2015-16 Kinyarwanda Budget Speech

REPUBULIKA Y’U RWANDA
MINISITERI Y’IMALI N’IGENAMIGAMBI
IJAMBO KU MUSHINGA W’INGENGO Y’IMARI
Y’UMWAKA WA 2015/2016
INSANGANYAMATSIKO: TWONGERE IBIKORWA REMEZO
HAGAMIJWE ITERAMBERE N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
Rigejejwe ku Nteko ishinga amategeko
Tariki ya 11 Kamena 2015
na
Claver GATETE
Minisitiri
1|P a g e
I.
INTANGIRIRO
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena;
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite;
Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi;
Ba Nyakubahwa mugize Inteko Ishinga Amategeko;
1. Nk’uko bitegenywa n’amategeko cyane cyane ingingo ya 79 y’Itegeko Nshinga
rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe
kugeza ubu ndetse n’ingingo ya 35, n’iya 38 z’Itegeko Ngenga ryerekeye Imali
n’Umutungo bya Leta nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; Mu izina rya
Guverinoma, nejejwe no kubagezaho Umushinga w’itegeko rigena Ingengo
y’Imali y’Umwaka wa 2015/2016.
2. Nk’uko
mubizi,
twayibagejejeho
imbanzirizamushinga
kuwa
30
Mata
y’iyi
2015,
ngengo
tukaba
y’imari
tubashimira
ya
2015/16
ibitekerezo
mwayitanzeho tubizeza kandi ko byitaweho mu kunoza umushinga w’itegeko
tubagezaho uyu munsi.
3. Mu myaka icumi ishize, ubukungu bwacu bwagiye bwiyongera ku kigereranyo
gishimishije aribyo byatumye imibereho myiza y’abaturage irushaho gutera
imbere. Nubwo kuva mu mwaka ushize ubukungu bw’igihugu cyacu bwongeye
kuzamuka ku muvuduko ushimishije ugereranyije n’umwaka wa 2013,
ntitwakwirengagiza ko hakiri imbogamizi zabangamira ubukungu bw’igihugu
cyacu, zaba izikomoka imbere mu gihugu ndetse n’izituruka hanze yacyo.
By’umwihariko igipimo cy’izamuka ry’ubukungu ku rwego rw’isi kiracyari hasi
nubwo muri rusange bugenda butera imbere. Bityo imiterere itari myiza
y’ubukungu bw’isi ikaba igira ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa twohereza ku
masoko mpuzamahanga ndetse n’inkunga duhabwa n’abaterankunga ari nabyo
2|P a g e
byitezwe gukomeza kuba imbogamizi ku izamuka ry’ubukungu bw’igihugu
cyacu.
4. Ni muri urwo rwego bidusaba kurushaho kongera imbaraga mu kuzamura
umusaruro w’ibicuruzwa twohereza ku isoko mpuzamahanga, kugira ngo
tugabanye gushingira ubukungu bwacu ku nkunga z’amahanga, nubwo
tutakwirengagiza zimwe mu mbogamizi ku ishoramari zikigaragara, harimo
ibikorwaremezo bidahagije cyane cyane mu rwego rw’ingufu no gutwara abantu
n’ibintu.
5. Mu by’ukuri, ikibazo cy’ibikorwaremezo bidahagije ni imbogamizi rusange mu
bihugu byinshi by’Afurika. Ni muri urwo rwego umuryango mpuzamahanga
ndetse n’ibihugu by’Afurika by’umwihariko byatangiye gushyira ingufu mu
kongera ibikorwaremezo nk’inkingi y’iterambere.
6. Nubwo kuva mu mwaka wa 2010, Guverinoma yakomeje gushyira imbaraga mu
kongera ibikorwaremezo hagamijwe kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu
mahanga, biragaragara ko inzira ikiri ndende. Ni muri urwo rwego Guverinoma
yahisemo insanganyamatsiko igira iti: “TWONGERE IBIKORWA REMEZO
HAGAMIJWE ITERAMBERE N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE” kuba
ariyo igenderwaho muri gahunda z’ubukungu n’ingego y’imari y’umwaka wa
2015/16. Iyi nsanganyamatsiko ikaba ari nayo yemeranyijweho hagati y’ibihugu
bihuriye mu muryango w’Afurika y’I Burasirazuba mu rwego rwo gushimangira
uruhare rw’ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere mu kongera ibikorwaremezo.
7. Bityo ijambo mbagezaho ku mushinga w’ingengo y’imali na gahunda
z’ubukungu mu mwaka wa 2015/16 rikaba rikubiyemo ibice by’ingenzi
bikurikira:
3|P a g e
a)
Mbere na mbere, ndabagezaho incamake y’uko imiterere y’ubukungu ku
rwego rw’Isi yari ihagaze mu mwaka wa 2014 ndetse n’uko buteganyijwe
mu mwaka wa 2015 na 2016;
b)
Mu gice cya kabiri, ndabagezaho muri make ibyo tumaze kugeraho mu
rwego rw’ubukungu n’uburyo ingengo y’imali ya 2014/15 yakoreshejwe.
c)
Mu gice cya gatatu, ndabagaragariza ingamba z’ubukungu bw’igihugu
cyacu mu gihe giciriritse;
d)
Mu gice cya kane ndibanda kuri gahunda z’ibikorwa na politiki y’ubukungu
bikubiye muri uyu mushinga w’ingengo y’imari ya 2015/16 ndetse
n’ibikorwa by’ingenzi bikubiye muri gahunda ya EDPRS 2;
e)
Mu gusoza ndabagezaho imbogamizi dushobora kuzahura nazo.
II. IMITERERE Y’UBUKUNGU BW’ISI MU MWAKA WA 2014, 2015
N’UWA 2016
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena;
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite;
Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi;
Ba Nyakubahwa mugize Inteko Ishinga Amategeko;
8.
Raporo ku bukungu bw’isi (World Economic Outlook) yasohotse mu kwezi
kwa kane igaragaza ko ubukungu bw’isi bwiyongereye ku gipimo cya 3.4 ku
ijana mu mwaka wa 2014 ari nacyo bwari bwazamutseho mu mwaka wa
2013. Uyu musaruro w’ubukungu ku rwego rw’isi ukaba waraturutse ahanini
ku izamuka ry’ubukungu bw’ibihugu bikize, mu gihe ubukungu bw’ibihugu
bikungahaye kuri peteroli bwo bwahungabanyijwe n’igabanuka ry’ibiciro
by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.
4|P a g e
9.
Ubukungu bw’ibihugu bikize bwiyongereye ku gipimo cya 1.8 ku ijana mu
mwaka wa 2014 ugereranyije n’igipimo cya 1.3 ku ijana mu mwaka wa 2013.
Ubukungu bw’ibihugu bifite umuvuduko udasanzwe mu iterambere (Emerging
Markets) bwiyongereye ku gipimo cya 4.6 ku ijana mu mwaka wa 2014, iki
gipimo kikaba kiri hasi gato ya 5 ku ijana bwiyongereyeho mu mwaka wa
2013, ahanini bitewe n’ubukungu bw’Ubushinwa butiyongereye ku muvuduko
uri hejuru nk’uko byari bisanzwe.
10. Ubukungu bw’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bwo bwakomeje
kuzamuka ku gipimo cya 5.2 ku ijana mu mwaka wa 2014 ugereranyije
n’igipimo cya 5.0 ku ijana bwiyongereyeho mu mwaka wa 2013. Ubukungu
bw’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) bwo bukaba
bwariyongereye ku gipimo cya 6 ku ijana mu mwaka wa 2014 ugereranyije
n’igipimo cya 5.8 ku ijana bwari bwazamutseho mu mwaka wa 2013.
11. Ubukungu bw’isi buteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 3.5 ku ijana mu
mwaka wa 2015 ndetse no ku gipimo cya 3.8 ku ijana mu mwaka wa 2016
bitewe ahanini n’izamuka ry’ubukungu ryitezwe mu bihugu bikize cyane
cyane Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu gihe ubukungu bw’ibihugu
nk’Uburusiya, Ubushinwa, ndetse n’Ibihugu bikungahaye kuri peteroli bwo
bwitezwe gukomeza guhura n’ingorane. Ubukungu bw’ibihugu byo mu munsi
y’ubutayu bwa Sahara buzazamuka ku gipimo cya 4.5 ku ijana mu mwaka wa
2015 ndetse no ku gipimo cya 5.1 ku ijana mu mwaka wa 2016.
