UYU NIWE WAHAGARITSE JENOSIDE NI NAWE NTSINZI Y’ABANYARWANDA TWESE 1 ITORERO RY’IGIHUGU AMATEKA Y’ITORERO RY’IGIHUGU 2 ITORERO RY’IGIHUGU IGICE CYA MBERE: ITORERO RY’IGIHUGU MBERE Y’ABAKOLONI • Mbere y’umwaduko w’Abakoloni Itorero ry’Igihugu ryari IRERERO ry’Igihugu, rikarera abanyarwanda rikabubakamo imico myiza(ariyo twita Indangagaciro) yatumaga bashobora kubahana, kubana neza, kubana mu mahoro nogusobeka Ubumwe bwabo nka bene mugabobumwe, nk’abava inda imwe, nka bene Kanyarwanda. • Ryareraga kandi abazayobora Igihugu kugira ngo bazayobore neza, ngo bazajye batoza abo bayobora imico myiza, bakabatoza Indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda. 3 ITORERO RY’IGIHUGU Ibisobanuro by’amagambo: • INDANGAGACIRO: Yari imigenzo myiza y’imbonezabupfura abanyarwanda bagombaga kubahiriza kugira ngo babashe kubahana kubana neza, gusobeka Ubumwe, Ubumwe bukabahesha amahoro. • Ibyo byose bikabahesha ishema, icyubahiro n’igitinyiro. 4 ITORERO RY’IGIHUGU Ibisobanuro by’amagambo: KIRAZIRA: Yari Indangagaciro yari ishinzwe gukumira no kurinda ingeso mbi ngo zidatokoza izindi Ndangagaciro zikazitera ubusembwa. • Abanyarwanda bagombaga kwirinda ikibi cyose, ingeso mbi zose, imico mibi yose kugira ngo babashe kubahana , kubana neza no gusobeka Ubumwe bwabo. 5 ITORERO RY’IGIHUGU BATOZAGA IKI MU ITORERO? • Batozwaga Indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda. Twavugamo zimwe muri zo: • Ubumwe, Ishyaka, • Ubutwari Kwiyoroshya • Ubuntu n’Ubunyarwanda, Kwicisha bugufi, • Gukunda Igihugu, Kuvugisha ukuri, • Ubwitange, Ubupfura, 6 ITORERO RY’IGIHUGU BATOZAGA IKI MU ITORERO? • • • • • Kugira Urukundo, Kubaha ubuzima Kudacogora, Ubushishozi Ubworoherane, Kubaha no kumvira, Kwanga Umugayo, Gukunda umurimo Kubana neza na bose nta vangura, Ishema n‘Ishyaka,.. 7 ITORERO RY’IGIHUGU • Batozwaga kandi kurengera Igihugu • Imyitozo ngororangingo,umuco wo gutarama no guhiga • Intore nizo zavagamo abaturage bafite uburere bwiza, n’imico myiza. • Intore nizo zavagamo Ingabo z’Igihugu, hakavamo n’abayobozi b’imisozi hakurikijwe ubushobozi buri wese yagaragaje mu Itorero. 8 ITORERO RY’IGIHUGU ISESENGURA KU ITORERO • Abantu bemezaga ko umuntu wabaga ataranyuze mu Itorero yabaga afite byinshi atandukaniyeho n’Intore, cyane cyane mu rwego rw’imyumvire,imitekerereze, imyifatire, imyitwarire, imivugire n’imigenzereze, ikinyabupfura, Kuvuga neza, kwitwara neza, kwitwararika, kumenya uko yitwara imbere y’abamuruta, abo bangana n’abo aruta. 9 ITORERO RY’IGIHUGU ,,,,,,,,,,,,,,, • Akenshi buri Torero ryabaga rigizwe n’abantu bari mu kigero kimwe. • Itorero ryose rikagira izina ryaryo. • Itorero ryagiraga kandi ibyiciro bitandukanye, buri cyiciro kikagira izina . 10 ITORERO RY’IGIHUGU ,,,,,,,,,,,,,,,,,, • Bajyaga mu Itorero bakiri bato, mu kigero cy’imyaka 13 – 14 gusubiza hejuru. • Itorero ntiryavanguraga ryatozaga abanyarwanda bose. • Ndetse n’abanyamahanga babaga bafashwe bunyago bashoboraga kujyamo, bakwitwara neza bakaba Intore, bakaba banagabirwa imisozi . 