa gusa icyo baricyo. Mu by’ukuri, abakora Jenoside nibo bashyiraho ibiranga abo bashaka kurimbura. Amasezerano mpuzamahanga [(UN Convention on the Prevention and Punishment of the Crime of Genocide (UNCG)] yemejwe na ONU tariki ya 9/12/1948, ashyirwa mu bikorwa tariki ya 12/1/1951, amaze kwemezwa n’ibihugu byose bigize uwo muryango, yavuze mu magambo yumvikanyweho (compromise) icyo Jenoside aricyo. Yagize ati « Muri aya masezerano, Jenoside bivuga kimwe muri ibi bikorwa bikurikira bikoranywe umugambi wo kurimbura bose cyangwa igice cy’abantu bahuriye ku bwenegihugu (national), ubwoko (ethnical), ibara ry’uruhu (racial), idini : Ibyo bikorwa ni ibi : 1. Kwica abantu b’itsinda rimwe (group) 2. Gukomeretsa bikabije imibiri cyangwa ibitekerezo by’abantu b’itsinda rimwe (group) 3. Gushyira abantu b’itsinda rimwe mu buzima bubi (conditions) ubigendereye bwatuma ugamije ko barimbuka bose cyangwa igice. 4. Gushyiraho uburyo bubuza iryo tsinda kubyara 5. Kwambura iri tsinda abana babo bagahabwa irindi ridafite aho bahuriye Icyitonderwa: Kugira ngo Jenoside ishoboke igomba kuba ishyigikiwe na Leta. Leta igira umugambi n’ubushake bisesuye (intention) byo gutsemba icyo gice cy’abaturage bayo kandi koko ikabishyira mu bikorwa. Leta itegura Jenoside ibikorera gahunda kandi ikayigeraho. Uwicwa ntazira icyo yakoze, azira gusa ko ari umwe mu bagize igice cy’abo baturage bagomba gutsembatsembwa. 2 Jenoside igira umurongo mugari igenderaho. Niwo uhuza abasangiye icyerekezo kimwe cyo gukora Jenoside. Uwo murongo mugari niwo bita ingengabitekerezo ya Jenoside. Ingengabitekerezo ya Jenoside ikorerwa propaganda, igasakara mu bantu benshi, ikagira ingufu maze abantu bakayigenderaho bakemera gukora Jenoside. Jenoside yose iba ifite organisation: ntagipfa kwikora. Ibyo bita ko bisa n’uburakari bw’abaturage biba bifite ibyabibanjirije, byigishijwe, kandi byateguwe neza. Kandi nibyo bifashisha mu gukora Jenoside. 1.2. Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside Jenoside ni ubwicanyi ndengakamere butegurwa kandi bugashyirwa mu bikorwa bishyigikiwe na Leta. Leta igira umugambi n’ubushake bisesuye (intention) byo gutsemba igice cy’abaturage bayo kandi ikabishyira mu bikorwa. Leta itegura Jenoside ibikorera gahunda kandi ikayigeraho. Uwicwa ntazira icyo yakoze, azira gusa ko ari umwe mu bagize itsinda runaka bagomba gutsembatsembwa. Kugirango Jenoside ishyirwe mu bikorwa, umushakashatsi kuri Jenoside Gregory Stanton yagaragaje ko itegurwa ryayo rigaragarira mu byiciro1 umunani bikurikirana (8 stages)2. 1. Mbere ya byose, abategura Jenoside batandukanya abaturage, bakabacamo íbice bibiri («Us» and «Them ») bagendeye ku bwenegihugu, ubwoko, inkomoko cyangwa imyemerere. Muri iki gikorwa, abategura Jenoside bagerageze kumvisha abaturage ko kubacamo íbice ntacyo bitwaye kandi ko nta ngaruka bifite. Ariko mu byukuri bo baba bazi impamvu yabyo n’icyo bashaka kuzageraho. 2. Nyuma yo gucamo abaturage íbice, buri tsinda rihabwa izina ryihariye, rikagenderwaho babatandukanya n’abandi badahuje itsinda. Aha niho mu Rwanda Abanyarwanda bagabanijwemo Abahutu n’Abatutsi, Aba Nazi n’Abayahudi mu Budage n’ahandi. Ibi bigashimangirwa n’inyigisho z’urwango zirushaho gutandukanya amatsinda yombi, kugeza ubwo itsinda ryibasiwe rifatwa nk’umwanzi mu muryango ribarizwamo. 