5|P a g e
III. IMITERERE Y’UBUKUNGU BW’IGIHUGU CYACU MURI IKI GIHE
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena;
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite;
Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi;
Ba Nyakubahwa mugize Inteko Ishinga Amategeko;
a)
Ubwiyongere bw’Umusaruro rusange w’igihugu
12. Ubukungu bw’igihugu cyacu bwiyongereye ku gipimo cya 7 ku ijana mu
mwaka wa 2014 ugereranyije n’igipimo 4.7 ku ijana bwari bwazamutseho mu
mwaka wa 2013. Umusaruro mwiza w’urwego rwa serivisi ukaba waragize
uruhare runini mu izamuka ry’ubukungu bw’igihugu cyacu kuko rwazamutse
ku gipimo cya 9 ku ijana mu mwaka wa 2014 ugereranyije n’igipimo cya 5 ku
ijana rwari rwazamutseho mu mwaka wa 2013. Urwego rw’ubuhinzi
rwazamutse ku gipimo cya 5 ku ijana mu mwaka wa 2014 ugereranyije
n’igipimo cya 3 ku ijana rwari rwazamutseho mu mwaka wa 2013.
13. Gusa umusaruro w’urwego rw’inganda wo ukaba warazamutse ku gipimo cya
6 ku ijana mu mwaka wa 2014 ugereranyije n’igipimo cya 9 ku ijana rwari
rwiyongereyeho mu mwaka wa 2013 biturutse ku musaruro muke
w’ibitunganyirizwa mu nganda (Manufacturing) wazamutse ku gipimo cya 1
ku ijana mu mwaka wa 2014 ugereranyije n’igipimo cya 5 ku ijana rwari
rwazamutseho mu mwaka wa 2013.
b) Izamuka ry’ibiciro ku masoko
14. Muri rusange ibiciro ku masoko mu gihugu cyacu byazamutse ku rugero
rudakanganye kuko byazamutse ku gipimo cya 2.1 ku ijana mu mpera
z’umwaka wa 2014, ndetse bikomeza kudahindagurika cyane kuko mu mpera
6|P a g e
z’ukwezi kwa Gicurasi 2015 byazamutse ku gipimo cya 2.2 ku ijana.
Igabanuka ry’ibiciro ku masoko rikaba ryaratewe ahanini n’uko ibiciro
by’ibiribwa
bitazamutse
cyane
kubera
umusaruro
mwiza
w’urwego
rw’ubuhinzi, ibi bikiyongeraho igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli
ku rwego mpuzamahanga.
c) Imiterere y’ubuhahirane n’amahanga
15. Ku bijyanye n’ubuhahirane n’amahanga, ibicuruzwa twohereza mu mahanga
byiyongereye ku gipimo cya 3 ku ijana mu mwaka wa 2014 kuko byinjije
agera kuri Miliyoni 723.1 z’Amadorali y’Amerika ugereranyije na Miliyoni 703
z’Amadorali y’Amerika twinjije mu mwaka wa 2013. Kutiyongera bishimishije
by’umusaruro w’ibicuruzwa twohereza mu mahanga byatewe nuko ibiciro
by’icyayi n’amabuye y’agaciro byagabanutse nubwo ibiciro by’ikawa byo
byazamutse ku gipimo cya 36 ku ijana mu mwaka wa 2014. Umusaruro
w’ibindi bicuruzwa bitari bimenyerewe koherezwa mu mahanga (non
traditional exports) harimo impu, ibireti n’ifarini ndetse n’ibindi bitumizwa
bikongera gucuruzwa mu bihugu duturanye (re-exports) byo byakomeje
kwiyongera ku gipimo gishimishije, aho by’umwihariko umusaruro w’ifarini
wiyongereye ku gipimo cya 46 ku ijana mu mwaka wa 2014.
16. Ibicuruzwa dutumiza mu mahanga byiyongereye ku gipimo cya 8 ku ijana
kuko twatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 2,000.1
z’amadorali
y’Amerika mu mwaka wa 2014 ugereranyije na Miliyoni 1,851.5 z’amadorali
y’Amerika twari twatumije mu mwaka wa 2013. Ibi bikaba byariyongereye
kubera imishinga myinshi y’iterambere yaba iya Leta ndetse n’iy’abikorera ku
giti cyabo ikenera ibikoresho bitandukanye biva mu mahanga.
7|P a g e
17. Kubera kwiyongera kw’ibicuruzwa twatumije mu mahanga mu gihe ibyo
twohereza byo bitazamutse cyane, icyuho hagati y’ibyo twohereza n’ibyo
dutumiza mu mahanga kikaba cyariyongereye ku kigereranyo cya 11.8 ku
ijana mu mwaka wa 2014. Ubwizigame bwa Leta (Reserves) bukaba
bwaragumye ku bushobozi bwo gutumiza ibintu mu mahanga bugera ku mezi
atanu, ari nacyo kigereranyo twariho mu mwaka wa 2013. Iki gipimo
cy’ubwizigame kikaba kiri hejuru y’igipimo cy’amezi ane y’ubushobozi bwo
gutumiza ibintu mu mahanga gisabwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari
(IMF).
d) Politiki y’ifaranga ndetse n’imiterere y’isoko ry’imari n’ivunjisha
18. Mu mwaka wa 2014, politiki y’imari no kubungabunga agaciro k’ifaranga
yibanze ku ngamba zifasha gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko ari
nako ifasha ko mu gihugu haboneka amafaranga ahagije kugira ngo ibikorwa
bizamura ubukungu bikorwe. Ni muri urwo rwego ingano y’amafaranga
akoreshwa ku masoko (broad money) yiyongereye ku gipimo cya 19 ku ijana
mu mwaka wa 2014 ugereranyije n’igipimo cya 15.6 ku ijana yari
yiyongereyeho mu mwaka wa 2013. Inguzanyo nshya zatanzwe (authorized
loans) ziyongereye kugera kuri 38.2 ku ijana.
19. Urwego rw’amabanki rwarushijeho gutera imbere, kunguka, no kunoza
imikorere. Amafaranga amabanki akoresha mu gutanga inguzanyo (liquid
assets) yiyongereye ku gipimo cya 23.5 ku ijana kuko yavuye kuri Miliyari
229.0 mu mpera z’Ukuboza 2013 agera kuri Miliyari 282.9 z’amafaranga y’u
Rwanda mu mpera z’Ukuboza 2014. Inguzanyo zitangwa ku bikorera ku giti
cyabo ziyongereye ku gipimo cya 19.6 ku ijana kuko zavuye kuri Miliyari 758
8|P a g e
mu mwaka wa 2013 zigera kuri Miliyari 906.3 z’amafaranga y’u Rwanda mu
mwaka wa 2014.
20. Igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza (Non Performing Loans) kikaba
cyaragabanutse kuva kuri 6.9 ku ijana mu mwaka wa 2013 kugera kuri 6 ku
ijana mu mwaka wa 2014.
21. Ku bijyanye no kubungabunga agaciro k’ifaranga ryacu, imibare dufite
igaragaza ko ifaranga ryacu ryataye agaciro ku gipimo cya 3.6 ku ijana mu
mpera z’Ukuboza 2014 ugereranyije n’idorali ry’Amerika, iki gipimo kikaba kiri
hasi ya 6.1 ku ijana kagabanutseho mu mwaka wa 2013. Tukaba twishimira
ko kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2015, agaciro k’ifaranga ryacu
kagabanutse ku gipimo cya 2.8 ku ijana kubera ingamba zashyizweho.