11 ITORERO RY’IGIHUGU KOHEREZWA KU RUGERERO • Intore zaratozwaga,zamara gutozwa zikoherezwa ku rugerero. • Akenshi Urugero rwari rujyanye cyane cyane no kurinda ubusugire bw’Igihugu, kwagura Igihugu rukaba rwanakoreshwa no mubindi bifitiye Igihugu akamaro. • Mbere yo kujya ku rugerero Intore zarahigaga; zikiha intego, kandi bigakorerwa imbere y’Umukuru wazo ku rwego ziriho. 12 ITORERO RY’IGIHUGU Mbere yo kuva ku rugerero • Urugerero rurangiye,Intore zarataramaga, zikivuga ibigwi, indongozi zikagororerwa, ibigwari bikagawa, • Kwivuga ibigwi byashingiraga ku mihigo zahize ziva gutozwa zijya ku rugerero, • Ibi byakorerwaga kandi mu gitaramo cy’imihigo y’Intore • Nta Ntore yashoboraga kwivuga ibigwi ibeshya kuko habaga izindi Ntore ziyinyomoza. 13 ITORERO RY’IGIHUGU Ubuzima nyuma y’Urugerero • Urugerero rurangiye, Intore zasubiraga mu buzima busanzwe mu miryango yazo. • Intore n’utaratojwe babaga batandukanye nk’uko bimeze ubu k’uwize n’utarize. Uwagiye mu Itorero yabaga ajijutse, ashize amanga, azi kuganira neza, azi gusobanura neza icyo abajijwe, afite uburere bwiza n’ikinyabupfura, arangwa n’isuku hose, ... 14 ITORERO RY’IGIHUGU Ubuzima nyuma y’Urugerero • Intore nziza yirindaga kwirata ku bandi ahubwo ikihatira kugira umubano mwiza n’abandi no kwimakaza Indangagaciro na Kirazira. • Cyakora, nk’uko abanyarwanda babivuze ngo « nta byera ngo de », • Hari igihe hashoboraga kuboneka umwe cyanga babiri bakaba bateshukwa ku muco w’ubutore, • Abo bakitwa Ibigwari bagata agaciro. Icyakora bashobora kwikosora no gusaba imbabazi bakazihabwa bakavanwaho ubusembwa. 15 ITORERO RY’IGIHUGU Ubuzima nyuma y’Urugerero • Abatoranywe wasangaga ari inshuti zikomeye, zishyize hamwe ku buryo na nyuma y’ubuzima bwo mu Itorero ubucuti bwakomezaga bitewe n’inyigisho z’uburere bwiza babaga barahawe ku ndangagaciro zatumaga bumva ko ari abavandimwe. • Cyaraziraga guhemukira uwo mwabanye mu Itorero,no gutatira inyigisho zo mu Itorero. 16 ITORERO RY’IGIHUGU UMUSARURO W’ITORERO RY’IGIHUGU MBERE Y’ABAKOLONI • Abanyarwanda barangwaga n’imico myiza, • Abanyarwanda barangwaga n’ubupfura, • Abanyarwanda barubahanaga, bagakundana, bakabana neza,bakabana mu mahoro • Abanyarwanda bari bakomeye ku bumwe bwabo, bagahora bakumira icyabusenya • Abanyarwanda bari inyangamugayo, bakarangwa no kwanga umugayo, 17 ITORERO RY’IGIHUGU UMUSARURO W’ITORERO RY’IGIHUGU MBERE Y’ABAKOLONI • Abanyarwanda barangwaga n’ubumuntu n’ubunyarwanda, • Abanyarwanda bakundaga Igihugu cyabo, bakakirwanira ishyaka kugeza no kukimenera amaraso • Abanyarwanda bagiranaga icyizere, bakizerana • Abanyarwanda bagiraga umuco w’ishyaka kuri bo ubwabo no ku gihugu cyabo, 18 ITORERO RY’IGIHUGU UMUSARURO W’ITORERO RY’IGIHUGU MBERE Y’ABAKOLONI • Abanyarwanda barangwaga n’umuco wo kurata ishema n’ibigwi by’u Rwanda, • Abanyarwanda baharaniraga kwihesha agaciro buri gihe, • Abanyarwanda bariyubahaga, • Abanyarwanda bagiraga umuco w’isuku, • Abanyarwanda bakundaga gukora, 19 ITORERO RY’IGIHUGU UMUSARURO W’ITORERO RY’IGIHUGU MBERE Y’ABAKOLONI • Kubera uburere bw’imico myiza, nta jenoside yigeze iba mu Rwanda, • Kubera imico myiza yabarangaga, u Rwanda rwari rufite amahoro, 20 ITORERO RY’IGIHUGU UMUSARURO W’ITORERO RY’IGIHUGU MBERE Y’ABAKOLONI • Kubera ibyo byose, u Rwanda rwagize ibigwi, bikurikira: • Imana yirirwa ahandi, igataha i Rwanda, • U Rwanda rutemba amata n’ubuki, • U Rwanda ruratera ntiruterwa,....... 