3. Nyuma yo gutandukanya amatsinda no kuyaha amazina y’ihariye kuri buri tsinda, itsinda ryibasiwe ritangira kwamburwa ubumuntu, abarigize bakagereranywa n’ibikoko. Aha niho mu Rwanda Abatutsi batangiye kwitwa inyenzi, inzoka, … 4. Ku rwego rwa kane, abategura Jenoside barangwa n’ibikorwa bitandukanye bitegura ishyirwa mu bikorwa ryayo. Hategurwa hakanigishwa abazayikora, hagashakwa ibikoresho bizifashishwa, n’ibindi. Ni muri uru rwego mu Rwanda hashyizweho imitwe y’interahamwe, impuzamugambi,... bakigishwa kwikiza umwanzi; bakagura ibikoresho bitandukanye bizifashishwa (imipanga, amahiri....), etc.» Ibyiciro= Urwego, Etapes mu rurimi rw’igifaransa cyangwa Stages mu rurimi rw’icyongereza 2 Gregory H. Stanton, “The Eight Stages of Genocide” from the book The Genocide Studies Reader, 127-129P. 1 3 5. Ku rwego rwa gatanu, abategura Jenoside batangira kwibasira abatagira aho babogamije, batabyumva kimwe nabo; kugirango bitazababuza gushyira mu bikorwa umugambi wabo wa Jenoside. 6. Ku Rwego rwa gatandatu, abagomba kwicwa bashyirwa ahagaragara, hagakorwa urutonde (listes). 7. Nyuma yo gukora urutonde rw’abagomba kwicwa, hakurikiraho kubica hagamijwe kumaraho abagize itsinda runaka. 8. Nyuma yo gushyira mu bikorwa Jenoside, iteka abayikoze ntibaba bemera ibyaha bakoze. Nibwo usanga barangwa no guhakana ibyabaye, bagahisha ukuri, bakibasira abatangabuhamya n’ibindi byose bagamije kuburizamo ibimenyetso bituma umugambi wabo umenyekana n’uburyo wateguwe. Mu byukuri, tugendeye kuri Jenoside zabaye hirya no hino ku isi, Jenoside yose irategurwa, ntipfa kubaho. Jenoside igira umurongo mugari igenderaho. Niwo uhuza abasangiye icyerekezo kimwe cyo gukora Jenoside. Uwo murongo mugari niwo bita ingengabitekerezo ya Jenoside. Ingengabitekerezo ya Jenoside isakazwa mu bantu benshi, ikagira ingufu maze abantu bakayigenderaho bakemera gukora Jenoside. 1.3. Jenoside itandukanye n’intambara Intego yabyo si imwe: Intambara iba igamije gutsinda maze abatsinzwe bakayoboka abatsinze. Jenoside ntiba igamije gutsinda ngo abatsinzwe bayoboke ababatsinze, ahubwo iba igamije kurimbura abo yibasiye ntihasigare n’umwe. Intambara igira amategeko ayigenga, utayubahirije akaba yabihanirwa. Ushyize intwaro hasi agasaba imbabazi arazihabwa, ntiyicwa. Nta mategeko agenga Jenoside, abayikora ntakibakoma imbere. Nta n’ubwo batanga imbabazi. Intambara igira imfungwa z’intambara, Jenoside iba igamije kumaraho itsinda runaka, ntigira imfungwa. Intambara ikorwa n’ingabo z’abasirikare, ntihajyamo abaturage basanzwe. Jenoside yo siko biri kuko ngo mu Rwanda yakozwe n’abasirikare ndetse n’abaturage basanzwe batagira ingano. Mu ntambara birabujijwe kwibasira abaturage muri rusange, by’umwihariko abana, abagore, abasaza, abarwayi, abamugaye n’umwe mu barwana umanitse amaboko n’ubwo hari abagwa mu ntambara bwose. Jenoside yibasira abagize itsinda runaka igamije kubamaraho bose, ntawe isize inyuma. Intambara igira ingaruka mbi n’inziza ariko Jenoside ingaruka zayo zose ni mbi gusa. 4 1.4. Jenoside itandukanye n’ibindi byaha by’ubwicanyi Habaho ubwicanyi butandukanye: hari ububa bugamije kwihorera, ubugamije guhana, hari ubuterwa n’uburakari busanzwe, urugomo n’ibindi. Ubwicanyi nk’ubwo ntibukorerwa gahunda na Leta ngo butegurwe ngo ishishikarize igice kimwe cy’abaturage bayo kuzakorera ubwo bwicanyi ikindi gice cy’abatuge bayo. Ubwicanyi busanzwe ntibuba bugamije gutsemba igice cy’abaturage bo mu bundi bwoko. Jenoside yo nicyo iba igamije: gutsembatsemba abari mu bundi bwoko bwibasiwe na Leta. Jenoside itandukanye n’ibindi byaha by’ubugome nk’ibyaha byo mu ntambara n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu, kuko byo biba bikomoka kuri iyo ntambara, mu gihe abicwa muri Jenoside bo baba bazira uko baremwe gusa. Jenoside iteka ishingira ku ivangura ritegurwa rikanashyirwa mu nzego, rigahabwa intebe, rikagirwa umurongo ngenderwaho w’Igihugu. 2. JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA MU 1994 2.1. Uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa 1. Gucamo Abanyarwanda mo ibice (Classification): Abahutu n’Abatutsi – (kwandika Hutu/Tutsi mu Ndangamuntu, kwigisha ko badakomoka hamwe, kubasumbanya etc.); 2. Kubaha ibibaranga (Symbolisation) – Abahutu n’Abatutsi. Abatutsi ni ba mazuru, ba runyunyusi barangwa n’ubugome, ubuhake, uburyarya, etc. 3. Kubambura ubumuntu (Deshumanisation) – (Kwita Abatutsi inzoka, Inyenzi, kuvuga ko bafite imirizo, Amatwi atendera, gutanga uburenganzira bwo kwica, guhemba abishe etc). 4. Kwishyira hamwe kw’abicanyi (Organization) – Hutu power, Interahamwe, gushyiraho inzego z’abicanyi, gukwiza ibikoresho, ubukangurambaga bw’abicanyi, gukora lisiti zabicwa no kuzitangaza etc. 5. Gutanya abagomba kwicwa n’abazabica (Polarisation) – umwanzi wacu ni umwe! (Umututsi). Ref. “Amategeko 10 y’Abahutu ya Kangura N0 6, Ukwakira 1990”3 ) 6. Kwitegura (Preparation) – Amaradiyo RTLM, Lisiti z’ibyitso, n’izabagomba kwicwa, gutegura ingabo, gutoza imitwe y’abicanyi no kuyimara ubwoba, kugerageza ubwicanyi, kuvuga ko hagiye kuba akantu: mwitegure!, etc. 7. Gutsemba (Extermination) – Abazavuka bazabaze uko Umututsi yasaga! 8. Guhakana Jenoside. (Denial /Négationisme/ Révisionisme)-Double Jenoside, Urupfu rw’umubyeyi Habyarimana, kwitabara etc. 2.2. Ibindi byerekana ko Jenoside yateguwe Hashyizweho imitwe y’abicanyi: Réseau zero : Agatsiko k’abicanyi bo hejuru muri politiki kakoreraga mu ibanga. Amasasu : Abasirikare bakuru barwanyaga amasezerano ya Arusha Interahamwe (MRND) Impuzamugambi (CDR) - 3 Aya Gitera yo muri 1959 ndetse n’aya Kangura yo muri 1990 (Kangura no 6) 5 - Abakombozi (PSD Power) n’abandi…. Hatanzwe intwaro, zikwirakwizwa n’abayobozi mu baturage hagamijwe gutsemba Abatutsi, Hashyizweho bariyeri nyinshi hagamijwe kubuza Abatutsi guhunga, Hakoreshejwe amayeri yo guhuriza (gukusanyiriza) Abatutsi hamwe mu bigo no mu masengero kugira ngo biborohere kubica, Habaye ubwicanyi bunyuranye imbere ya 1994, buyobowe n’abayobozi ba gisiviri n’abagisirikare: I Kibirira mu 1990, I Murambi mu 1990, Mu mutara mu 1990, Mu Bigogwe mu 1991, I Nasho mu 1990-1991, Mu Bugesera mu 1992, Ku Kibuye mu 1992, Ku Gisenyi mu 1993 2.3. Umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda Abantu benshi cyane bishwe mu gihe gito cyane (Abarenze 1.000.000 mu minsi 100 gusa). Abaturage basanzwe kandi benshi cyane bishe bagenzi babo baturanye ku misozi, basangiraga, basenganaga, bashyingiranaga etc. Abicwaga n’abicaga bari bahuje umuco n’ururimi. Abaturage bishe bari bafitanye isano rya hafi. Hakoreshejwe intwaro za gakondo zitica vuba nk’ubuhiri, ubufuni etc..hagamijwe gushinyagurira abicwaga. Hakoreshejwe ubugome bukabije (Kwicukurira no kwihamba, gukubita abana ku nkuta, kwanduza SIDA, kurya abantu no kunywa amaraso, etc). Inzego zose za Leta, amadini n’imiryango inyuranye zagize uruhare mu bwicanyi. LONI, amahanga n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu batereranye u Rwanda kandi bahari. 