22. Uruhare rw’Ibigo by’imari iciriritse (microfinance sector) narwo rukaba
rwarabaye ingenzi mu iterambere ry’urwego rw’imari ndetse no kongera
amafaranga
akenewe
bw’igihugu cyacu.
mu
bikorwa
by’ishoramari
bizamura
ubukungu
Igiteranyo rusange cy’imari shingiro y’ibigo by’imari
iciriritse (capital) cyazamutse kuva kuri Miliyari 128.7 z’amafaranga y’u
Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2013 kugera kuri kuri Miliyari 159.3
z’amafaranga y’u Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2014, bivuze ko
yiyongereye ku gipimo cya 23.8 ku ijana.
23. Naho amafaranga abitswa (deposits) muri ibi bigo akaba yariyongereye ku
kigereranyo cya 23.9 ku ijana kuko yavuye kuri Miliyari 69.5 z’amafaranga y’u
Rwanda muri 2013 agera kuri Miliyari 86.1 z’amafaranga y’u Rwanda muri
2014. Leta ikaba ikomeje kandi ingamba zigamije kurushaho kubaka
ubushobozi bw’ibigo by’imari iciriritse binyuze mu gukurikirana uburyo
9|P a g e
bw’imikorere (supervision) ndetse no kongera ubushobozi bw’abakozi muri ibi
bigo. Turishimira kandi ko imirenge SACCO yose uko ari 416 ubu yihagije
itagikenera inkunga ya Leta.
e)
Isoko ry’Imari n’imigabane
24. Isoko ry’imari n’imigabane rikomeje gutera imbere aho kuva mu kwezi kwa
Nyakanga 2014 kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2015, umubare
w’impapuro z’agaciro zacurujwe kuri iri soko wageze kuri Miliyari 119.6 zifite
agaciro kangana na Miliyari 46.2 z’amafaranga y’u Rwanda.
25. Kuva mu mwaka ushize Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yakomeje
gufatanya na BNR mu gushyira ku isoko ry’imari impapuro mpeshamwenda
(bonds) z’igihe kirekire kiri hagati y’imyaka itatu n’imyaka icumi zifite agaciro
ka Miliyari 55 z’amafaranga y’u Rwanda.
26. Ibigo by’ubucuruzi nabyo bikaba bikomeje gushyira ku isoko imigabane yabyo
aho ubu ku isoko harimo kugurishwa imigabane ingana na 20 ku ijana muri
sosiyeti ya MTN Rwanda ifite agaciro kagera kuri Miliyari 23.4 z’amafaranga
y’u Rwanda.
f) Uko ingengo y’imari yakoreshejwe
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena;
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite;
Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi;
Ba Nyakubahwa mugize Inteko Ishinga Amategeko;
10 | P a g e
27. Munyemerere mbagezeho aho tugeze dukoresha ingengo y’imari ya 2014/15
ndetse n’ibikorwa byagezweho.
28. Muri rusange ishyirwamubikorwa ry’Ingengo y’imari ya 2014/15 rikaba
ryarahuye n’ingorane zirimo ikerererwa ry’inkunga z’amahanga mu gice cya
mbere cy’umwaka w’Ingengo y’Imari ya 2014/15, igabanuka ry’amafaranga
ava imbere mu gihugu, ndetse n’ikerererwa ry’imishinga imwe n’imwe
y’iterambere harimo cyane cyane ijyanye n’ibikorwaremezo.
29. Ni muri urwo rwego imibare dufite igaragaza ko kugera mu mpera z’ukwezi
kwa Gicurasi 2015 twari tumaze kwinjiza amafaranga ava imbere mu gihugu
agera kuri Miliyari 860.4 z’amafaranga y’u Rwanda, aribyo bingana na 88.8
by’amafaranga yose ava imbere mu gihugu yari ateganyijwe mu ngengo
y’imari ivuguruye ya 2014/15. Amafaranga aturuka ku nkunga n’inguzanyo
z’amahanga yinjijwe kugera mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2015 aragera
kuri Miliyari 595.0 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 94.5 ku ijana
by’ayari ateganyijwe mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2014/15. Tukaba dufite
icyizere ko asigaye nayo azatangwa mbere yuko dusoza umwaka w’Ingengo
y’imari.
30. Naho ku bijyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga mu ngengo y’imari, muri
rusange igabanuka ry’amafaranga yari ateganyijwe kwinjizwa ryatumye
amafaranga akoreshwa yaragabanutse mu gice cya mbere cy’umwaka
w’ingengo y’imari wa 2014/15. Gusa guhera mu kwezi kwa mbere uyu
mwaka, imibare dufite itwereka ko kugera mu mpera z’ukwezi kwa gatanu
2015, twari tumaze gukoresha amafaranga ku kigereranyo cya 92.4 ku ijana
by’amafaranga yose yateganyijwe mu Ngengo y’Imari ya ivuguruye ya
11 | P a g e
2014/15. Ibi bikaba biduha ikizere ko Ingengo y’Imari yatowe n’inteko
Ishinga Amategeko izakoreshwa nkuko byateganyijwe.
g) Ibyagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/15
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena;
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite;
Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi;
Ba Nyakubahwa mugize Inteko Ishinga Amategeko;0
Nyuma yo kubagaragariza aho tugeze dushyira mu bikorwa ingengo y’imari ya
2014/15 yatowe n’inteko ishinga amategeko, munyemerere mbagezeho mu
ncamake ibikorwa by’ingenzi byagezweho:
a) Urwego rw’uburezi
31. Mu rwego rw’uburezi, ibikorwa by’ingenzi byagezweho ni ibi bikurikira:
o Twatanze ibikoresho bitandukanye mu mashuri 1,260 y’incuke bifasha
mu gutanga uburezi bufite ireme, dutanga n’amahugurwa ku barium
bigisha mu mashuri y’incuke;
o Ibyumba bishya 1,609 ndetse n’ubwiherero bugera ku bihumbi 2,604
byarubatswe mu rwego rwo kurushaho gushimangira ihame ry’uburezi
bw’ibanze bw’imyaka 12 kuri buri mwana;
o Amashuri mashya yisumbuye agera kuri
19 yarubatswe ndetse
hatangwa intebe zigera ku bihumbi 24,840 mu mashuri yisumbuye mu
gihugu hose;
o Umubare w’ibigo by’amashuri y’imyuga wavuye ku bigo 306 muri 2013
ugera
kuri
365
muri
2014.
Ibi
bikaba
byaratumye
umubare
w’abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga uva ku bihumbi 83,893 muri
12 | P a g e
2013 ugera ku 93,024 muri 2014; naho umubare w’abarimu bigisha
imyuga ukaba waravuye ku barimu 3,020 muri 2013 ugera ku barimu
3,595 muri 2014.
o Hagamijwe
kurushaho
guhuza
amasomo
n’ibikenewe
ku
isoko
ry’umurimo, 22.5 ku ijana by’abanyeshuri biga mu mashuri makuru ubu
biga amasomo ajyanye na siyansi n’ikoranabuhanga, muri bo 34 ku
ijana bakaba biga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubuvuzi.
b)Urwego rw’ubuzima
32. Ibikorwa by’ingenzi byagezweho
mu rwego rw’ubuzima mu mwaka wa
2014/15 ni ibi bikurikira:
o Ibikorwa byo gusana no kuvugurura ibitaro n’amavuriro mu gihugu hose
byashyizwemo ingufu, aho imirimo yo kuvugurura Ibitaro bya RUTARE
igeze ku kigereranyo cya 82 ku ijana, imirimo yo kwagura ibitaro bya
Nyagatare ikaba igeze ku kigerereranyo cya 74 ku ijana, naho imirimo
yo kubaka ibitaro bya Nyabikenke ikaba igeze ku kigereranyo cya 30 ku
ijana.
o Twakoze kandi inyigo yo kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri no
kubihindura ibitaro byo ku rwego rw’igihugu (National Referral Hospital),
imirimo ikazatangira mu ingengo y’imari itaha imaze kwemezwa;
o Twakomeje kandi gushyira mu myanya hirya no hino abaganga,
abaforomo n’babyaza bafite ubumenyi bukenewe mu rwego rwo kugeza
serivi z’ubuvuzi ku baturage mu gihugu hose;
o Ibitaro bya KIBUYE, KIBUNGO na RUHENGERI byazamuwe mu ntera
bishyirwa mu bitaro byo ku rwego rw’igihugu (National referral
hospitals); naho ibitaro bya BUSHENGE, KINIHIRA, RUHANGO na
RWAMAGANA byazamuwe mu ntera biva ku rwego rw’Akarere bishyirwa
13 | P a g e
ku
rwego
rw’Ibitaro
by’Intara
(Provincial
Hospitals)
hagamijwe
kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi zihariye.
c) Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena;
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite;
Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi;
Ba Nyakubahwa mugize Inteko Ishinga Amategeko;
33. Mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa byagezweho mu mwaka
w’ingengo y’imari wa 2014/15 ni ibi bikurikira:
o Hatunganyijwe hegitari 16,115 z’amaterasi y’indinganire ndetse na
hegitari 44,499 z’amaterasi y’imiringoti mu rwego rwo kongera
umusaruro turwanya isuri;
o Hatunganijwe ibishanga bifite ubuso bugera kuri hegitari 750 ndetse
izindi zigera kuri hegitari 1,270 zikaba zirimo gukorwa;
o Twakomeje kongera uburyo bwo kuhira imyaka ku misozi ku buso bwa
hegitari 1,095 zihingwaho cyane cyane ibigori n’imboga;
o Imirimo yo kubaka ikaragiro rya Mukamira igeze ku gipimo cya 92 ku
ijana, aho kubaka byarangiye ubu imirimo ikomeje akaba ari
ugushyiramo imashini;
o Mu rwego rwo guteza imbere ubworozi, inka zigera ku bihumbi 94
zatewe intanga;
o Binyujijwe muri gahunda ya GIRINKA, imiryango ikennye igera ku
bihumbi 13,658 yorojwe inka;
o Havuguruwe kandi imihanda yo mu cyaro (Feeder roads) ku burebure
bwa kilometero 117 ifasha abahinzi borozi kugeza umusaruro wabo ku
masoko;
14 | P a g e
o Umubare w’abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuhinzi bagera ku 106
boherejwe kwihugura mu gihugu cya Israel mu bumenyi bwihariye
bujyanye no kuhira imyaka, gutunganya umusaruro w’ubuhinzi ndetse
n’ibijyanye n’ubuhinzi bw’imbuto n’indabo;
d)Urwego rw’ubucuruzi n’inganda
34. Mu rwego rw’ubucuruzi n’inganda ibyagezweho mu mwaka wa 2014/15 ni ibi
bikurikira:
o Mu rwego rwo gufasha abohereza ibicuruzwa mu mahanga, abacuruzi
bagera kuri 90 bongerewe ubumenyi mu bijyanye n’ubukorikori,
gutunganya ubuki, ibitoke, inanasi, ingazi zivamo amavuta n’ibindi; naho
abacuruzi bagera kuri 16 bafashijwe na Leta kwitabira ibikorwa
by’imurikagurisha mu Budage no muri Uganda;
o Igishushanyo mbonera cy’ahazubakwa amasoko mu turere cyarakozwe,
ubu imirimo yo kunganira inzego z’ibanze mu kugishyira mu bikorwa
ikaba ikomeje;
o Abashoramari bava mu mahanga bakomeje kwiyongera mu Rwanda,
aho
twavuga
nka
POSITIVO
izashyiraho
uruganda
ruteranya
mudasobwa zitandukanye (laptops/tablets assembly plant), Ikompanyi
y’Abanyamerika ya UST Global izobereye mu bucuruzi mpuzamahanga
(BPO Business), hamwe n’isosiyeti ikora imyenda ya C&H yoherezwa ku
masoko mpuzamahanga;
o Twakomeje imirimo yo kwimura inganda mu gace ka Gikondo;
o Hatanzwe
inganda
ingurane
mu
turere
z’imitungo
twa
y’abaturage
Rusizi,
Huye,
bimuwe
Nyabihu,
ahazubakwa
Bugesera
na
Rwamagana;
15 | P a g e
o Mu rwego rwo gufasha ba Rwiyemezamirimo bato kubona igishoro,
abagera ku 1500 bahawe ibikoresho by’ibanze bibafasha gutangira
imishinga yabo.
e) Urwego rwo gutwara abantu n’ibintu n’ingufu
35. Mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu, ibikorwa by’ingenzi byagezweho mu
mu mwaka wa 2014/15 ni ibi bikurikira:
o Imirimo
yo
kubaka
umuhanda
wa
Rusizi-Ntendezi-Mwityazo
yararangiye;
o Imirimo yo gusana umuhanda wa kaburimbo Kigali-Gatuna (km 80)
igeze ku kigereranyo cya 88 ku ijana;
o Hakozwe umuhanda uhuza uturere tuzengurutse ikiyaga cya Kivu (kivu
Belt) mu cyiciro cya 4 n’icya 5 ifite uburebure bungana na kilometero
66, imirimo ikaba igeze ku kigereranyo cya 70 ku ijana;
o Kwishyura abaturage bimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege cya
Bugesera irarangirana n’uku kwezi, ubu ibiganiro n’abashoramari
tuzafatanya kubaka bikaba bigikomeje;
o Imirimo yo gusana ahagwa indege ku kibuga cya Kamembe igeze ku
musozo;
o Imirimo yo gusana imihanda yo mu mujyi wa Huye yararangiye, naho
gusana Umuhanda wa Kitabi-Crete Congo Nil ikaba igeze ku kigereranyo
cya 83 ku ijana;
o Twakomeje kandi gusana imihanda itandukanye mu mujyi wa Kigali
ndetse no hirya no hino mu gihugu.
16 | P a g e
f) Urwego rw’ingufu, amazi n’isukura
36. Ibikorwa by’ingenzi byagezweho mu rwego rw’ingufu, amazi n’isukura mu
mwaka wa 2014/15 ni ibi bikurikira:
o Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo yararangiye naho imirimo
yo kubaka ingomero nto 6 n’urugomero rwa Rukarara II nayo irakomeje;
o Ingomero nto 3 za Mukungwa I, gihira na Gisenyi zarasanywe;
o Ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose yarakomeje
aho
ingo
ibihumbi
50
zagejejweho
amashanyarazi
bityo
ubu
impuzandengo y’abaturage bafite amashanyarazi ikaba igeze ku gipimo
cya 21 ku ijana;
o Hubatswe imiyoboro y’amashyanyarazi igera ku birometero 318.9 zitwara
umuriro ku rwego rwa Medium Voltage (MV), ku birometero 517,6 Km
zitwara umuriro ku rwego rwa Low Voltage (LV), ndetse no ku birometero
140.4 zitwara umuriro ku rwego rwa High Voltage (HV);
o Imirimo
yo
kubaka Urugomero
rwa Rusumo
ruzatanga
80
MW
yaratangiye, bikaba biteganyijwe ko ruzatangira gutanga amashanyarazi
mu mpera z’umwaka wa 2019;
o Hubatswe imiyoboro y’amazi ku burebure bwa Kilometero 149.3 mu
turere twa Rubavu, Rulindo na Nyamagabe yafashije imiryango igera ku
bihumbi 153 kubona amazi meza;
o Hatunganyijwe imiyoboro y’amazi meza ku burebure bwa Kilometero 47
mu
duce
twa
Nasho-Ngoma,
Cyampirita-Munini
na
Rwasama-
Cyabusheshe mu karere ka Gatsibo ndetse na Katabagemu-Nyagatare;
o Hatungayijwe umuyoboro w’amazi ku kirwa cya Nkombo;
o Hakaba harashyizweho kandi uburyo bwo kwishyura inyemezabwishyu
z’amazi hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kunoza servisi Ikigo
gishinzwe amazi kigeza ku baturage.
17 | P a g e
IV.
INGAMBA Z’UBUKUNGU MUGIHE GICIRIRITSE
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena;
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite;
Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi;
Ba Nyakubahwa mugize Inteko Ishinga Amategeko;
37. Nk’uko nabagejejeho haruguru ibikorwa by’ingenzi twagezeho mu nzego
zitandukanye, munyemerere mbagezeho ingamba z’ubukungu tuzibandaho mu
gihe giciriritse.
i.