21 ITORERO RY’IGIHUGU IGICE CYA KABIRI: ITORERO MU BIHE BY’ABAKOLONI • Abakoloni bagera mu Rwanda basanze abanyarwanda badapfa kuvugirwamo, basanga u Rwanda rudapfa kuvogerwa, rudapfa kwisukirwa. • Abakoloni basanga rero ntaho bazamenera ngo bategeke u Rwanda uko bishakiye, niko gutangira gukora ubushakashatsi kugira ngo bamenye aho abanyarwanda bakomora ubutavugirwamo maze bahasenye bityo abanyarwanda babure ubumwe, n’imbaraga zabo zibe zirangiye. 22 ITORERO RY’IGIHUGU Itorero ry’Igihugu mu bihe by’abakoloni • Baza gusanga rero kutavogerwa abanyarwanda barabikeshaga ITORERO RY’IGIHUGU, ryabatozaga buri gihe kwimakaza Indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda zabubakagamo UBUMUNTU n’Ubunyarwanda, zikabubakamo umuco wo kwanga ikibi no gukunda icyiza, kubaka Ubumwe bwabo, gukunda Igihugu umuco w’Ubutwari, n’indi… imico myiza yose yari ishinzwe gutuma abanyarwanda bihesha agaciro. 23 ITORERO RY’IGIHUGU Itorero ry’Igihugu risenywa • Nk‘uko tumaze kubibona mu Rwanda rwo hambere, Itorero ryari "irerero" abanyarwanda bigiragamo inyigisho ku burere mboneragihugu, kubahana, kubana neza, gusobeka Ubumwe, n‘ibindi mico myiza myinshi. • Mu Itorero, nta vangura ryarangwagamo, akaba ari nayo ntwaro abanyarwanda bari barifashishije mu kwagura Igihugu no kugiteza imbere. • Abakoloni rero babonye ko ntacyo bakora batabanje gusenya intwaro ikomeye y‘abanyarwanda ngo babone uko bikorera ibyo bishakiye, nibwo basenye Itorero ry‘Igihugu. 24 ITORERO RY’IGIHUGU Itorero ry’Igihugu n’Amashuli y’Abakoloni • Muri 1924 nibwo Itorero rya nyuma ryavanyweho, bityo uburere abanyarwanda bavanaga mu Itorero ry’Igihugu, abakoloni babusimbuza ubw’amacakubiri ashingiye ku moko n’ingegabitekerezo ya JENOSIDE bwatangagwa mu mashuri abakoloni bashyizeho. • Ubwo Itorero ry’Igihugu nk’Irerero ry’u Rwanda riba rivanyweho risimbuzwa amashuri atigisha imico myiza, Indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda. 25 ITORERO RY’IGIHUGU Itorero ry’Igihugu n’Amashuli y’Abakoloni • Nibwo badukanye “Idéologie” ivuga ko abanyarwanda bafite inkomoko zitandukanye ko rero batava inda imwe, ko atari bene mugabumwe, ko atari bene Kanyarwanda. Iyo iba ingingo ya mbere bakoresheje mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda. • Kwigisha Indangagaciro na Kirazira bicika ubwo, batangira kwigisha ngo kujya mu Itorero ry’Igihugu ni ukujya kwigamo ibishenzi. Ibitari 26 ITORERO RY’IGIHUGU Guhindura icyerekezo cy’Itorero • Itorero ry’Igihugu nk’IRERERO rimaze gusenywa, abanyarwanda babuze uko bagira maze kubyina, kuririmba, guhamiriza cyangwa kuvuga ubutumwa bushingiye ku iyobokamana aba aribyo bisigara byitwa Itorero • Itorero ryavuye ku nshingano zaryo nk’irerero ryatozaga abanyarwanda imico myiza y’Indangagaciro na Kirazira kuko abakoloni bari babigambiriye, maze rihindurwa iryo gutaramira rubanda n’abayobozi. 