3. DUSOBANUKIRWE IGARAGARIRA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE N’AHO 3.1. Ingengabitekerezo ya Jenoside ni iki? Nk’uko itegeko n0 18/2008 ryo ku wa 23/07/2008 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ribivuga mu ngingo yaryo ya 2, ingengabitekerezo ya Jenoside ni urusobe rw’ibitekerezo bigaragarira mu myifatire, imvugo, inyandiko n’ibindi bikorwa bigamije cyangwa bihamagarira abantu kurimbura abandi hashingiwe ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, akarere, ibara ry’umubiri, isura, igitsina, ururimi, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki, bikozwe mu gihe gisanzwe cyangwa mu gihe cy’intambara. 3.2. Ibiranga icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside Ingingo ya 3 y’itegeko n0 18/2008 ryo ku wa 23/07/2008 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ivuga ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kigaragarira mu myifatire irangwa n’ibimenyetso bigamije kwambura ubumuntu umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu bafite icyo bahuriyeho nko mu buryo bukurikira: 6 1. Gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro mu mvugo, mu nyandiko cyangwa mu bikorwa bisebanya, birangwamo ubugome cyangwa byenyegeza urwango 2. Gushyira mu kato, gushinyagurira, kwigamba, kwandagaza, guharabika, gutesha isura, kuyobya uburari hagamijwe gupfobya Jenoside yabaye, guteranya abantu, kwihimura, kwangiza ubuhamya cyangwa ibimenyetso bya Jenoside yabaye. 3. Kwica, gutegura umugambi wo kwica cyangwa kugerageza kwica undi bishingiye ku ngengabitekerezo Ibindi bisobanuro Abahuriye ku ngengabitekerezo ya Jenoside bemera ko ibintu byamera neza ari uko barimbuye burundu abo bita abanzi babo, ari nabo babonamo kuba ba nyirabayazana b’ibibazo baba bafite; Ingengabitekerezo ya Jenoside ibaho mbere ya Jenoside, muri Jenoside na nyuma yayo; Hari aho yaba ntihabe Jenoside ariko nta haba Jenoside hatari kandi hatabanje ingengabitekerezo yayo. Twavuga ko ijambo ‘Ingengabitekerezo ya Jenoside’ ryinjiye mu mvugo y’Abanyarwanda nyuma ya 1994. Rikoreshwa hagamijwe gusobanura ukuntu Jenoside yashoboye kuba mu gihugu runaka. Mu Rwanda, ijambo “ingengabitekerezo ya Jenoside” rikubiyemo umugambi wo kumva uko abantu batabarika bishwe bazira ubwoko bwabo no gusobanukirwa ukuntu abandi bantu benshi bemeye umugambi w’ubwicanyi kandi bakemera kuwushyira mu bikorwa. Iryo jambo rikoreshwa hagamijwe guhamagarira abantu ngo bikingire kandi bitandukanye n’ibitekerezo, n’imyifatire cyangwa ibikorwa bishobora guhembera Jenoside. 3.3. Uko ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye mu Rwanda Politiki y’ivangura, amacakubiri n’akarengane; Guhimbira abantu ibibaranga (Définition des stéréotypes) ; Amategeko icumi y’abahutu (Gitera na Kangura); Ibinyamakuru, Radiyo (Kangura, RTLM,......) Imvugo y’abanyapolitiki n’abandi bayobozi (Léon MUGESERA, KAYIBANDA, HABYARIMANA, BAGOSORA,...). 