Ingamba zigamije kongera umusaruro rusange w’igihugu
38. Ingamba zigamije kongera umusaruro rusange w’igihugu zizashingira ku
ngorane zitezwe, haba izituruka imbere mu gihugu ndetse no ku rwego
mpuzamahanga. Ubukungu bw’igihugu cyacu buteganyijwe kwiyongera ku
gipimo cya 6.5 ku ijana mu mwaka wa 2015 ndetse no mu mwaka wa 2016.
39. Umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi uziyongera ku gipimo cya 5.2 ku ijana mu
mwaka wa 2015, no ku gipimo cya 5.3 mu mwaka wa 2016. Uru rwego
rukazarushaho gutezwa imbere n’ingamba ziriho zigamije kongera umusaruro
harimo gukwirakwiza inyongeramusaruro, kongera uburyo bwo kuhira imyaka
ndetse no guteza imbere ibihingwa ngandurabukungu.
40. Umusaruro w’urwego rw’inganda uteganyijwe kwiyongera ku gipimo cya 8.5
ku ijana mu mwaka wa 2015 no ku gipimo cya 8.2 ku ijana mu mwaka wa
2016. Umusaruro w’uru rwego ukazaturuka ahanini ku musaruro w’uruganda
rwa CIMERWA uziyongera nyuma yo kurwagura, ndetse n’uruganda rwa
18 | P a g e
BRALIRWA, tutirengagije n’uruhare rw’izindi nganda nto zitunganya umusaruro
w’ubuhinzi-bworozi zikomeje kwiyongera.
41. Urwego rwa serivisi ruteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 7.3 ku ijana mu
mwaka wa 2015 n’uwa 2016. Umusaruro w’uru rwego ukazaturuka ahanini ku
bikorwa byo gutwara abantu n’ibintu bikomeje kwiyongera, ubukerarugendo
n’inama mpuzamahanga zitandukanye zizabera mu gihugu cyacu nyuma yo
kurangiza amahoteri arimo kubakwa nka KCC na Marriot azatangira gukora,
ndetse n’ibikorwa by’ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera bikazagira uruhare
mu musaruro w’urwego rwa serivisi.
ii.
Izamuka ry’ibiciro ku masoko
42. Igipimo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko giteganyijwe kugera kuri 3.5 ku ijana
mu mpera z’umwaka wa 2015, kikazaguma hasi y’ikigereranyo cya 5 ku ijana
mu gihe giciriritse, ahanini bitewe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri
peteroli ku rwego mpuzamahanga ndetse n’izindi ngamba zashyizweho na
BNR, hagamijwe kubungabunga agaciro k’ifaranga ry’igihugu cyacu, ndetse no
gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko.
iii.
Ubuhahirane n’amahanga
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena;
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite;
Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi;
Ba Nyakubahwa mugize Inteko Ishinga Amategeko;
Munyemerere kandi mbagezeho ingamba dufite mu rwego rw’ubuhahirane
n’amahanga;
19 | P a g e
43. Muri rusange igabanuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa twohereza ku masoko
mpuzamahanga biteganyijwe gukomeza guhungabanya umusaruro dukuramo.
Mu mwaka wa 2015, tuzinjiza amafaranga agera kuri Miliyoni 764.4
z’Amadorali y’Amerika, bivuze ko aziyongera ku gipimo cya 6 ku ijana,
ugereranyije na Miliyoni 723 twinjije mu mwaka wa 2014. Ikawa izatwinjiriza
amafaranga agera kuri Miliyoni 64.1 z’Amadorali y’Amerika muri 2015
ugereranyije na Miliyoni 59.7 z’Amadorali y’Amerika mu mwaka wa 2014. Ibi
bikazaterwa nuko ingano (volume) ya kawa twohereza iziyongera ku gipimo
cya 10.8 ku ijana naho ibiciro byo bikazagabanuka ku gipimo cya 3.1 ku ijana
mu mwaka wa 2015. Icyayi kizinjiza agera kuri Miliyoni 62 z’Amadorali
y’Amerika ugereranyije na Miliyoni 51.8 z’Amadorali y’Amerika twinjije mu
mwaka wa 2014. Ingano y’icyayi tuzohereza iziyongera ku gipimo cya 12.7 ku
ijana, naho ibiciro bikaziyongera ku gipimo cya 6.3 ku ijana. Ibiciro
by’amabuye y’agaciro biziyongera ku gipimo cya 12 ku ijana mu mwaka wa
2015, mu gihe ingano (Volume) y’amabuye y’agaciro iteganyijwe kwiyongera
ku gipimo cya 16.4 ku ijana mu mwaka wa 2015.
44. Tuzakomeza kandi ingamba twatangiye zo kongera ibicuruzwa twohereza mu
mahanga bitari icyayi n’ikawa. Ibi bikazashingira ku bikorwa by’ingenzi
byemejwe na Guverinoma bigamije kongera ibicuruzwa byoherezwa mu
mahanga harimo umushinga w’indabo wa Gishari, uruganda rw’imyenda
rw’abashinwa n’izindi.
45. Bitewe n’imishinga y’iterambere ikomeje kwiyongera, ibicuruzwa dutumiza mu
mahanga biziyongera ku gipimo cya 7 ku ijana kuva kuri Miliyoni 2,000.1 mu
mwaka wa 2014 kugera kuri Miliyoni 2,139.6 z’Amadorali y’Amerika mu mwaka
wa 2015, nyuma bikazagabanuka kugera kuri Miliyoni 2,099.8 z’Amadorali
20 | P a g e
y’Amerika mu mwaka wa 2016. Ibikoresho by’inganda bikazagira uruhare
runini mu bicuruzwa tuzatumiza.
46. Ibi byose bikazatuma icyuho hagati y’ibyo dutumiza n’ibyo twohereza mu
mahanga kizagabanuka ku gipimo cya 9 ku ijana mu mwaka wa 2015. Naho
ubwizigamire (Reserves) bw’igihugu cyacu mu madovize bukazagera byibura
ku bushobozi bwo gutumiza ibintu mu mahanga ku gipimo cy’amezi ane n’igice
mu mwaka wa 2015.
iv.
Politiki y’ifaranga n’ivunjisha
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena;
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite;
Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi;
Ba Nyakubahwa mugize Inteko Ishinga Amategeko;
47. Mu mwaka wa 2015 Banki Nkuru y’U Rwanda izakomeza ingamba yatangiye
zigamije gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko ari nako ishimangira
ko mu gihugu haboneka amafaranga akenewe mu bikorwa by’ishoramari.
Igipimo cy’amafaranga ku masoko (broad money) kizazamuka ku gipimo cya
15.6 ku ijana mu mwaka wa 2015, naho inguzanyo ku bikorera zo
zikaziyongera ku gipimo cya 18.2 ku ijana. Muri rusange igabanuka ry’ibiciro
by’ibicuruzwa twohereza mu mahanga rikazakomeza kugira ingaruka ku
igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ryacu ugereranyije n’amadorali y’Amerika, ari
nayo mpamvu Leta ikora ibishoboka byose mu guteza imbere ibicuruzwa
twohereza mu mahanga.
21 | P a g e
v.
Ingamba zo guteza imbere urwego rw’imari
48. Muri rusange, tuzakomeza gushimangira ingamba zifasha kugira urwego
rw’imari rutajegajega kandi rushyigikira ishoramari. By’umwihariko BNR
izakomeza gufasha amabanki n’ibigo by’imari mu kugabanya ikigereranyo
cy’inguzanyo zitishyurwa neza (Non Performing Loans), kubaka ubushobozi
bw’abakozi, ndetse no gufasha amabanki kunoza uburyo bw’imikorere.
vi.
Iterambere ry’isoko ry’imari n’imigabane
49. Iterambere ry’isoko ry’imari n’imigabane rizakomeza kuba inkingi y’iterambere
mu gihe kirambye. Ibi bizakorwa Leta n’abandi bashoramari bakomeza
kongera umubare w’impapuro z’agaciro z’igihe kirekire zicuruzwa Kuri iri soko.
By’umwihariko, Guverinoma kandi ikazakomeza gushyira imbaraga mu kunoza
amategeko n’uburyo bw’imikorere by’isoko ry’imari n’imigabane aho ubu
itegeko rigena ibigomba gucuruzwa ku isoko ry’imari n’imigabane n’ubundi
bucuruzi burishamikiyeho ryashyikirijwe Inteko ishinga amategeko.