27 ITORERO RY’IGIHUGU Guhindura icyerekezo cy’Itorero • Abanyarwanda babura ukomeza kubatoza imico myiza, ahubwo batozwa amacakubiri y’ingengabitekerezo ibaganisha kuri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, Ubumwe bw’abanyarwanda burajegera, umuco nyarwanda uracika kandi nibyo abakoloni bifuzaga. 28 ITORERO RY’IGIHUGU Ingaruka zo gusenya Itorero ry’Igihughu • Abanyarwanda babuze uhora abatongera kwanga ikibi no kugitinya. • Abanyarwanda babuze ubotongera kubaha no gutinya KIRAZIRA , • Abanyarwanda babuze uhora ubatongera kubaha no kwimakaza imico myiza y‘Indangagaciro z‘umuco nyarwanda, • Abanyarwanda babuze ubatoza imyumvire n‘imitekerereze, imyifatire n‘imyitwarire myiza, babura ubatoza imico myiza y‘indangagaciro z‘umuco nyarwanda 29 ITORERO RY’IGIHUGU Ingaruka zo gusenya Itorero ry’Igihughu • Umuco nyarwanda warasenywe, • Amacakubiri ashingiye ku moko akwizwa mu banyarwanda, • Imvururu n‘umwiryane mu banyarwanda, • Muri 1959 abatutsi barasenyerwa, baratwikirwa maze kubera umuco mubi w‘uumururumba, ubusambo n‘inda nini haba impunzi mu mahanga. 30 ITORERO RY’IGIHUGU Ingaruka zo gusenya Itorero ry’Igihughu • Ahubwo abakoloni babiba urwango rukabije hagati y‘abatutsi n‘abandi banyarwanda • Muri 1959 abakoloni bateza imvururu mu Rwanda maze abatutsi baratwikirwa, barasenyerwa, barasahurwa abandi barameneshwa bahungira mu mahanga • Muri 1994, abayobozi babi basimbuye abakoloni boreka u Rwanda muri jenoside yakorewe abatutsi igahitana inzirakarengane zirenga 1.000.000 mu mezi atatu gusa. • Icyizerane kirasenyuka muri bene kanyarwanda • Abanyarwanda bakora amahano ataraba ahandi ku isi, • U Rwanda ruhabwa akato ku isi, 31 ITORERO RY’IGIHUGU Ingaruka zo gusenya Itorero ry’Igihughu • Abanyarwanda bahinduka ba ruvumwa ku isi, • Ubukungu bw‘u Rwanda nabwo burahatikirira. 32 ITORERO RY’IGIHUGU • • • • IGICE CYA GATATU: Itorero ry’Igihugu ryongera gutekerezwa Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yabaye agahomamunwa ku isi kuko mu mezi atatu gusa yari imaze guhitana Inzirakarengane zirenga miliyoni zizira gusa ubwoko zavutsemo, zizira ubwoko zibonyemo, ubwoko zisanzemo zimaze kumenya ubwenge zizira ubwoko zitigeze zijya gusaba ngo zibuvukane. 33 ITORERO RY’IGIHUGU • Ingabo zari iza F.P.R Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside zashyizeho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. • Abayobozi ba Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda, muri byinshi yakoze, harimo no gutekereza cyane ku mahano ya Jenoside yakorewe abatutsi. 34 ITORERO RY’IGIHUGU • Koko rero hakoreshejwe inama nyinshi z’abayobozi b’ingeri zitandukanye, baza gusanga ko kuba Jenoside yarakorewe abatutsi yarashobotse, byaratewe n’uko Itorero ry’Igihugu ryareraga abanyarwanda ,rikabatoza indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda zatumaga bubahana, bakabana neza,bagasobeka ubumwe bakabana mu mahoro, zikabatoza gukunda ICYIZA no kwanga IKIBI. 