Icyizere Ikinyamakuru cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) N°31, Mata 2013 Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zisubiriye iwabo babura gitabara IBIRIMO Ibisigazwa bya Kiliziya ya Nyange yahirikiwe ku bari bayihungiyemo ....Page 2 Umuhango wo kwibuka wabanjirijwe Inka yahawe n’urugendo ashimirwa rw’ituze ubutwari bwe........Urup6 ....Page 4 Minisitiri Protais MITARI imbere y’abayobozi b’ingabo yagaye ubugwari bwa MINUAR yatereranye abicwaga. Ibyo nibyo byagaragajwe n’abafashe amagambo bose mu mihango y’ijoro ry’icyunamo yabereye ku rwibutso rw’I Nyanza ya Kicukiro tariki ya 11 Mata 2013. Imihango yo kwibuka Abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya ETO ya Kicukiro bakaza kwicirwa aho I Nyanza, mu rugendo rwagombaga kubageza ku mugezi wa Nyabarongo aho igabanyiriza Akarere ka Kicukiro n’aka Bugesera bakahicirwa. Abarokotse ubwo bwicanyi bw’I Nyanza ya Kicukiro ni abo abasilikare bari aba FPR Inkotanyi basanze batarashiramo umwuka. Iyo myifatire y’ingabo za MINUAR, zazinze amavalisi yazo zikisubirira iwabo kandi zarabonaga ko Abatutsi bari bahungiye aho mu Kigo cya ETO bari bageraniwe n’Interahamwe, niyo yagaragajwe mu magambo arambuye n’umusore warokokeye aho I Nyanza witwa Ernest Maniraho mu buhamya yatanze (soma ubuhamya bwe ku rupapuro rwa 17) inagawa cyane na Dr Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa Ibuka , naRt. Hon. Dr Margaret Nantongo Zziwa Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, ndetse na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Bwana Protais Mitari, wari n’umushyitsi mukuru muri uwo muhango. Uwo musore watanze ubuhamya, yagaragaje ukuntu bamwe mu bari bahungiye muri ETO Kicukiro babonye izo ngabo za MINUAR zisa n’izirimo zizinga ibyazo, nk’izitegura kuva aho, bigira inama yo kurambarara mu mu mahanda kugira ngo bababuze gutaha babasize mu menyo ya rubamba, n’ukuvuga mu Nterahamwe zabahigaga ngo zibice, ariko ngo izo ngabo zarashe mu kirere biba ngombwa ko bava muri uwo muhanda, ari nabwo abari bahungiye muri icyo kigo cya ETO bakwiriye imishwaro. Ugukuramo akabo karenge kwa MINUAR, korohereje abicanyi kurangiza umugambi Mu ijambo rye Perezida wa Ibuka yagaye ubugwari bw’umuryango w’ibihugu by’amahanga, by’umwihariko umuryango w’Abibumbye (LONI), kuko MINUAR, ingabo z’uwo muryango w’Abibumbye komeza ku rup.4 Turwanye Jenoside, turandure burundu ingengabitekerezo yayo Bakiriwe muri St Lawrence University....Urup.9 Bwana Jean de Dieu Mucyo, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ziruhukiye mu rwibutso rwa Mibilizi ...Page 9 Uwimana Nehemie uyobora Akarere ka Rwamagana ashyira indabyo mu mazi ya Muhazi ...Page12 AMAKURU Nyange: bibutse abazize Jenoside Ijambo ry’Ibanze benshi baguye mu kiliziya Kwibuka imiryango yazimye nibicecekeshe abagihakana Jenoside K wibuka imiryango yazimye byagombye kuba bicecekesha abagihakana cyangwa bagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Baba abari imbere mu gihugu cyangwa abari hanze birirwa kuri “internet” batanga inyigisho zigoreka ukuri ku mateka y’uRwanda n’aya Jenoside ku buryo bw’umwihariko. Nk’uko bimaze kuba akamenyero ku itariki ya 4 Gicurasi umuryango GAERG wifatanyije n’inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Gatsibo kimwe n’abandi banyarwanda mu kwibuka imiryango 86 yazimye yari ituye mu Karere ka Gatsibo, (kagizwe ku gice kimwe n’icyari Komine Murambi yahoze iyoborwa na Gatete). Abantu 366 bari bagize iyo miryango bamariwe ku icumu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntihasigara n’uwo kubara inkuru, bicwa n’abari barateguye kuva cyera umugambi wo kurimbura Abatutsi. Igitekerezo cyiza uwo muryango wagize cyavuye ku kwibaza bati: ko ubundi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari bo bafata iya mbere bagafatanya n’abandi mu kwibuka abo mu miryango yabo bazize Jenoside, abari bagize imiryango y’Abatutsi yazimye, ni ukuvuga yishwe ku buryo hatagize n’umwe usigara, bo bazibukwa nande, bazibukwa gute, ese n’amazina yabo ntazageraho akibagirana? Ari bwo bavuze bati, n’ubwo iyo miryango yazimye, abari bayigize “ntibakazime kandi twe twararokotse”. Nyuma y’uko icyo gitekerezo kivutse, iki gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye kimaze kubera ahantu hatanu: I Ntarama mu Karere ka Bugesera, I Murambi mu Karere ka Nyamagabe, kuri sitade Gatwaro mu Karere ka Karongi, I nyanza ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, no ku rwibutso rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo. Kiba rimwe mu mwaka. Aha hantu hose uko ari hatanu hamaze gukusanywa amazina arenga ibihumbi bitanu, agabanyije mu miryango myinshi yazimye. Abagihakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kujya basobanurira abo babwira niba hari indwara y’icyorezo cyangwa umwuzure byateye mu mwaka w’1994 bigahitana abantu benshi, ku buryo byaba byararobanuye ubwoko bumwe bigasiga ubundi. Abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye igikorwa kihariye cyo kubibuka ni abishwe bakajugunywa mu migezi no mu nzuzi, kuko abo n’ubwo bibukwa imibiri yabo itigeze igaragara. Tubibuka dushyira indabo muri iyo migezi n’izo nzuzi aho dutekereza ko biciwe. Ariko ababo ntibazigera bagira amahirwe yo kubona imibiri yabo ngo bayishyingure. Aha umuntu yashimira Akarere ka Rwamagana kamaze kumvikana na Ibuka ko kagiye gushyiraho itariki kazajya kibukiraho buri mwaka abazize Jenoside bagiye bicwa bakajugunywa mu nzuzi. Imwe muri iyo mibiri yagiye igera no mu bihugu by’abaturanyi nko muri Uganda na Tanzaniya. Hamwe na hamwe hakaba hari abagiraneza bagiye barohora imwe n’imwe muri icyo gihe, aho ishyinguye ubu hakaba harubatswe inzibutso. Mu bufatanye bwabo, Abanyarwanda bakwiye gufasha ababuze ababo bishwe bakajugunywa mu migezi no mu nzuzi kugira ngo bajye