V. INGENGO Y’IMARI Y’UMWAKA WA 2015/2016
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena;
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite;
Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi;
Ba Nyakubahwa mugize Inteko Ishinga Amategeko;
Munyemerere kandi mbagezeho ibikorwa na gahunda by’ingenzi bikubiye mu
ngengo y’imari y’umwaka wa 2015/16.
22 | P a g e
50. Hashingiwe ku ngamba z’igihe giciriritse nabagaragarije haruguru, ingengo
y’imari y’umwaka wa 2015/16 irangana na Miliyari 1,768.2 z’amafaranga y’u
Rwanda, bivuze ko iziyongeraho agera kuri Miliyari 5.8 ugereranyije na
Miliyari 1,762.3 yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2014/15.
51. Amafaranga ateganyijwe kwinjira ava imbere mu gihugu angana na Miliyari
1,174.2 z’amafaranga y’u Rwanda aribyo bingana na 66 ku ijana by’Ingengo
y’Imari yose, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 41.6 ugereranyije na
Miliyari 1,132.6 yari mu Ngengo y’Imari ivuguruye ya 2014/15. Akomoka ku
misoro azagera kuri Miliyari 894.8, naho andi mafaranga agera kuri Miliyari
219.3 akazakomoka ku bindi bitari imisoro. Inguzanyo z’imbere mu gihugu
zizagera kuri Miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda.
52. Amafaranga azava hanze y’igihugu arangana na Miliyari 594.0 z’amafaranga
y’u Rwanda (bingana na 34 ku ijana by’ingengo y’imari yose), akaba
azagabanukaho agera kuri Miliyari 35.8 ugereranyije na Miliyari 629.8 yari mu
ngengo y’Imari ivuguruye ya 2014/15. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe
kugera kuri Miliyari 358.3, zikaba zizagabanukaho agera kuri Miliyari 58.8
ugereranyije na Miliyari 417.2 zari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2014/15.
Inguzanyo ziva mu mahanga zo ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 235.7,
zikaba ziziyongeraho agera kuri Miliyari 23 ugereranyije na Miliyari 212.6 zari
mu Ngengo y’Imari ivuguruye ya 2014/15.
53. Ku birebana n’uburyo amafaranga azakoreshwa, ingengo y’imari yagenewe
ibikorwa bisanzwe (recurrent expenditures) izagera kuri Miliyari 888.9
z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 50 ku ijana by’ingengo y’imari yose ya
23 | P a g e
2015/16, naho amafaranga azashorwa mu bigo by’ubucuruzi bwa Leta (Net
lending) azagera kuri Miliyari 132.0 bingana na 8 ku ijana.
54. Amafaranga
ateganyijwe
gukoreshwa
mu
mishinga
y’iterambere
(development budget) mu ngengo y’imari ya 2015/16 azagera kuri Miliyari
747.3 bingana na 42 ku ijana by’ingengo y’imari ya 2015/16.
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena;
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite;
Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi;
Ba Nyakubahwa mugize Inteko Ishinga Amategeko;
55. Mu rwego rwo gukomeza kongera amafaranga akomoka imbere mu gihugu,
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro kizashyira mu bikorwa
ingamba zikurikira:
a. Mu rwego rwo kongera umubare w’abasoreshwa (broadening the
tax base) hazakorwa ibi bikurikira:
i. Gukomeza
gukorana
Amakoperative
n’Ikigo
hagamijwe
cy’Igihugu
kwandika
mu
gishinzwe
basoreshwa
amakoperative agera ku bihumbi bitandatu;
ii. Kwandika abasoreshwa bigendeye ku rwego rw’ubucuruzi
bwabo (sector specific VAT registration);
iii. Gukora inyigo y’umusaruro uva mu buhinzi n’ubworozi
ushobora gusoreshwa;
b. Mu rwego rwo kunoza ubwakirizi bw’imisoro hagamijwe serivisi
nziza ku basoreshwa no kugabanya uburyo bwo kunyereza
imisoro hazakorwa ibi bikurikira:
24 | P a g e
i. Gukomeza
kunoza
ikoreshwa
ry’imashini
zitanga
inyemezabwishyu habazwe umusoro ku nyungu (electronic
billing machines)
ii. Gushyiraho
imashini
zikoreshwa
mu
gutanga
inyemezabwishyu kandi zibara imisoro yose muri rusange,
mu gihe iziriho ubu zibara gusa umusoro ku nyungu;
iii. Gukomeza gukurikirana ibirarane by’imisoro bitarishyurwa.
c. Mu rwego rwo gukomeza kunganira inzego z’ibanze mu kwakira
imisoro n’amahoro byazo hazakorwa ibi bikurikira:
i. Gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwakira no
gucunga imisoro n’amahoro by’inzego z’ibanze;
ii. Gushyiraho uburyo bwo kwishyura imisoro n’amahoro mu
nzego z’ibanze hifashishijwe telefoni zigendanwa;
iii. Kuvugurura
imisoreshereze
y’umusoro
ku
mutungo
utimukanwa (property tax).
56.
Ibi bikaziyongeraho ingamba zihariye twashyizeho mu rwego rwo kongera
imisoro tuzinjiza mu ngengo y’imari ya 2015/16 ku buryo bukurikira:
o Kongera amahoro kuri peteroli agenewe gusana imihanda (Levy on
fuel for road maintenance) bizatwinjiriza Miliyari 5.2;
o Gushyiraho amahoro kuri peteroli itumizwa (fuel imports) mu
rwego rwo kubaka ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli (Oil
strategic reserves) bizatwinjiriza Miliyari 8.6;
o Kongera umusoro ku itabi bizatwinjiriza Miliyari 5;
o Gushyiraho amahoro agenewe
iterambere ry’ibikorwaremezo
yakwa ku bikoresho bitumizwa mu mahanga (infrastructure levy)
azatwinjiriza Miliyari 10.6;
25 | P a g e
57.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo na ba Minisitiri bafite Imari mu
nshingano zabo mu bihugu by’Afurika y’I Burasirazuba, hemeranyijwe
impinduka z’ibipimo rusange by’amahoro ku bicuruzwa bituruka hanze
y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’I Burasirazuba (CET) bizakoreshwa
muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/16 ku buryo bukurikira:
o Imodoka nini zikururana (Road tractors for semi trailors) zizajya
zishyura ku gipimo cya 0 ku ijana aho gusoreshwa ku 25 ku ijana;
o Imodoka zitwara imizigo (Motor vehicles) zitwara hagati ya toni 5 na
toni 20 zizajya zisora ku gipimo cya 10 ku ijana mu gihe
zasoreshwaga kuri 25 ku ijana;
o Imodoka zitwara imizigo (Motor vehicles) zirengeje toni 20 zizajya
zisoreshwa ku gipimo cya 0 ku ijana mu gihe zasoreshwaga kuri 20
ku ijana;
o Imodoka nini zitwara abantu bari hagati ya 25 na 50 zizajya
zisoreshwa ku gipimo cya 10 ku ijana mu gihe zasoreshwaga kuri 25
ku ijana; izitwara abantu barenze 50 zikazajya zisoreshwa ku gipimo
cya 0 ku ijana aho kuba 25 ku ijana;
o Isukari yinjijwe itarenze toni ibihumbi 70 izajya isoreshwa ku gipimo
cya 0 ku ijana.
o Ingano zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0 ku ijana mu gihe
zasoreshwaga kuri 35 ku ijana;
o Umuceri udatonoye ndetse n’uvanze uzajya usoreshwa ku gipimo
cya 45 ku ijana cyangwa ku gipimo cy’amadorali 200 kuri toni aho
gusoreshwa ku gipimo cya 75 ku ijana;
o Ibikoresho by’inganda (raw materials) zo mu Rwanda biri ku rutonde
rwemejwe bizajya bisoreshwa kuri 0 ku ijana;
26 | P a g e
o Ibikoresho by’urwego rw’itumanaho bizajya bisoreshwa ku gipimo
cya 0 ku ijana;
o Naho ibicuruzwa bizajya bitumizwa gucururizwa mu isoko ryihariye
rihahirwamo n’imiryango y’abakora mu nzego z’umutekano (Army
shop) bikazajya bisoreshwa Kuri 0 ku ijana.