3.4. Amategeko n’amabwiriza bihana ibyaha byerekeye Jenoside mu Rwanda Itegeko No 47/2001 ryo ku wa 18/12/2001 rihana icyaha cy’ivangura n’amacakubiri Itegeko N0 n° 33 bis/2003 of 06/09/2003 rihana icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara Itegeko N018/2008 ryo ku wa 23/07/2008 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside; Itegeko Nº 56/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga inzibutso n’amarimbi by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; Amabwiriza areba imyitwarire y’imitwe ya politike yemewe mu Rwanda 7 N’andi mategeko 3.5. Uburyo bwo guhakana no gupfobya Jenoside Kuvuga ko Jenoside itabayeho Kuyita andi mazina (amahano, ibyabaye, etc) Kuvuga ko byari intambara, ubwicanyi Kuvuga ko byari uburakari bw’abahutu kubera urupfu rwa Habyarimana Kuvuga ko habaye double génocide Kurwanya kwibuka Gufata nabi inzibutso Gutoteza no kwica abacitse ku icumu Gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside. Guhishira no guhisha ukuri mu butabera Kwigisha amacakubiri n’inzangano mu mashuri, mu madini, mu mashyaka ya politiki muri za associations n’ahandi. Gufatanya no gutera inkunga abafite umugambi wo gukora Jenoside 3.6. Amagambo akoreshwa mu byerekeye Jenoside n’impamvu No Ntibavuga 1 Intambara yo muri Jenoside yakorewe 1994 Abatutsi ItsembAbatutsi Jenoside Itsembatsemba yakorewe Irimburabwoko Abatutsi Itsembabwoko n’itsembatsemba 2 Bavuga 3 Ubwicanyi, Abanyarwanda basubiranyemo Jenoside yakorewe Abatutsi 4 Jenoside y’Abatutsi Jenoside yakorewe Abatutsi Impamvu Jenoside itandukanye n’intambara -Dukurikije icyo Jenoside aricyo (définition), habaye umugambi n’igikorwa cyo gutsemba Abatutsi ariko nta tsembatsemba cyangwa itsembabwoko byabaye kuko hari abasigaye. -Jenoside ryabaye ijambo ry’ikinyarwanda ni naryo ryanditswe mu Itegeko Nshinga -Habuze ijambo ry’ikinyarwanda risobanura nyabyo inyito « Genocide » ibi kandi byerekana ko mu muco wa kinyarwanda, mu mitekerereze no mu rurimi nta kintu nk’icyo kigeze kibaho. Jenoside ntabwo ari intambara cyangwa ubwicanyi (civil war, guerre civile) - Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 9, rivuga ko ibyabaye mu Rwanda muri 1994 ari Jenoside yakorewe Abatutsi. -Jenoside y’Abatutsi ntisobanura neza ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi bityo abayipfobya cyangwa abayihakana bakaba babyifashisha 8 5 Jenoside yatewe Ihanurwa n’ihanurwa ry’indege ry’indege ntaho rihuriye na ya Habyarimana Jenoside. 6 Habaye ebyiri genocide) 7 8 Jenoside Habaye Jenoside (double imwe gusa yakorewe Abatutsi. Kwibuka ni Kwibuka imbogamizi ikomeye bikwiye ku bumwe kumvikana nk’inkingi n’ubwiyunge. ikomeye y’ubumwe n’ubwiyunge. Hapfuye abantu Hapfuye bagera ku bihumbi abarenga 800 miliyoni bakavuga ko ari Jenoside yakozwe n’Abatutsi. -Ni bande bakoze Jenoside? Mu bakoze Jenoside harimo abahutu ari nabo benshi hakabamo n’Abatutsi bake ndetse n’abanyamahanga. Icyo bari bahuriyeho bose ni ugutsemba Abatutsi. -Abahutu baguye muri iyi Jenoside ntabwo wavuga ko ari Jenoside yakorewe Abahutu. Bazize ko banze gushyigikira umugambi wo gutsemba Abatutsi. -Jenoside yateguwe kuva muri 1959. -Jenoside yatangiye mu 1990. -Ihanurwa ry’indege ryabaye urwitwazo rwo kurangiza umugambi wari usanzwe uriho. -Gutoranya no gutoza abicanyi (Interahamwe) mu gihugu cyose, kubaha intwaro, gukora liste y’abazicwa, gushyiraho za bariyeri, etc…ntibishoboka ko byakorwa mu gihe gito kuva aho indege irasiwe n’igihe Jenoside yatangiriye. -Jenoside ifite uko isobanurwa, uko itegurwa n’uko ishyirwa mu bikorwa. -Reba “Akamaro ko kwibuka” -Ubushakashatsi bwakozwe bukemezwa n’Inama y’Abaminisitiri bwemeza ko hapfuye abarenga miliyoni. 