babasha kujya mu bihugu by’abaturanyi ahari izo nzibutso gukurikirana imihango yo kwibuka. Kwibuka imiryango yazimye mu duce no ku misozi itandukanye y’uRwanda muri 94 no kwibuka abishwe bakajugunywa mu nzuzi n’imigezi, bikwiye kuba bicecekesha abantu, mu gihugu imbere no hanze yacyo bagihakana cyangwa bagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Gaspard Gasasira Icyizere P.O Box 7035 KIGALI Toll Free: 3560 E-mail : [email protected] 2 Ibisigazwa bya Kiliziya ya Nyange yahirikiwe ku bari bayihungiyemo Iyo uvuze Jenoside yakorewe I Nyange abahazi bahita bumva Padiri SEROMBA, n’uburyo yasenyeyeho Kiliziya abantu bari bahahungiye, itariki ya 16 Mata ikaba idashobora kuzibagirana mu mateka ya Nyange. Ku itariki ya 16 Mata ku rwibutso rwa Nyange ruri mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, habereye umuhango wo kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi zahaguye, ubwo Padiri Seromba yategekaga ko basenya Kiliziya yari yahungiyemo Abatutsi barenga 2200. Muri uyu muhango kandi hashyinguwe imibiri igera kuri 226 harimo 219 yaturutse mu Karere ka Karongi. Mu magambo yahavugiwe, ubuhamya ndetse n’indirimbo byaganishije ku rupfu ndengakamere Abatutsi bishwe, by’umwihariko abari bahungiye ku Kiliziya ya Nyange ubwo mu bantu bagera ku 2200 bari bahahungiye bose baguye muri iyo kiliziya ubwo bayibasenyeragaho ntihagire n’umwe urokokamo, ababashije kurokoka ni ababashije kuyivamo batarayisenya kandi nabo ntibarenga 5. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA ku rwego rw’igihugu mu ijambo rye yasabye ko urwibutso rwa Nyange rwakubakwa rugatunganywa rukazashyirwa mu nzibutso zo ku rwego rw’igihugu zifite amateka yihariye, kugira ngo amateka ya Jenoside yahakorewe atazibagirana cyangwa akazajya avugwa uko atari. Ndetse bikazajya binagaragaza ubunyamaswa Jenoside yakoranywe kugeza n’aho abari bashinzwe intama z’Imana aribo bazimariye ku icumu, bazisenyeraho inzu yayo. Urwibutso rwa Nyange rwashyirwa mu rwego rw’inzibutso zifite amateka yihariye Uwavuze umuvugo akagira n’icyo avuga ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ni Bamporiki Eduard, wagize ati “mbabazwa n’uko kugeza n’ubu hakiri abantu badashaka kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi”, umuntu agahora abaririza aho abe baguye, ntibashake kuhavuga kandi aribo babishe, barabavumbuye cyangwa se barashungereye ababicaga. Yagize ati “ njye nta na rimwe nzashyigikira uwo ariwe wese wagize uruhare muri Jenoside kuko numva yaranteye ikimwaro ntazakira”. Uwari umushyitsi mukuru muri uyu muhango Nyakubahwa Ministre w’Umuco na Siporo Bwana MITARI Protais yagize ati”uyu mugabo Eduard ndamushima cyane, iyaba hari habonetse ba Eduard benshi ahari bahindura imitima yinangiye”. Nawe kandi yashyigikiye igitekerezo cy’uko urwibutso rwa Nyange rwashyirwa mu nzibutso zifite amateka yihariye mu gihugu. Yishimiye kandi ko kugeza ubu abarokotse Jenoside bamaze kugaragaza ko hari aho bigejeje nyuma y’ingorane banyuzemo z’ubupfubyi, ubucike n’indi mibereho mibi itandukanye. Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango harimo Abadepite mu Nteko ishinga amategeko, Komiseri muri Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside Madamu M U K A M A Z I M PA K A Hilarie, n’abandi bashyitsi batandukanye. MUKAMUKESHA Julienne CNLG/ GAKENKE&NGORORERO Icyizere N°31,Mata 2013 AMAKURU ICYIZERE ni ikinyamakuru cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside Umwanditsi Mukuru: Gaspard Gasasira Nyanza ya Kicukiro : Ibuka yashimye ku mugaragaro ingabo z’igihugu ku gikorwa cy’ubuvuzi bw’abacitse ku icumu Umwanditsi Mukuru Wungirije: Antoine Rwagahirima Ushinzwe Maquette: Jean Pierre TWIZEYIMANA Inama y’ubwanditsi: Bideri Diogène, Gasasira Gaspard, Jean Pierre Twizeyimana, Karengera Ildéphonse, Ndahigwa J.Louis, Nzayikorera Christophe, Rutagengwa Philibert, Ruzindaza Jean, Rwagahirima Antoine. KWIBUKA KU NSHURO YA 19 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI - 2013 INSANGANYAMATSIKO/THEME: “TWIBUKE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI DUHARANIRA KWIGIRA” “LET US COMMEMORATE THE GENOCIDE AGAINST THE TUTSI BY STRIVING FOR SELFRELIANCE” “COMMEMORONS LE GENOCIDE PERPETRE CONTRE LES TUTSI EN LUTTANT POUR LA NON- DEPENDANCE” Icyizere N°31,Mata 2013 Jea Pierre Dusingizemungu, Perezida wa IBUKA Ku itariki ya 11 Mata, i Nyanza ya Kicukiro, habereye ijoro ryo kwibuka Abatutsi bari barahungiye ku kigo cya ETO-Kicukiro, bakaza gutereranwa n’ingabo za MINUAR zabarindaga zikaza kubasiga aho, nyuma Interahamwe zikabiraramo zikabica. Mu ijambo ryavuzwe na Perezida wa Ibuka Dr Jean Pierre Dusingizemungu, imwe mu ngingo zikomeye yavugiye aho ni ugushimira ingabo z’igihugu uruhare zagize mu kuvura abacitse ku icumu, basigiwe na Jenoside ibikomere n’izindi ndwara zari zaranze gukira. Anahuza igikorwa izo nzobere z’abasilikare b’abaganga bakorera mu bitaro bya Kanombe zakoze n’ i n s a n g a nya m at s i ko y’uyu mwaka isaba abanyarwanda kwigira. Yashimiye ubuyobozi bw’ingabo z’uRwanda muri aya magambo « Nagira ngo mvuge ikintu gikomeye ntavuze, kirimo ikimenyetso gikomeye cy’uburyo Abanyarwanda bakwishakamo ingufu. Abasilikare bo mu kigo cy’i Kanombe, inzobere zo mu kigo cy’i Kanombe, nagira ngo mu izina ry’abarokotse Jenoside, mbagushimire cyane, mbareba mu maso. (NDLR: Aha yavugaga Umugaba mukuru w’Ingabo) Twari twarabaruye abantu ibihumbi cumi n’umunani bari barabaruwe kuzoherezwa mu bitaro byo hanze, tukabona icyo gikorwa kizatwara imyaka irenga mirongo itatu kigatwara amafranga miliyari 84. Abahungu n’abakobwa baramanutse bambaye imyenda y’akazi, bavura abantu, abantu babisangamo. Bamaze kuvura abantu ibihumbi cumi na bibiri, bakoresheje amafranga gusa miliyoni 45.Banyakubahwa bayobozi b’ingabo muri hano, turabashimiye ». Muri iryo