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena;
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite;
Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi;
Ba Nyakubahwa mugize Inteko Ishinga Amategeko;
Munyemerere mbagezeho uburyo amafaranga asaranganyijwe mu bikorwa
bitandukanye biri mu ngengo y’imari ya 2015/16.
58. Nk’uko nabigaragaje ntangira, ibikorwa by’ingenzi byagenewe amafaranga
mu ngengo y’imari ya 2015/16 byatoranyijwe bigendewe Kuri Gahunda ya
EDPRS ya 2. By’umwihariko gahunda ya EDPRS ya 2 ikaba ifite ibikorwa
by’ingenzi bishingiyeho iterambere n’imibereho myiza y’abaturage (thematic
areas). Ibi bikorwa tubisanga mu cyiciro kigamije kwihutisha iterambere
ry’ubukungu
bw’igihugu
cyacu
(economic
transformation),
iterambere
ry’icyaro (Rural development), kongera umusaruro no guhanga imirimo ku
rubyiruko (Productivity and Youth employment) ndetse no guteza imbere
imiyoborere myiza (Accountable governance). Ni muri urwo rwego iki
cyagenewe 50 ku ijana by’ingengo y’imari yose ya 2015/16.
59. Hari kandi gahunda z’ingenzi zikubiyemo ibikorwa na gahunda bigize ishingiro
ry’izindi ngamba zigamije iterambere rirambye (foundational issues), iki
cyiciro kikaba cyaragenewe amafranga agera kuri Miliyari 674.5 z’amafaranga
y’u Rwanda, bingana na 38 ku ijana by’ingengo y’imari yose ya 2015/16.
27 | P a g e
60. Naho icyiciro cya gahunda zigamije kunoza serivisi mu nzego za Leta (support
functions) kikaba cyaragenewe agera kuri Miliyari 214 bingana na 12 ku ijana
by’ingengo y’imari yose ya 2015/16.
61. Bijyanye
n’insanganyamatsiko
y’uyu
mwaka
igamije
iterambere
ry’ibikorwaremezo mu rwego rwo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza
y’abaturage, ibikorwa by’ingenzi bikurikira byitaweho mu ngengo y’imari ya
2015/16:
a) Mu rwego rwo kongera ingufu z’amashyanyarazi akenewe cyane cyane mu
mirimo y’inganda (Free Trade Zone) no gukwirakwiza amashanyarazi mu
gihugu hose (electricity role out) byagenewe amafaranga agera kuri
Miliyari 135 z’amafaranga y’u Rwanda;
b) Ibikorwaremezo birimo kongera imihanda hirya no hino mu gihugu mu
rwego
rwo
guteza
imbere
ubuhahirane
n’ubukerarugendo
harimo
n’imihanda mito yo mu cyaro (feeder roads) mu turere dukennye kurusha
utundi mu rwego rwo gufasha abahinzi borozi kugeza umusaruro wabo ku
masoko byagenewe agera kuri Miliyari 128.3 z’amafaranga y’u Rwanda;
c) Ibikorwaremezo bigamije kongera amazi meza cyane cyane mu mujyi wa
Kigali ndetse no mu tundi turere tw’igihugu tugifite umubare uri hasi
w’abaturage bafite amazi meza byagenewe Miliyari 34.2 z’amafaranga y’u
Rwanda.
d) Naho ibikorwa bikomeje guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi,
cyane cyane twibanda ku kwegereza abaturage uburyo bwo guhunika
umusaruro
wabo
(post
harvest
facilities),
gutunganya
umusaruro
w’ubuhinzi (agro processing) ndetse no kongera ibikoresho bifasha kuhira
imyaka (irrigation) bikaba byaragenewe agera kuri Miliyari 120.6
z’amafaranga y’u Rwanda.
28 | P a g e
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena;
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite;
Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi;
Ba Nyakubahwa mugize Inteko Ishinga Amategeko;
Munyemerere kandi mbagezeho muri make ibikorwa n’imishinga by’ingenzi
bikubiye muri buri cyiciro navuze haruguru.
a)
Kwihutisha umuvuduko w’iterambere (Economic transformation)
62. Intego nyamukuru y’uru rwego ni uguteza imbere ibikorwa by’ingenzi
bishimangira iterambere ryihuse ry’ubukungu bw’igihugu cyacu tugamije
kugera ku ntego twihaye zikubiye muri gahunda y’icyerekezo 2020. Ni muri
urwo rwego imishinga y’ingenzi ikurikira izitabwaho mu ngengo y’imari ya
2015/16:
o
Umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose (nation-wide
transmission line): Miliyari 13.3;
o
Kubaka umuhanda Mwityazo–Karongi aricyo gice cya 4 n’icya 5
cy’umuhanda ukikije ikiyaga cya Kivu ku burebure bwa km 66: Miliyari
10.7;
o
Kubaka umuhanda Rubavu-Gisiza: Miliyari 10.3;
o
Gusana umuhanda wa Huye-Kitabi: Miliyari 8.4;
o
Umushinga wo gutunganya ingufu za nyiramugengeri: Miliyari 8.2;
o
Kubaka igice cya kabili cy’umuhanda Rukomo-Base ku burebure bwa Km
51: Miliyari 7.2;
o
Kongera ubuso buhingwaho icyayi: Miliyari 5.3;
o
Umushinga wo kwagura no gusana ibibuga by’indege bya Kamembe na
Rubavu: Miliyari 4.4;
29 | P a g e
o
Kubaka imihanda itandukanye yo mu mugi Mujyi wa Kigali: Miliyari 2.9;
o
Gukomeza imirimo yo gusana ingomero nto za Mukungwa1, Gihira na
Gisenyi: Miliyari 2.7;
o
Kubaka umuhanda wa kaburimbo ugana ku nyubako ya Kigali Convention
Center: Miliyari 2;
o
Gutunganya ahantu hagenewe inganda mu ntara enye z’igihugu
(provincial industrial park): Miliyari 1.8;
o
Gukomeza umushinga wa Gako ugamije korora inka zitanga inyama:
Miliyari 1.3;
b) Guteza imbere icyaro
63. Intego nyamukuru y’iki cyiciro ni uguteza imbere imibereho myiza
y’abaturage batuye mu cyaro begerezwa ibikorwaremezo by’ibanze. Ni muri
urwo rwego imishinga y’ingenzi izitabwaho mu ngengo y’imari ya 2015/16 ari
iyi ikurikira:
o
Umushinga
wo
gukwirakwiza
inyongeramusaruro
harimo
ifumbire
mvaruganda n’imbuto z’indobanure: Miliyari 10.6;
o
Gukomeza umushinga wo gushyiraho ibikoresho bifasha kuhira imyaka ku
misozi no guhunika amazi: Miliyari 10.5;
o
Gukomeza umushinga wo guteza imbere ubuhinzi mu cyaro (RSSP Phase
II): Miliyari 10;
o
Gukomeza umushinga wo gukwirakwiza amazi meza n’isuku mu cyaro
(PRSC-PEAMER): Miliyari 9.2 billion;
o
Gukomeza umushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu mujyi wa Kigali
n’iyindi mijyi: Miliyari 9.2;
o
Gukomeza umushinga wo kubaka ibikorwaremezo by’ubuhinzi bworozi mu
karere ka Bugesera (PAIRB): Miliyari 4.2;
30 | P a g e
o
Gukomeza umushinga wo guteza imbere ibikorwaremezo by’ubworozi mu
gihugu (LISP): Miliyari 3.8;
o
Gukomeza kubaka ibigega bifasha abahinzi guhunika umusaruro wabo:
Miliyari 2.5;
o
Umushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu karere ka Rulindo: Miliyari
2.4;
o
Umushinga wo kongera ibikorwa by’isuku n’isukura mu mijyi itandukanye:
Miliyari 2.2;
o
Gukomeza gahunda y’inkongoro y’amata kuri buri mwana hagamijwe
guteza imbere imirire myiza ku bana: Miliyari 2.1;
o
Umushinga wo kuvugurura imihanda yo mu mugi wa Rubavu: Miliyari 2;
o
Gukomeza gutunganya igishanga cya Kirehe(KWAMP): Miliyari 1.9;
o
Gukomeza Gahunda yo koroza inka imiryango itishoboye (One Cow Per
Poor Family Program): Miliyari 1.5;
c) Kongera umusaruro no guhanga imirimo ku rubyiruko
64. Gahunda z’ingenzi n’imishinga bikubiye muri icyi cyiciro mu ngengo y’imari ya
2015/16 ni izi zikurikira:
o
Umushinga ugamije guteza imbere ubumenyingiro (skills development):
Miliyari 13.8;
o
Umushinga wo guhuza ibikorwa bigamije guhanga imirimo (National
Employment Programme): Miliyari 5.2;
o
Umushinga wo kubaka ibibuga bizakira imikino y’igikombe cy’Afrika ku
bakinnyi bakina ku mugabane wa Afrika (CHAN): Miliyari 5.2;
o
Umushinga wo guhugura abarimu bigisha ubumenyingiro ku nkunga ya
KOICA: Miliyari 2.9;
31 | P a g e
Umushinga
o
ugamije
gutunganya
ububiko
bw’ibicuruzwa
(Rwanda
Integrated Trade Logistics): Miliyari 2.8;
Umushinga wo guhanga imirimo ku bavuye ku rugerero bamugariye ku
o
rugamba: Miliyari 2.7;
Umushinga
o
ugamije
kongera
ubumenyingiro
mu
bijyanye
n’ikoranabuhanga: Miliyari 2.1;
Umushinga wo kwagura amacumbi y’abanyeshuri mu mashuri makuru ya
o
Leta: Miliyari 2;
Umushinga
o
wo
kubaka
ububiko
bw’inyandiko
z’igihugu
(National
Archives)): Miliyari 1.8;
Umushinga wo kongera ibikorwaremezo bikenewe mu mashuri y’imyuga
o
n’ubumenyingiro (TVET schools) n’amahugurwa: Miliyari 1.6;
Gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cyo gutunganya ikirwa
o
cy’IWAWA: Miliyari 1.3;
d) Icyiciro cy’imiyoborere myiza
65.