35 ITORERO RY’IGIHUGU • Baza gusanga kuba abanyarwanda barubahutse gukora IKIBI, ari uko Itorero ry’Igihugu ryari rimaze gusenywa noneho abanyarwanda basigara badafite ubaha uburere, basigara badafite ubatoza indangagaciro na Kirazira, basigara badafite ubatongera umuco zo kwanga IKIBI no gukunda ICYIZA, basigara bakora ikiboroheye kandi mu buzima bw’abantu gukora ikibi nibyo bibanguka kurusha gukora icyiza. 36 ITORERO RY’IGIHUGU • Icyoroshye kandi akenshi kiganisha ku kibi. • Ninako byagenze Itorero ry’Igihugu rimaze gusenywa. • Abanyarwanda basigaye bagendera ku nyigisho z’abakoloni zibabibamo amacakubiri y’ingengabitekerezo ya Jenoside, zibacamo ibice, zisenya Ubumwe bwabo, zigereka amakosa y’indengakamere ku bwoko bw’abatutsi kugira ngo babwangishe abandi banyarwanda. 37 ITORERO RY’IGIHUGU • Abayobozi baje gusanga Itorero ry’Igihugu rimaze gusenywa uburere ryahaga abanyarwanda bwarasimbujwe ubw’abakoloni bwari bugamije gusenya indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda, zubakaga mu banyarwanda ubumuntu n’ubunyarwanda • Basanze inyigisho z’abakoloni zaratozaga abanyarwanda kugana inzira y’IKIBI. 38 ITORERO RY’IGIHUGU • Ari nacyo cyatumye nyuma y’ibihe bigishwa IKIBI, abanyarwanda barubahutse kwikora mu nda, kwihekura, kwigira incike, ubwo batinyukaga kurimbura abavandimwe babo bo mu bwoko bw’abatutsi, kwica abo bashakanye, kwica abo bahanye inka n’abageni, kwica abo basangiye akabisi n’agahiye, akabi n’akeza. • Abo bayobozi ba Leta y’Ubumwe bo mu nzego zitandukanye, basanze Itorero ry’Igihugu, rimaze gusenywa, amahano y’ibibi yarahawe intebe mu Rwanda, kandi Itorero ry’Igihugu ritarasenywa, cyari ikizira guha AMAHANO y’IKIBI, intebe mu Rwanda. 39 ITORERO RY’IGIHUGU Itorero ry’Igihugu risubiraho • Izo nzego z’abayobozi zimaze gusesengura ibyo byose, bamaze kongera gutekereza ku mahano ya Jenoside yakorewe abatutsi,zimaze no kwitegereza ingaruka zatewe na Jenoside yakorewe abatutsi, bamaze kandi no kongera gutekereza ku byiza byariho mbere y’uko Itorero ry’Igihugu risenywa, nibwo batekereje gusubizaho Itorero ry’Igihugu ngo ryongere rirere abanyarwanda, ribubakemo za ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, zatumye abakurambere bacu bubahana, bagasobeka ubumwe, bakabana mu mahoro bakihesha ishema, icyubahiro n’Igitinyiro. 40 ITORERO RY’IGIHUGU • Kuwa 12-11-2007 nibwo inama y’abaminisitiri yafashe icyemezo cyo gusubizaho Itorero ry’Igihugu, maze kuwa 16-11-2007, nibwo Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame atangije ITORERO RY’IGIHUGU ku mugaragaro, imbere y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga amategeko. • Mu kuritangiza yabwiye abanyarwanda ati: Twaje gutangiza gahunda y’Itorero ry’Igihugu nk’uburyo twihariye kandi bukomoka ku muco nyarwanda. • Akomeza agira ati: Itorero ry’Igihugu ryari ishuri ryo gutoza no kwigisha abanyarwanda gukunda Igihugu, kukiyobora neza, guharanira ubutwari, kwanga