jambo rye Perezida wa Ibuka yanashimiye cyane Leta y’u Rwanda ukuntu yakoze ibishoboka byose kugirango umubare w’abana b’abanyeshuri bacitse ku icumu biga muri Kaminuza ubashe kwiyongera, aho mu mwaka w’2011, nk’uko yabitangaje, wavuye ku gihumbi ubu ukaba ugeze ku bihumbi icyenda. Yanashimye cyane igikorwa cyakozwe n’Akarere ka Kicukiro cyo gutunganya urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, yifuza ariko ko Akarere kashakisha n’ubundi buryo kugirango urwo rwibutso rubashe no gusakarwa. Antoine Rwagahirima 3 AMAKURU Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zisubiriye iwabo babura gitabara Ibikurikira urup 1 zari zarohereje mu Rwanda gucunga umutekano, aho kugira ngo zirinde abahigwaga bari barahungiye muri ETO, ari naho zari zikambitse, zafashe utwangushye zikisubirira iwabo, zamara kugenda akaba aribwo Interahamwe n’abasilikare ba Leta babiraragamo bakabicisha amasasu, amagerenade n’intwaro za gakondo. Perezida wa Ibuka yanagaye uwo muryango mpuzamahanga, kuba na nyuma ya Jenoside utagaragara mu gikorwa cyo “kubaka no gusanasana “ igihugu cyayogojwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ukugaya Umuryango w’Abibumbye byagarutsweho mu magambo arambuye na Minisitre Mitari, wafashe ijambo nk’umushyitsi mukuru. Yagize ati: “Hano I Nyanza ya Kicukiro, hatwibutsa uruhare rwihariye rw’ibihugu by’amahanga, uruhare rwo gutererana Abanyarwanda bari mu kaga, aho ingabo zari iza MINUAR zaranzwe n’ubugwari, zigatererana inzirakarengane zicwaga”. Ministre Mitari yanagaragaje ko Uwo muryango w’Abibumbye “aho kwemera amakosa yawo no guhoza amarira y’abasizwe iheruheru na Jenoside ahubwo bakomeza kwikoma uRwanda ku maherere barushinja kuba nyirabayazana w’umutekanao mucye urangwa muri aka Karere kandi nyamara bizwi ko hari n’abakoze Jenoside bakidegembya muri aka Karere”. Agaragaza ndetse anagaya uburyo uwo Muryango w’Abibumbye ubona udashaka ko ishyingura- nyandiko z’imanza z’abakoze ibyaha bya Jenoside baburanishishijwe na TPIR ryaza mu Rwanda, maze asaba abagize Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburazirazuba (East African Community), ko bakomeza ubuvugizi bwabo kuri icyo kibazo. Ukwigira kwatangiriye ku rugamba rwo kubohora uRwanda Ministre Mitari yaboneyeho n’umwanya wo kongera kwamagana abantu; baba abo hanze cyangwa mu gihugu, bakomeje gukwirakwiza ibitekerezo byuje ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane ibishaka kwerekana ko habayeho ngo Jenoside y’impande ebyiri, bagaheraho banenga n’uburyo ngo mu Rwanda bibuka. Yagize ati: “Uko mubizi nta 4 Hagati ni Maniraho Ernest watanze ubuhamya Umuhango wo kwibuka wabanjirijwe n’urugendo rw’ituze Jenoside y’impande ebyiri ishobora kubaho, kuko Jenoside irategurwa, igategurwa akenshi n’ubutegetsi, kandi bagamije kurimbura itsinda ry’abantu runaka. Mu Rwanda rero ibyaho birasobanutse, nta kujijisha gukwiye kubamo, Jenoside yateguwe igamije kurimbura ubwoko tutsi, ariko n’abatari mu bwoko bw’Abatutsi batashyigikiye iyo ngengabitekerezo, ndetse banayirwanyije nabo bayiguyemo”. Kuba inzirakarengane (zisaga ibihumbi bitatu) ziciwe Nyanza ya Kicukiro mu nzira yagomba kuzigeza kuri Nyabarongo aho abicanyi bari bashatse ko urugendo rwabo rurangirira, zarishwe, harimo uruhare runini rw’Umuryango w’Abibumbye. Bityo, kuba Jenoside yarahagaritswe, si uko hari uruhare uwo Muryango mpuzamahanga wabigizemo, ahubwo, nk’uko Ministre Mitari yabisobanuye “Ingabo zahoze ari iza FPR inkotanyi nizo zahagaritse iyo Jenoside, kandi kuba uRwanda rufite ijambo mu mahanga rubikesha ukwigira, byatangiriye kuri urwo rugamba rwo kubohora igihugu”. Soma n’ibiri ku rup.3 Antoine Rwagahirima Icyizere N°31,Mata 2013 AMAKURU Kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi : Akamaro ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Icyo iyi nyigisho igamije: - Kwibutsa Jenoside icyo aricyo, - Kwibutsa uko bayifobya, - Gushishikariza buri wese kwirinda no kwamagana ibitera Jenoside n’ibiyipfobya byose. - Gushishishikariza buri wese kwibuka no kwerekana ko kwibuka ari igikorwa “mémoire collective”. Igira ibyo yitwararika, ikagenda ibyigisha abana bayo, bikaba uruhererekane n’umurage wayo. Buri sosiyete igira amateka yayo yibuka, ikagira umuco wayo, ikagira ubuhanga n’ubumenyi byayo yibuka, ikabimenya, ikabyigisha, ikabiraga abayo. Biyimarira iki? kigamije kubaka u Rwanda. Biyifasha kubaho. Igahanga ibishya, ifite ibyo iheraho, idahuzagurika, ikamenya ikibi n’ikiza, ikagenda yubakira kubiyifitiye akamaro. Ikamenya uko yitwara mu bihe biriho n’ibizaza. Turavuga: Ingero - Jenoside icyo aricyo, - Dutandukanye Jenoside n’intambara n’ubundi bwicanyi busanzwe - Tuvuge kwibuka muri rusange -Tuvuge uko kwibuka byagiye bikorwa n’ ibikorwa bizagenda bikorwa mu bihe bizaza - Tuvuge uburyo butandukanye bwo gupfobya Jenoside, - Dusoze twerekana ko ikigamijwe ari ukubaka u Rwanda kandi ko kwibuka ari inshingano ya buri wese A) JENOSIDE NI IKI? Jenoside ni ubwicanyi ndengakamere bwateguwe kandi bugakorwa na Leta bugambiriye kurimbura igice kimwe cy’abaturage bayo ishingiye ku bwoko bwabo, kw’idini ryabo cyangwa kw’ishyaka rya politiki abo baturage bicwa barimo. Leta igira umugambi n’ubushake bisesuye (intention) byo gutsemba icyo gice cy’abaturage bayo kandi koko ikabishyira mu bikorwa . Leta itegura Jenoside ibikorera gahunda kandi ikayigeraho. Uwicwa ntazira icyo yakoze, azira gusa ko ari umwe mu bagize igice cy’abo baturage bagomba gutsembatsembwa. Jenoside igira umurongo mugari igenderaho. Niwo uhuza abasangiye icyerekezo kimwe cyo gukora Jenoside.Uwo murongo mugari niwo bita ingengabitekerezo ya Jenoside. Ingengabitekerezo ya Jenoside ikorerwa propaganda, igasakara mu bantu benshi, ikagira ingufu maze abantu bakayigenderaho bakemera gukora Jenoside Jenoside yose iba ifite organisation: ntagipfa