Icyi
cyiciro
gikubiyemo
ibikorwa
bigamije
gushimangira
ihame
ry’imiyoborere myiza no gufasha abaturage kugira uruhare muri gahunda
n’ibyemezo bibafatirwa. Imishinga na gahunda z’ingenzi byagenewe
amafaranga mu ngengo y’imari ya 2015/16 muri iki cyiciro ni ibi bikurikira:
o
Gukusanya inkunga zihurizwa mu kigega rusange kigenewe gutera
inkunga ibikorwa by’ibarurishamibare (National Statistics Basket
Fund): Miliyari 5.1;
o
Kubaka ubushobozi bw’inzego z’ubutabera n’ubugenzacyaha: Miliyari
2.8;
o
Gukomeza kwita ku mibereho myiza y’abagororwa n’abari mu gihano
cy’imirimo nsimbura gifungo ifitiye igihugu akamaro: Miliyari 3.7;
32 | P a g e
o
Umushinga
wo
kubungabunga
umutekano
w’amakuru
abikwa
hifashishijwe ikoranabuhanga (National Cyber Security): Miliyari 2.4;
o
Gukomeza
umushinga
wo
kubaka
laboratwari
izifashishwa
n’Ubugenzacyaha mu gutahura abakoze ibyaha (Kigali Forensic
Laboratory): Miliyari 2.4;
o
Gukomeza umushinga wo kubaka icyicaro gikuru cya Polisi y’igihugu
n’ibiro by’ahakorera Polisi y’igihugu ku Kimihurura: Miliyari 2.1;
o
Gusana no kwagura amagereza mu rwego rwo kugabanya ubucucike
mu magereza: Miliyari 1.5;
o
Umushinga wo kubaka inzu izakorerwamo n’ubuyobozi bwa gereza ya
Mageragere ndetse no gushyiramo ingufu z’amashanyarazi na biogaz:
Miliyari 1;
o
Gushyigikira ikigega kigenewe kubaka ubushobozi bw’abakozi mu
nzego za Leta: Miliyari 1.
VI. INGORANE ZITEZWE KUBA ZAGIRA INGARUKA KU MUSARURO
W’UBUKUNGU N’ISHYIRWAMUBIKORWA RY’INGENGO Y’IMARI
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena;
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite;
Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi;
Ba Nyakubahwa mugize Inteko Ishinga Amategeko;
Munyemerere mbagezeho zimwe mu ngorane zitezwe kubangamira iterambere
ry’ubukungu bwacu n’ishyirwamubikorwa ry’ingengo y’imari ya 2015/16.
66. Mu gutegura ingengo y’imari ya 2015/16, Guverinoma ntiyirengagije ingorane
z’ubukungu ku rwego rw’isi muri rusange ndetse n’izindi zishobora guturuka
imbere mu gihugu zigira ingaruka zitari nziza ku bukungu bwacu. Ku ruhande
33 | P a g e
rw’ingorane zikomoka hanze y’igihugu, twavugamo kuzahara k’ubukungu
bw’ibihugu byateye imbere byitezwe kuzagira ingaruka ku nkunga zihabwa
igihugu cyacu ndetse n’igabanuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa twohereza ku
masoko mpuzamahanga.
67. Ku ruhande rw’ingorane zitezwe guturuka imbere mu gihugu, twavuga ahanini
imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka mbi ku musaruro w’urwego rw’ubuhinzi
ndetse no kwihaza mu biribwa. Kuzahara k’ubukungu kandi bishobora kuzagira
ingaruka ku mafaranga ateganyijwe mu ngengo y’imari ya Leta azava imbere
mu gihugu, bityo bikazatuma ibikorwa leta ikoreshamo amafaranga nabyo
bigabanuka.
68. Tukaba twabizeza ko hashyizweho Itsinda rishinzwe gukurikiranira hafi izi
ngorane (Economic Monitoring Team) kugira ngo ingamba zo kuzikumira
zifatwe ku gihe.
34 | P a g e
VII. UMWANZURO
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena;
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite;
Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi;
Ba Nyakubahwa mugize Inteko Ishinga Amategeko;
69. Mu gusoza, munyemerere mbabwire ko uyu mushinga w’ingengo y’imari ya
2015/16 ndetse n’ingamba z’ubukungu mu gihe giciritse byitaye ku miterere
y’ubukungu mu gihugu cyacu, mu karere ndetse no ku rwego rwi’si. Uyu
mushinga ujyanye n’ingamba zikubiye muri gahunda ya EDPRS ya 2 ari byo
biduha icyizere ko inyinshi mu ntego twihaye muri gahunda ya EDPRS ya 2
zizagerwaho.
70. Bijyanye n’uko mu gihe kiri imbere inkunga z’amahanga zizarushaho
kugabanuka hamwe n’uko Leta ifite gahunda yo kugabanya uruhare
rw’inkunga mu ngengo y’imari mu rwego rwo kwigira, ibikorwa bigamije
kongera umusaruro w’ibicuruzwa twohereza ku masoko mpuzamahanga no
kongera amafaranga akomoka imbere mu gihugu bizarushaho kwitabwaho.
71. Gusa
sinabura
kubagezaho
impungenge
zijyanye
n’uko
ikigereranyo
cy’ibikorwa bikubiye muri gahunda ya EDPRS 2 byagenewe amafaranga bikiri
bike ugerereranyije n’umuvuduko w’ubukungu twifuza. Akaba ariyo mpamvu
uruhare rw’ishoramari ry’abikorera ku giti cyabo ruzarushaho kunganira
gahunda z’ibikorwa biteganyijwe.
72. Nkaba ndangije mbashimira umwanya mwampaye kugira ngo mbagezeho
uyu mushinga w’ingengo y’imari ya leta ku mwaka wa 2015/16 mboneraho
kubasaba kuwemeza kugira ngo gahunda z’ibikorwa zikubiyemo, zizatangire
gushyirwa mu bikorwa mu gihe cyateganyijwe.
Murakoze !
35 | P a g e