9 Amagufa, ibisigazwa Imibiri y’abazize Guha icyubahiro Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi 10 Gutaburura Gukura imibiri Barajugunywe ntabwo bashyinguwe y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho yajugunywe 11 Amarimbi Inzibutso inzirakarengane zazize za Urwibutso ni ahantu hose hafite amateka ya 9 Jenoside Jenoside 3.7. Imvugo n’amagambo bigaragaza amacakubiri hagati y’abahutu n’Abatutsi mu Rwanda4 Tutsi Hutu Hamite Umunyamahanga ukomoka Bantu Kavukire b’umugabane kuri Ham w’Umuyahudi wa Afurika aribo bavuga ko ari abenegihugu Noble Umuntu waremewe gutegeka Roturier Umuntu waremewe (low class) gutegekwa Envahisseur Umunyamahanga ufata Indigène Umwenegihugu kavukire (imvador) igihugu ku ngufu (indigenous) Féodal Umutware Serf Umugaragu Éleveur (pastoralist) Umworozi Cultivateur Umuhinzi (cultivator) Aristocrate Umutegetsi wo hejuru Paysan (peasant) Umuturage wo hasi (aristocrat) w’injiji Seigneur (Lord) Umutegetsi Esclave (slave) Ingaruzwamuheto Oppresseur Ukandamiza Opprimé Ukandamizwa (oppressor) (oppressed) Grand, Beau (tall, Muremure, mwiza Petit nègre, Umwirabura mugufi handsome) simpliste (short usuzuguritse negro, naive) Intelligent, rusé Umunyabwenge, inyaryenge Singe à peine Icyenda gusa n’inguge (intelligent, clever) dégrossi (similar to a monkey) Paresseux (lazy) Umunebwe Travailleur docile, Umukozi wumvira, corvéable à merci ukoreshwa uburetwa (docile, exploitable worker) Menteur né (born Yavutse ari umubeshyi Authentique Uvugisha ukuri liar) (authentic) Faux noir (a fake Asa n’umwirabura ariko atari Autochtone Umwenegihugu, blackman) we (original) umusangwabutaka Rival du blanc, anti- Ntiyemera umuzungu, Yanga Ami du blanc Inshuti y’umuzungu blanc (rival to a umuzungu (a friend to a whiteman, against a whiteman) whiteman) Communiste Ntiyemera Imana Bon chrétien (good Umukirisitu wumvira (communist) christian) 4 Stereotypes selon magazine golias no 48-49 10 4. INGARUKA ZA JENOSIDE N’INGAMBA ZO KUYIRWANYA 4.1. Ingaruka za Jenoside mu Rwanda Gupfusha abantu barenze miliyoni kandi b’ingeri zose. Ubuhunzi bw’abarenze ½ cy’abari mu gihugu biganjemo abahunga kubazwa ibyo bakoze. Umutekano wahungabanyijwe n’abacengezi biganjemo abakoze Jenoside. Isura y’Igihugu n’abagituye yaragayitse mu rwego mpuzamahanga. Imibanire y’Abanyarwanda yasubiye inyuma. Ihungabana n’ihahamuka ry’abarokotse Jenoside. Ibikomere bikomeye ku mibiri no ku mitima by’abarokotse Jenoside. Umubare munini w’abatishoboye (Inshike, imfubyi zibana, abapfakazi etc). Ubwandu bwa SIDA bwariyongereye. Abana bavutse ku babyeyi batabashaka kuko batewe inda n’abicanyi. Abasenyewe amazu n’indi mitungo. Ubukungu bw’Igihugu bwarahungabanye Imfungwa nyinshi zirenze cyane ubushobozi bw’amagereza asanzwe kandi no kuzitunga bivuna Leta, izindi zikaba zifungiwe mu mahanga n’ibindi 4.2. Ingamba zo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya byayo Kuyirinda (Prévention) binyuze mu bukangurambaga, Guca umuco wo kudahana no gucira imanza abakoze Jenoside, Gushyiraho ibigo bikora ubushakashatsi kuri Jenoside, Gushyiraho amategeko ahana icyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, Gushishikariza ibindi bihugu kwibuka no gushyiraho amategeko ahana Jenoside yakorewe Abatutsi n’amategeko ahana ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya byayo. Kwita ku muryango kugira ngo ube ingoro y’amahoro n’urubuga rwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside Kugira urwego rw’uburezi, umuyoboro nyamukuru w’ingamba zihashya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri Gukomeza gushimangira umutekano w’Igihugu Kurushaho guhangana n’ingaruka za Jenoside hashyirwaho ikigega cy’indishyi Gushyiraho isangano ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside Kwita ku bubanyi n’amahanga nk’umuyoboro wo kurwanya ingengabitekerezo no kubaka amahoro arambye mu Rwanda Kurwanya ubukene, guhanga imirimo no kongera ubukungu bw’Abanyarwanda Kwigisha no gushimangira ingamba zo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside Kwibuka no gushyiraho inzibutso, 4.3. Akamaro ko kwibuka Kuba mu Rwanda harabaye Jenoside, biri mu mateka yacu y’ubu n’azaza. Kwibuka Jenoside twese nk’Abanyarwanda bizadufasha kubaka u Rwanda rwitandukanya burundu na Jenocide n’ibijyanye nayo byose. 11 Abanyarwanda baramutse bibagiwe Jenoside bakwibagirwa n’ibyayiteye byose. Ntacyabuza ko ishobora kongera kubaho kuko ibyayiteye bishobora kongera kubura umutwe, bigahabwa intebe maze bigakora ishyano. Akaba ari muri urwo rwego: Kwibuka ari ngombwa kuko bidufasha guhora turi maso. Tugomba guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazongera kubaho ku bantu abo aribo bose. Kwibuka bidufasha guhora twibombaritse, maze tukamaganira kure ibintu byose byakurura inzangano mu banyarwanda Kwibuka ni ngombwa kuko bidufasha kurwanya politiki yose ibiba amacakubiri, inzangano, irondakoko n’umwiryane mu banyarwanda, kuko ari bene izo nyigisho zabyaye Jenoside Kwibuka bidufasha kwirinda kongera kugwa mu mutego mubi twagushijwemo n’ubuyobozi bubi Kwibuka bidufasha kuzabaho neza mu bihe bizaza, no kubaka sosiyete yacu duhereye ku mateka yacu. Kwibuka bidufasha kwamaganira kure ibifitanye isano na Jenoside byose cyane cyane amacakubiri kuko tutayamaganye yazongera kutumaraho abantu. Kwibuka bidufasha kwamagana amashyaka ya politiki ashingiye ku moko kuko tutayamaganye yakongera kubiba umwiryane mu banyarwanda. Kwibuka bidufasha kwamaganira kure ikitwa ihezwa (exclusion) iryo ariryo ryose ribuza umunyarwanda kubona ibyo afiteho uburenganzira byose. Kwibuka bidufasha kwamagana no kurwanya inzangano hagati y’abana b’u Rwanda kuko kutazamagana ari ugutiza umurindi abashaka ko Abanyarwanda bamarana. Kwibuka bidufasha kwamagana imiryango, ibigo (institutions), abagize imiryango mpuzamahanga bitwaza ko badufasha ariko bakigisha, cyangwa bagashyigikira amacakubiri mu banyarwanda: imfashanyo yabo ntiruta ubuzima bw’Abanyarwanda. Kwibuka bidufasha kwamaganira kure abayobya n’abigisha nabi amateka y’u Rwanda n’imibanire y’Abanyarwanda. Kwibuka bizadufasha kwamagana umuco mubi wo kudahana (impunité), ahubwo kwibuka bidufasha kwimakaza umuco w’ubutabera. Kwibuka bizadufasha kubaka Igihugu gitandukanye n’icyo twarazwe n’abagizi ba nabi Igikorwa cyo kwibuka ni icya twese: abakuru n’abato, abiciwe ababo n’ababishe, abari mu Rwanda n’abari hanze yarwo mu gihe cya Jenoside, abariho, abari batarabaho n’abazaza, abaturarwanda n’amahanga muri rusange.Uwiciwe afite inshingano zo kwibuka abe bazize Jenoside, afite kandi nawe inshingano yo kubaka u Rwanda aharanira kubaho aho guheranwa n’agahinda.Uwishe akwiye guhora yibuka amahano yakoze, akicuza agasaba imbabazi kandi agahora ari maso kugira ngo atazongera kugwa mu mutego yagushijwemo n’ubuyobozi bubi. Akwiye kandi guhinduka akitandukanya n’ubugizi bwa nabi ubwo aribwo bwose cyane cyane ingengabitekerezo ya Jenoside. Akwiye gufatanya n’abandi kwamaganira kure abakwirakwiza inzangano n’amacakubiri mu banyarwanda. 