kwikora. Ibyo bita ko bisa n’uburakari bw’abaturage biba bifite ibyabibanjirije, byigishijwe, kandi byateguwe neza. Kandi nibyo bifashisha mu gukora Jenoside Jenoside itandukanye n’intambara. - Intego ya byo si imwe: Intambara iba igamije gutsinda maze abatsinzwe bakayoboka abatsinze. Jenoside ntiba igamije gutsinda ngo abatsinzwe bayoboke ababatsinze, ahubwo iba igamije kurimbura abo yibasiye ntihasigare n’umwe. - Intambara igira amategeko ayigenga, utayubahirije akaba yabihanirwa. Ushyize intwaro hasi, agasaba imbabazi arazihabwa, ntiyicwa. Nta mategeko agenga Jenoside, abayikora ntakibakoma imbere. Nta n’uwo batange imbabazi. - Intambara igira imfungwa z’intambara, Jenoside iratsembatsemba, ntigira imfungwa. - Intambara ikorwa n’ingabo z’abasirikare, ntihajyamo abasivili. Jenoside yo mu Rwanda yakozwe n’abasirikare, abasivili n’abaturage basanzwe. - Mu ntambara birabujijwe kwibasira abana, abagore, abasaza, abasivili n’ubwo hari abagwa mu ntambara bwose. Jenoside yibasira abari mu gice cy’abagomba gutsembwa bose, ntawe isize inyuma. Jenoside itandukanye n’ubwicanyi busanzwe (massacres). Habaho ubwicanyi bw’ubwoko bwinshi : hari ububa bugamije kwihorera, hari ububa bugamije guhana, hari ubuterwa n’uburakari busanzwe, urugomo n’ibindi.Ubwicanyi nk’ubwo ntibukorerwa gahunda na Leta, ngo ibukorere gahunda na propaganda , ngo ishishikarize igice kimwe cy’abaturage bacyo kuzakorera ubwo bwicanyi ikindi gice cy’abatuge bayo. Ubwicanyi busanzwe ntibuba bugamije gutsemba igice cy’abaturage bo mu bundi bwoko. Jenoside yo nicyo iba igamije : gutsembatsemba abari mu bundi bwoko bwibasiwe na Leta . B) KWIBUKA MURI RUSANGE Buri sosiyete yose igira ibyo yibuka, igira ibyo twakwita mu gifaransa Icyizere N°31,Mata 2013 Iyo umwana akojeje agatoke ke k’umuliro, arashya agahora yibuka ko umuliro utwikana . Ntabyibagirwa kuko bimufasha kubaho. Buri sosiyete igira ibyo ihitamo kwibuka, iteka kandi ifata ibiyifitiye akamaro. Ni ukuvuga ibiyifasha gusubiza ibibazo igenda ihura nabyo. Kwibuka ni ngombwa kuko sosiyete yabaho itibuka yazima: ntiyashobora kumenya ibiyifitiye akamaro ngo ibigire umurage, kandi yibuke no kwirinda ibishobora kuyigirira nabi. Tugomba kwibuka ngo tutazima. Kwibuka rero bifasha sosiyete kumenya uko yitwara : ihera ku byabaye yibuka, igashyiraho inzitiro cyangwa umurongo waho izanyura n’uko izitwara mu bihe biri imbere. C) KWIBUKA MU RWANDA Mu Rwanda habaye Jenoside, biri mu mateka yacu y’ubu n’azaza. Kwibuka Jenoside twese nk’Abanyarwanda bizadufasha kubaka u Rwanda rwitandukanya burundu na Jenocide n’ibijyanye nayo byose. Abanyarwanda baramutse bibagiwe Jenoside bakwibagirwa n’ibyayiteye byose. Ntacyabuza ko ishobora kongera kubaho kuko ibyayiteye byashobora kongera kubura umutwe, bigahabwa intebe maze bigatera ishyano. Kwibuka bitumariye iki? Kwibuka ni ngombwa kuko bidufasha guhora turi maso. Tugomba guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango itazongera kubaho ku bantu abo aribo bose. Kwibuka bidufasha guhora twibombaritse, maze tukamaganira kure ibintu byose byakurura inzangano mu banyarwanda Kwibuka ni ngombwa kuko bidufasha kurwanya politiki yose ibiba amacakubiri, inzangano, irondakoko n’umwiryane mu banyarwanda.kuko ari bene izo nyigisho zabyaye genocide Kwibuka bidufasha kutazongera kugwa mu mutego twagushijwemo n’ubuyobozi bubi, ahubwo tukirinda kuzongera kugwa mu mitego mibi twabayemo. Kwibuka bidufasha kuzabaho neza mu bihe bizaza, no kubaka sosiyete yacu duhereye ku mateka yacu. Kwibuka bidufasha kwamaganira kure ibifitanye isano na genoside byose cyane cyane amacakubiri kuko tutayamaganye yazongera kutumaraho abantu. Kwibuka bidufasha kwamagana amashyaka ya politiki ashingiye ku moko kuko tutayamaganye yakongera kubiba umwiryane mu banyarwanda. Kwibuka bidufasha kwamaganira kure ikitwa ihezwa (exclusion) iryo ariryo ryose ribuza umunyarwanda kubona ibyo afiteho uburenganzira byose. Kwibuka bidufasha kwamagana no kurwanya inzangano hagati y’abana b’u Rwanda kuko kutazamagana ari ugutiza umurindi abashaka ko abanyarwanda bamarana. Kwibuka bidufasha kwamagana imiryango, ibigo (institutions), abagize imiryango mpuzamahanga bitwaza ko badufasha ariko bakigisha, cyangwa bagashyigikira amacakubiri mu banyarwanda: imfashanyo yabo ntiruta amagara yacu. Kwibuka bidufasha kwamaganira kure abayobya n’abigisha nabi amateka y’u Rwanda n’imibanire y’abanyarwanda. Kwibuka bizadufasha kwamagana umuco mubi wo kudahana (impunité), ahubwo kwibuka bidufasha kwimakaza umuco w’ubutabera. Komeza ku rup. 6 5 AMAKURU Kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi : Akamaro ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Kwibuka bizadufasha kubaka igihugu gitandukanye n’icyo twarazwe n’abagizi ba nabi D) UBURYO BWO GUPFOBYA JENOSIDE Uburyo bwo gupfobya jenoside ni bwinshi kandi buranyuranye. Ndetse guhakana Jenoside no kuyipfobya bigendana n’igikorwa nyirizina cya Jenoside ariko benubwite bagahakana ko kakora jenoside. Gukora Jenoside y’ Abatutsi mu Rwanda bene kuyikora babyitaga “gukora”. Boroshyaga igikorwa cya Jenoside barimo, bakacyitiranya no gukora umurimo usanzwe.Yari amayeri yo kuyihakana no kuyipfobya. Iteka abategura kandi bagakora Jenoside ntibahita bemera ko bakoze Jenoside. N’iyo bamaze kuyikora barayihakana. Imvugo yabo iba igamije kujijisha, kuyobya uburari no kutishyiraho icyaha cya Jenoside . Guhakana no gupfobya Jenoside biha ingufu abafite ibitekerezo n’ingengabitekerezo bya Jenoside. Kuyihakana ni ukubiha intebe, ni ukubyamamaza. Guhakana Jenoside biha ingufu abayikora n’abayikoze.Urugero : ubutegetsi bwa Clinton bwanze gukoresha ijambo “Jenoside” ngo budatabara mu RWANDA. Irakomeza irakorwa. Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri iki gihe bakoresha amayeri menshi arimo aya akurikira: - Bahakana beruye ko nta Jenoside yabaye. - Hari n’abavuga ko habaye Jenoside ebyiri: iy’abatutsi n’iy’abahutu. Baba bajijisha kuko nta Leta yigeze ikora gahunda yo gutsembatsemba abahutu. - Bavuga ko ari abaturage basubiranyemo. Bavuga ko yari intambara hagati y’amoko, ko rero abahutu birwanagaho. - Bitiranya nkana ibikorwa bya Jenoside n’intambara. Ntibatandukanye Jenoside n’intambara. Bavuga rero ko habaye intambara atari Jenoside ngo n’ikimenyimenyi ni uko hari n’abahutu bapfuye. - Bavuga ko abahutu barakaye maze bakica abatutsi ngo kuko Habyarimana yapfuye. Baba bahakana ko habaye umugambi uhamye wo gutegura Jenoside no kuwushyira mu bikorwa. Bahakana rero ko habaye itegurwa ry ‘iyo Jenoside (préparation et planification). - Hari n’abakoresha ijambo jenoside ku bintu ibyo aribyo byose kandi hato na hato mu bintu bidakwiye (usage abusif).Gukoresha ijambo Jenoside mu bibonetse byose, bitesha agaciro iryo jambo bikaba ari uburyo bwo gupfobya Jenoside (minimiser ou banaliser). - Hari abacurika ibintu bakavuga ko Jenoside y’abatutsi yatewe n’abatutsi ubwabo ngo kuko ari inkotanyi “z’abatutsi” zashoje urugamba. Baba biyibagiza nkana ko urugamba rw’intambara rwashoboraga kubaho ariko Jenoside ntikorwe. Mu by’ukuri Leta ya Habyarimana yakoze ibikorwa bibiri ariko bitantukanye: yakoze mbere na mbere igikorwa cy’intambara cyo guhangana n’ibitero by’intambara y’inkotanyi ariko ikora n’igikorwa cyihariye cyo gukora jenoside y’abatutsi bari imbere mu gihugu. Iyo Leta yitwaje intambara ikora igikorwa cya jenoside kitabarirwa na busa mu bikorwa bw’intambara. Intambara zisanzwe zibaho, ariko ntizijyana n’igikorwa cya Jenoside. Ahaba Jenoside ni aho leta y’icyo gihugu iba yabigiriye umugambi wihariye wo gutsemba igice kimwe cy’abaturage yitwaje intambara nk’uko umujura yitwaza ijoro . - Bahakana ko Jenoside yateguwe ku buryo burambuye nyamara hari ibimenyetso simusiga byerekana ko yateguwe bihagije . Dore bimwe mubyerekana ko Jenoside yateguwe: ohabaye itangazamakuru rishishikariza kumara abatutsi (RTLM, Kangura, RADIO RWANDA, Ibinyamakuru nka Umurwanashyaka ,La Medaille Nyiramacibiri,Interahamwe, Echos de Mille Collines n’ibindi) o habaye imyitozo y’imitwe yitwara gisirikare nk’interahamwe, abahuzamugambi, Inyange n’utundi duco bigamije gushyira mu bikorwa gahunda ya Jenoside. o Habaye imitwe y’abicanyi nk’uwitwaga Réseau zéro n’AMASASU. o Habaye lisiti z’abagomba kwicwa kandi bari Abatutsi. Nibo bari bariswe “abanzi b’abahutu” o Hatanzwe intwaro, zakwirakwijwe n’abayobozi mu baturage zigamije gutsemba abatutsi. 6 o Hagiyeho bariyeri zigamije kubuza abatutsi kugira aho banyura bahunga. o Habaye amayeri yakoreshejwe yo guhuza Abatutsi hamwe mu bigo binini n’insengero kugira ngo byorohe kubicira hamwe. oHabaye ubwicanyi buyobowe n’abayobozi ba gisivili na gisirikare kandi ntibakurikiranwa ngo bahanwe (Kibilira muri 1990, Abagogwe muri 1991, Murambi muri 1990, Nasho muri 1990-1991, Mutara muri 1990, Bugesera muri 1992, Kibuye muri 1992, Gisenyi muri 1993). Ubundi buryo bwo gupfobya Jenoside ni ubu: - Gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside. - Gutoteza no kwica abacitse ku icumu rya Jenoside - Guhishira no guhisha ukuri muri GACACA. - Kwigisha amacakubiri n’inzangano mu mashuri, mu madini, mu mashyaka ya politiki no muri za associations. - Kurwanya icyunamo. - Gufata nabi inzibutso. - Kwandika mu binyamakuru inyandiko zihakana Jenoside cyangwa zamamaza ingengabitekerezo ya Jenoside. - Gufatanya no gutera inkunga intagondwa ziri hanze nka FDLR, RDR, PALIR etc. -Gukorana n’abanyanyamahanga kwandika ibitabo bihakana cyangwa bipfobya Jenoside. - Gukwirakwiza ku mbuga za internet inyandiko zihakana cyangwa zipfobya Jenoside. - Gufatanya n’Abanyarwanda bahungiye mu bihugu bidukikije guhakana no gupfobya Jenoside. -Guhakana no guhanaguraho icyaha abakoze Jenoside cyangwa koroshya uruhare rwabo rwose mu bwicanyi bwa Jenoside. - Hari n’abumva ko Jenoside n’ingaruka zayo bitabareba. E) UKO KWIBUKA BYAGIYE BIKORWA KUGEZA UBU Hari ibintu byagiye bikorwa mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Iby’ingenzi ni ibi: - Kwibuka Jenoside byabaye ihame rya politiki y’u Rwanda. Ntibigishidikanywaho. Bigaragarira mw’Itegeko-nshinga, muri disikuru n’inyigisho binyuranye. - Hamaze gushyirwaho Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside kandi ifite mu nshingano zayo uruhare mu gutunganya ibirebana no kwibuka. -Hashyizweho icyumweru cyo kwibuka, gitangwamo ibiganiro binyuranye, hakerekanwa filimi, n’indirimbo zijyanye n’icyunamo. - Hubatswe inzibutso hirya no hino, kandi abantu barazisura cyane cyane urwa Gisozi, Murambi, Nyamata na Ntarama. -Inzego z’ubuyobozi z’ibanze, hamwe na hamwe zifasha abaturage kugira uruhare no kwibuka mu cyumweru cy’icyunamo. - Imiryango yigenga nka IBUKA, AVEGA, AERG n’indi bifatanya kwibuka mu gihe cy’amezi atatu y’icyunamo. Ikora Ibiganiro kandi igasura abacitse kw’icumu bari ahantu hanyuranye. - Ministeri ifite umuco mu nshingano zayo yagiye ishishikariza abantu n’inzego zinyuranye igikorwa cyo kwibuka. - Inzego z’ubuyobozi n’abaturage bakunze gukora igikorwa cyo gushyingura imibiri y’ababo mu cyumweru cyo kwibuka cyangwa mu minsi ikurikiraho. -Umuryango mpuzamahanga (ONU) wifatanije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside igihe twibukaga abazize Jenoside ku nshuro ya cumi. - Gushyiraho ikigo FARG ni uburyo bwo kwibuka Jenoside no gutera inkunga abo yasize iheruheru. F) UKO JENOSIDE IKWIYE KWIBUKWA Hari ibyihutirwa bikwiye gukorwa vuba , hari n’ibizagenda bikorwa buhoro buhoro. Hari kandi ibizakorwa ku rwego rw’Igihugu , ku rwego rw’Uturere rw’Imirenge n’Utugari. Igikuru ni “participation “y’abaturage bose cyane cyane ku nzego z’ibanze. Abaturage bagomba kubigiramo uruhare rugaragara ku rwego bariho. Birashaka