ubuhemu, gufatanya gukemura ibibazo, no kwirinda ubutsimbanyi, n’ibindi 41 n’ibindi... ITORERO RY’IGIHUGU Icyerekezo cy’Itorero ry’Igihugu: • Kugira abanyarwanda : –Bafite imyumvire myiza, indangagaciro na kirazira basangiye mu kubaka ubumwe bwabo no gukunda Igihugu, –Basobanukiwe n’imigambi y’Igihugu, uburyo bwo kuyigeraho n’uruhare rwabo mu kuyishyira mu bikorwa, 42 ITORERO RY’IGIHUGU –Bifitemo icyizere cyo kwikemurira ibibazo; –Barangwa n’icyerekezo kimwe bahuriyeho mu guharanira kwiteza imbere; –bafite ishema ryo guteza imbere Igihugu”. 43 ITORERO RY’IGIHUGU Inshingano z‘Itorero ry‘Igihugu a) Kurera Intore zibereye Igihugu kandi zigaragara mu byiciro byose by’abanyarwanda : –Intore zirangwa n’indangagaciro zishingiye ku muco nyarwanda (gukunda Igihugu, kwimakaza ubunyarwanda, kurangwa n’ubupfura, guharanira ubutwari no kwimakaza kirazira) zishingiye kandi no kuri gahunda z’iterambere ry’Igihugu. 44 ITORERO RY’IGIHUGU – Intore zigomba kubera abandi, umusemburo w’impinduka nziza zose; haba mu myumvire, mu myifatire,mu myitwarire, mu mitekerereze no mu mikorere y’Abanyarwanda: ari aho zituye, ari aho zikorera, aho zinyuze n’aho ziri hose. 45 ITORERO RY’IGIHUGU b. Kwimakaza ibyiza biri mu muco nyarwanda no kwimakaza Indangagaciro na Kirazira mu muryango nyarwanda, bigomba gushingirwaho mu kubaka iterambere ry’Igihugu, kurwanya akarengane na ruswa, guca umuco wo kudahana, kwimakaza umuco w’Amahoro, ubworoherane, Ubumwe n’Ubwiyunge, kurandura ingengabitekerezo ya jenoside n’imizi yayo yose. c. Kurata ishema n’ibigwi by’u Rwanda n’Abanyarwanda. 46 ITORERO RY’IGIHUGU Intego rusange z‘Itorero ry‘Igihugu: • Kugira Abanyarwanda baharanira ishema ryabo, • Kugira abanyarwanda bafite indangagaciro na kirazira zibaranga, • Kugira abanyarwanda bashaka impinduka nziza kandi zihuta, 47 ITORERO RY’IGIHUGU Intego rusange z‘Itorero ry‘Igihugu: • Kugira abanyarwanda bagamije iterambere n’imibereho myiza yabo n’abo babana; byubakiye k‘Ubumwe, Imiyoborere Myiza n’Ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ubushobozi bubarimo ubwabo aribwo bubafasha gukora no guharanira ubukire badategereje akimuhana kaza imvura ihise; 48 ITORERO RY’IGIHUGU Kugira abayobozi mu nzego zose bafite urukundo rw’u Rwanda n’abarutuye • Kugira abayobozi bafite ubushake bwo guteza imbere abo bayobora, • Kugira abayobozi bafite inyota y’ubumenyi bwo guhanga udushya, • Kugira abayobozi bafite ishema ryo guhiga ibyo bazageraho n’ibyo bazageza ku bo bayobora. • 49 ITORERO RY’IGIHUGU INZEGO ITORERO RIZAKORERAMO: • Kugira ngo Itorero ry‘Igihugu rizabashe kugera ku nshingano zaryo, rizakorera aha hakurikira: • Mu Midugudu, • Mu Mashuri, • Mu nzego z’akazi (za Leta / Abikorera) • Muri Diaspora Bityo abanyarwanda bose bongere batozwe imico myiza,babe Intore. 50 INDAMUKANYO Z’INTORE • Intore,…….. Ijabo riduhe ijambo • Nimugire amahoro, … • Ingengabitekerezo ya Jenoside, … • Tugire ubukire, … KACI KACI 51 UYU NIWE WAHAGARITSE JENOSIDE NI NAWE NTSINZI Y’ABANYARWANDA TWESE 52
© Copyright 2026 Paperzz