12 5. UMWANZURO 5.1. Uruhare rwa buri muturarwanda Hakwiye kugaragara uruhare rwa buri wese mu kurwanya Jenoside, ingengabitekerezo yayo, ihakana n’ipfobya byayo haba muri: Leta, abikorera, amadini, amashuri, abato, abakuru, itangazamakuru n’abandi. Urwo ruhare ruzagaragarira aha hakurikira: 1. Kwemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko itazongera kubaho ukundi; 2. Kwirinda guhakana cyangwa gupfobya Jenoside; 3. Kwemera guhangana n’ingaruka za Jenoside dufatanya n’inzego zose by’umwihariko zibishinzwe; 4. Gufasha abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside guhinduka no guhana abayitsimbarayeho; 5. Kurangwa n’imitekerereze, imyumvire, imikorere n’imyitwarire izira ivangura iryo ariryo ryose mu bikorwa bya buri munsi; 6. Kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gutoza umuntu wese kubahiriza uburenganzira bw’abandi no kwirinda ivangura n’amacakubiri; n’ibindi. Abaturarwanda bose dufatanyije ndetse n’amahanga, tugomba kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ihakana n’ipfobya byayo kuko Jenoside isenya Igihugu kandi ikaba nta muntu n’umwe itagiraho ingaruka 5.2. Uruhare rw’amahanga Nk’uko bivugwa mu gitabo cyitwa « Ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda n’ingamba zo kuyirandura », mu bushakashatsi bwakozwe na SENA mu 1986 ku myumvire y’Abanyarwanda, abanyamahahanga bafite uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, bakabinyuza ahanini mu itangazamakuru no mubo bita impuguke ku Rwanda no ku Karere k’Ibiyaga Bigari. Ibyo kandi bikagira ingaruka mbi cyane ku gihugu, ku mutekano wacyo no ku bubanyi n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’andi mahanga. Ni muri urwo rwego amahanga akwiye kugira uruhare muri ibi bikurikira: - Kwamagana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi Gutanga ibiganiro bigamije gukumira, kurwanya Jenoside, ingengabitekerezo yayo, ihakana n’ipfobya byayo Kudahishira abicanyi, kubashyikiriza ubutabera no kubacira imanza Gushyiraho amategeko ahana ibyaha bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, ingengabitekerezo yayo, ihakana n’ipfobya byayo Gushyiraho no kwita ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mahanga (aho ziri) Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Gufasha abacitse ku icumu 13 Amasomo akubiye muri iyi mfashanyigisho yerekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yasenye Umuryango nyarwanda n’uko ari ngombwa gukangurira Abaturarwanda kugira imyumvire n’imitekerereze yuzuzanya hagamijwe kugira ubufatanye mu kubaka Igihugu cyacu cyasenywe n’inyigisho z’amacakubiri abaturarwanda bacengejwemo kuva kera aribyo byagejeje Igihugu cyacu mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994. Turizera ko iyi mfashanyigisho izarushaho kumurikira no gufasha Abaturarwanda ndetse n’Abanyamahanga gusobanukirwa n’inshingano za Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside n’uruhare rwa buri wese mu gukumira Jenoside n’ingangabitekerezo yayo. 14 15
© Copyright 2026 Paperzz