kuvuga ko aho bishoboka hose kwibuka bigomba kwegerezwa abaturage Hakaba “decentralisation” na “implication” y’abaturage.Birasaba kwifashisha inzego z’ubuyobozi n’inzego zigenga nk’amadini n’imiryango idaharanira inyungu . Amatorero akwiye kubigira ibyayo, akabigiramo uruhare rugaragara. Hakwandikwa inyandiko Komeza ku rup. 7 Icyizere N°31,Mata 2013 AMAKURU Kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi : Akamaro ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nto nka twa “dépliants” dukubiyemo iby’ingenzi bijyanye no kwibuka maze zikazakwirakwizwa hose mu nzego z’ibanze zakazaba imfashanyigisho mu kwibuka. Ibitekerezo bikuru byashyirwa muri izo depliants bimwe byava muri iyi mfashanyigisho , ibindi bikava ahandi. Ubu hamaze gushyirwaho komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside, kandi ikaba inafite mu nshingano zayo uruhare rwo kwibuka. Biratanga ikizere ko igikorwa cyo kwibuka gishobora kubona imbaraga zihagije. Ibintu by’ingenzi bikwiye kwitabwaho ni ibi bikurikira. 1)Mu rwego rw’ibikorwa 1.Gukomeza gukusanya, gutunganya no kubika ibimenyetso bigaragaza Jenoside bishoboka byose, kandi bigafatwa neza. 2.Gushyinguza mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside bose yashoboye kuboneka. 3. Kugena uburyo imwe mu mirambo yatunganywa igashyirwa mu nzibutso zabigenewe, kandi igashobora kuramba. 4. Kubaka no gufata neza inzibutso n’amarimbi bya Jenoside. 5. Gushyiraho ikirango cya Jenoside. 6.Gushyiraho “plaques commémoratives” stèles, Ubusitani, n’amazina y’imihanda byibutsa Jenoside ahantu hashoboka hose hiciwe abatutsi. 7. Kurinda ibintu byose bifasha kwibuka Jenoside 8. Gukomeza gushishikariza abantu kwerekana ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro. 9. Gushyiraho inzibutso n’amarimbi ku rwego rw’igihugu, rw’intara, mu turere, imirenge n’utugari : abantu bakajya bahahurira bakibuka. Singombwa ko biba ibintu bihenze, igikuru ni uko bifasha kwibuka . 10.Kumurika ibimenyetso, inyandiko, amafoto, film n’ubuhamya kuri Jenoside. 11. Hakwiye gukorwa « copies » z’imanza zose zaciwe mu Rwanda no mu mahanga ziyakusanyirizwa hamwe. 12. Hakwiye gutezwa imbere ubushakashatsi bunyuranye kuri Jenoside. 13. Hakwiye gukorwa imfashanyigisho (syllabus) kuri Jenoside zikigishwa mu mashuri yose. 14. Hakwiye gushyirwaho « clubs » zo kurwanya ingenga bitekerezo mu mashuri yose kandi abanyeshuri bo muri AERG bakandikira hamwe udutabo tuvuga uko babayeho muri Jenoside 2) Mu rwego rw’ubuhanga 1. Hakwiye kujyaho centre imwe cyangwa ebyiri zikorerwamo ubushakashatsi kuri Jenoside. 2. Hakwiye gushyirwaho inzu ndanga-Jenoside (Musée), ibikwamo ibimenyetso byose birebana na Jenoside. 3. Hakwiye kujyaho centre d’études et de documentation irimo inyandiko zose, ibitabo, ibijyanye n’amajwi, filimi, indirimbo, ibinyamakuru n’ibindi byose bifite aho bihuriye n’amateka ya Jenoside mu Rwanda, kandi igakorerwamo ubushakashatsi. 4. Hakwiye kwegeranywa vuba ibitabo byose, mémoires z’abanyeshuri, thèses zo muri kaminuza, zifite aho zihuriye na Jenoside. 5. Hakwiye gukusanyirizwa hamwe ubuhamya bwose bwatanzwe muri GACACA no mu rukiko rwa Arusha. 6. Hakwiye gufatwa amajwi n’amashusho y’abatangabuhamya n’abarokotse Jenoside ndetse n’ababarokoye. 7. Hakwiye kujyaho igitabo cya Dictionnaire nominatif ikubiyemo amazina yose y’abazize Jenoside. 8. Hakwiye kujyaho Dictionnaire ikubiyemo abahamwe n’icyaha cya Jenoside bose. 9. Hakwiye gishyiraho Dictionnaire nominatif z’abacitse ku icumu bose. 10. Hakwiye gushyirwaho Monographies z’ahantu hose haguye abatutsi benshi hamwe. 3)Mu rwego rwo gufatanya n’amahanga 1. Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside ikwiye kugirana umubano n’ibigo n’imiryango mpuzamahanga bikurikirana ibya za Jenoside zagiye ziba hirya no hino (Abayahudi, Armeniya, Kamboje n’ahandi). Hari nka Association des Spécialistes du Génocide, Commission des Droits de l’Homme des Nations Unies, Musée de la Tolérance du Centre SIMON-WISENTHAL, Icyizere N°31,Mata 2013 Musée et lieux de souvenirs de la SHOAH etc. 2. Gukora ubuvugizi muri Union Africaine tugafatanya gushakira indishyi abacitse ku icumu rya Jenoside muri l’ONU n’ibyo bita Communauté Internationale. 3. Gukorana amasezerano yo gufatanya n’ibigo n’imiryango mpuzamahanga yita kuri Jenoside mu bikorwa binyuranye : conférences, études, seminaires, recherches, advocacy, etc. 4. Gukomeza gukangurira ibihugu, amadini, imiryango yigenga gufatanya na Leta y’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’abacitse ku icumu. G) KWIBUKA TWUBAKA IGIHUGU CYACU Twavuze tugitangira iyi nyandiko akamaro ko kwibuka : bidufasha kubaho. Ariko dufite n’inshinganno yo kubaka Igihugu cyacu . Kwibuka no kubaka Igihugu cyacu bifite aho bihurira kandi biruzuzanya. Dore uko kwibuka bidufasha kubaka U Rwanda : - Kwibuka abazize Jenoside bidufasha kubahiriza ikiremwa muntu kandi kubaha ubuzima n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ni umuco mwiza wo kubaka u Rwanda. - Kwibuka bidusaba guhora turi maso, maze tukamaganira kure amacakubiri, inzangano, umwiryane n’irondamoko mu bayarwanda. Ibyo kandi ni umuco mwiza wo kubaka Igihugu cyacu . - Kwibuka bidusaba guca burundu umuco wo kudahana, ahubwo tukubaka Leta igendera ku mategeko. Nabyo ni ukubaka u Rwanda - Kwibuka bidusaba guca burundu ingeso mbi yo guheza bamwe mu bana b’u Rwanda (exclusion) k’uburenganzira bwabo, ahubwo tukubaka Leta y’Ubumwe Abanyarwanda twese duhuriyemo, maze buri wese akishyira akizana m’Urwamubyaye. - Kwibuka twubaka u Rwanda bidusaba kuvanaho impanvu zose zisumbanya Abanyarwanda . Bidusaba kubaka democrasi, tukamaganira kure ubutegetsi bw’igitugu kuko Jenoside ikorwa iteka n’ubutegetsi bw’igitugu. -U Rwanda ni urw’Abanyarwanda twese, Jenoside ni amateka y’u Rwanda : kwibuka amateka yacu bituma tuyashingiraho, tukamenya ibyo tugomba kwirinda, tukamenya ibyatugirira nabi n’ibyatugirira neza maze tukubaka U Rwanda tuzi neza aho turuganisha .Tukabona kuruha umurongo muzima . - Kwibuka twubaka u Rwanda biradusaba kandi no kurwanya ubukene, ubutindi, ubujiji n’umwiryane. Tukimakaza, ubukungu, ubuyobozi bwiza n’imibereho mwiza y’abaturage. DUSOZE Igikorwa cyo kwibuka ni icya twese : Abakuru n’abato, abiciwe ababo n’ababishe, abari mu Rwanda n’abatari barurimo, Abanyarwanda bose ndetse n’abanyamahanga. Uwiciwe afite inshingano zo kwibuka abe bazize Jenoside, afite kandi nawe inshingano yo kubaka u Rwanda. Afite n’indi shingano yo guharanira kubaho aho guheranwa n’agahinda. Uwishe agomba guhora yibuka amahano yakoze. Agomba guhora ari maso kugira ngo atazongera kugwa mu mutego yagushijwemo n’ubuyobozi bubi. Akitandukanya n’ubugizi bwa nabi ubwo aribwo bwose cyane cyane ingengabitekerezo ya Jenoside. Agomba gufatanya n’abandi banyarwanda kwamaganira kure abakwirakwiza inzangano n’amacakubiri mu banyarwanda. Umunyarwanda wese agomba kwibuka : bose bagafataniriza hamwe kubaka u Rwanda kuko ariwo murage twasigiwe n’abasokuru, tukaba dufite inshingano yo kuwubumbatira maze natwe tukazawuraga abadukomakaho. 7 AMAKURU Akarere ka Nyanza: Muri Gereza ya Nyanza hashojwe icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Muri Gereza ya Nyanza yitwaga Gereza ya Mpanga habereye umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango wari iwitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye zirimo Akarere ka Nyanza, Inzego z’umutekano, Ubuyobozi bwa Gereza n’ubw’uMurenge wa Mukingo, n’abandi bakozi batandukanye. Uyu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabimburiwe n’umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yaho hakurikiyeho ikiganiro ku kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo cyatanzwe n’umuyobozi wa Gereza wungirije, Gashugi Johnson. Yibukije abagororwa by’umwihariko icyo Jenoside n’ingengeabitekerezo yayo bisobanura, uko yateguwe nuko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya n’ingengabitekerezo yayo. Nyuma y’ikiganiro hakurikiyeho indirimbo za bamwe mu bagororwa zijyanye n’insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi wa Gereza Bwana Mbabazi Innocent, yashimiye abaje kwifatanya na Gereza gusoza icyumweru cy’icyunamo anasaba abagororwa kuvugisha ukuri ku byabaye muri Jenoside no kurangwa n’ubumuntu by’umwihariko bakerekana aho imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro yajugunywe. Yanashimiye kandi n’abagororwa batanze ubuhamya ku ruhare bagize muri Jenoside banashishikariza abandi bagororwa kuvugisha ukuri kubyo bakoze. Ndetse hari n’abatanze amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside yajugunywe Umuhanzi Kizito Mihigo atanga ubutumwa abinyujije mu ndirimbo. itarashyingurwa mu cyubahiro. Umuhanzi Kizito Mihigo n’abagize Umuryango wa Kizito Mihigo pour la Paix (KMP) bari baje kwifatanya n’abagororwa n’abandi baraho gusoza icyunamo. Mbere yo gutanga ubutumwa bwe abinyujije mu ndirimbo, yabanje gutanga ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside, uburyo yafashe intambwe ikomeye yo kubabarira abamuhemukiye ndetse asobanura n’intego nyamukuru ya KMP ariyo amahoro n’ubwiyunge. Kizito yagize ati” Indirimbo ndirimba usibye izo mu Kiliziya zitanga ubuhamya Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu Kambayire Appoline ageza ijambo kubari bitabiriye umuhango wo gusoza icyunamo. bw’ibyo nabayemo nk’uwacitse ku icumu kandi nk’umunyarwanda ushaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge”. Yavuze kandi ko yaje muri Gereza kubera ko yemera ko hari abagororwa bagifite ubumuntu nubwo hari ibyaha bakoze kandi ko hari ubuhamya bwubaka umuryango nyarwanda bashobora gutanga. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu Kambayire Appoline yashishikarije abagororwa bose kurangwa n’imyumvire, imyitwarire ndetse n’imikorere bikwiye, kugira ngo bagororoke by’ukuri kandi bagire uruhare mu gutanga ubuhamya no kuvugisha ukuri ku byabaye n’ibyo bakoze muri Jenoside kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge Leta y’Ubumwe yifuza bisagambe. Mutabazi R. Moïse Umuhuzabikorwa wa CNLG/ Nyanza-Ruhango Abagororwa mu muhango wo gusoza icyunamo 8 Icyizere N°31,Mata 2013 AMAKURU Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yifatanyije n’abaturage ba Mibilizi mu kwibuka abaho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi Kuwa kabiri tariki ya 30 Mata, Bwana Jean de Dieu Mucyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG), yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rusizi bibukaga abo muri ako gace bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abashimira igikorwa baherutse gukora cyo gushyingura imibiri y’inzirakarengane Magana atanu, yimuwe ivanwa mu Kagari ka Rusambu ijyanwa mu Murenge wa Nyakarenzo, ubu ikaba iruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mibilizi. Mu mateka, Mibilizi izwi nka paruwasi gatolika ya gatatu ukurikije amatariki amaparuwasi yashingiweho, kuko yashinzwe mu mwaka w’1903, nyuma ya save na Zaza. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage baho bari babanye neza, kandi mu mahoro. Babashije kuzamura kariya gace kasaga no mu rutumvingoma, biyubakira umubare munini w’amashuri abanza n’ayisumbuye, ibitaro by’ikitegererezo n’ikigo giciriritse cy’imari cyitwa BSM“Banque de solidarité de Mibilizi”. Ubwoba, n’amakimbirane byatangiye igihe havutse amashyaka ya politiki mu ntangiriro y’umwaka w’1990. Muri icyo gihe, abaturage bamwe bayobotse amashyaka, nk’ishyaka rya MDR(mouvement démocratique républicain ) na Pl(partie libérale), abandi baguma mu ishyaka rya MRND, mu gihe abandi bacye bagiye mu ishyaka ry’irihezanguni rya CDR (coalition pour la défense de la république). N’ubwo wasangaga mu gihe cya mitingi hagaragara umwuka mubi, rimwe na rimwe ukabyara ubushyamirane, nta kintu gikomeye cyabaye cyatumaga umuntu yakwiyumvisha ko hazaba urwango rukomeye n’ubwicanyi bukabije nk’ubwabaye hagati ya Mata na Nyakanga 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku itariki ya 06 Mata 1994, nyuma gato y’ukugwa kw’indege ya Habyarimana, benshi mu Batutsi baho bahungiye kuri paruwasi ya Mibilizi, kuko batinyaga ko umutekano wabo wahungabana, icyo gihe abaturanyi babo b’abahutu bari batangiye Icyizere N°31,Mata 2013 Bwana Jean de Dieu Mucyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ziruhukiye mu rwibutso rwa Mibilizi ubwicanyi burambuye ari nako babasahurira imitungo. Bari bizeye kubonera umutekano aho hantu hatagatifu bahungiye. Umubare munini w’Abatutsi bahungiye kuri paruwasi ya Mibilizi babayeho ubuzima bubi cyane, babura ibyo kurya, abarwayi n’abakomeretse babura imiti yo kubavura.Ibitero by’abicanyi aho kuri Paruwasi byatangiye ku itariki ya 13 Mata 1994, ubwo bahateye gerenade zikica abantu batatu zikanakomeretsa abandi benshi. Abicwaga bagerageza kwirwanaho batera amabuye. Bagerageje kubarwanya bakoresheje amabuye ariko amaherezo baraganzwa Ariko igitero cyateguwe neza, n’icyabagabweho ku itariki ya 18 Mata 2013. Icyo gihe, ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bari bitwaje intwaro za gakondo, n’abasilikare n’abapolisi bitwaje intwaro binjiye mu kigo cya paruwasi batangira kwica Abatutsi bari bahahungiye batarobanuye. Bagerageje kubarwanya bakoresheje amabuye ariko amaherezo baraganzwa baricwa. Abari hanze basahura, bahitaga bica abacye babashaga gucika ababiciraga imbere mu kigo. Igitero cya gatatu cyagabwe nyuma y’iminsi ibiri, ni ukuvuga ku itariki ya 20 Mata 1994. Kuko batinyaga ko Abatutsi bari basigaye bongera kwirwanaho(babatera amabuye), babahitishijemo ibintu bibiri. Ko babaha Abatusi 60 bakomeye bari kuri lisiti, abasigaye bagakiza amagara yabo, bitaba ibyo bagapfira gushira. Abatutsi bari bakiri bazima bari barishwe n’inzara batakigira agatege, baranegekajwe n’ibitero byabanje nta mahitamo bari bafite uretse kwemera kwicwa. Baretse abicanyi barinjira, basoma amazina y’Abatutsi bari babarimo bavugaga rikijyana kimwe n’abari bagifite agatege. Inzirakarengane zigera ku ijana zarafashwe zicanwa ubunyamaswa butavugwa. Igitero cya nyuma cyaje ku itariki ya 30 Mata, kiyobowe na Munyakazi Yuzufu( magingo aya wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’urukiko rwa Arusha). Yari avuye mu bitero mu Bisesero mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ndetse no kuri paruwasi ya Shangi. Kubera ko abari basigaye mu kigo cya paruwasi(Mibilizi), bari baranegekaye, ntawe ugifite agatege ko kurwana, abantu ba Munyakazi binjiye nta nkomyi. Bajagajaze ibyumba byose bafata uwitwa igitsina gabo cyose wari ugifite agatege. Icyo gihe, bahakuye abantu mirongo inani, babicira hafi y’ishusho rya Bikiramariya, muri metero nke inyuma ya Kiliziya. Nyuma y’icyo gitero, Abatutsi bacye bari basigaye biciwe mu Nkambi y’I Nyarushishi hagati mu kwezi kwa Gatanu 1994 hamwe n’abandi Batutsi bari babashije kurokoka baturukaga mu Burengerazuba. Komeza ku rup. 19 9 AMAKURU Bimwe mu bitekerezo byatangiwe mu imurika ry’igitabo : « Faire face au négationnisme du génocide des Tutsi » Igitabo cyanditswe mu rurimi rw’igifransa cyitwa « Faire face au négationnisme du génocide des Tutsi », mu kinyarwanda ni « uguhangana n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi », ni cyo cyamurikiwe muri Hotel Lemigo, ku itariki ya 12 Mata. Icyo gitabo gifite paji 415 Cyanditswe na Professeur Semujanga Josias w’Umunyarwanda n’umubiligi Jean Luc Galabert. Mu imurika ry’icyo gitabo hari hatumiwe n’abandi bashakashatsi bagitanzeho ibitekerezo. Imurika ry’iki gitabo, ryitabiriwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Bwana protais Mitari, Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe, abayozi bari bahagarariye Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG), Bwana Mucyo Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa na Bwana Gasanabo Jean Damascène umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubushakashatsi n’ububikoshakiro kuri Jenoside kiri muri CNLG, kimwe n’abakozi bakuru baturutse muri Ambassade y’uBufransa n’iy’uBubiligi. Abafashe ijambo mu imurika ry’icyo gitabo ryatewe inkunga na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ni Prof. Josias Semujanga, Prof. Evariste Ntakirutimana, Senateur Dr Jean Damascène Bizimana, Jean Ndorimana na Tom Ndahiro n’umunyamakuru Kagame Faustin, abo bose bakaba bafite umusanzu batanze muri icyo gitabo 10 Prof. Semujanga gihuriweho n’abanditsi benshi. Iki gitabo cyigaragaza inzira zoze abahakana Jenoside banyuramo mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Prof. Semujanga yasobanuye ko uguhakana Jenoside yakorewe Abatutsi atari uguhakana gusanzwe ko ahubwo ari politiki y’ihakana, ari ihakana riba ryarubatswe muri politiki umuntu aba yiyemeje gukora. akoresha ijambo Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe bati narishe ariko sinakoze Jenoside. Prof. Semujanga yerekanye ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bemeza ko habayeho Jenoside ebyiri, mu by’ukuri baba bahakanye ishingwa rya Leta y’uRwanda ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Akavuga icyakora ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kenshi usanga nta ngingo Kwemeza ko habayeho zifatika baba bafite zo Jenoside ebyiri ni kubisobanura. uguhakana Leta Prof. Evariste nawe y’uRwanda yagaragaje ko ihakana n’ipfobya rya Jenoside Yatanze ingero z’ihakana ryatangiye kugaragazwa rigaragara nko mu cyane kuva muri 2007, bagororwa bireze icyaha ubwo hasohokaga cya Jenoside yakorewe raporo y’Inteko ishinga Abatutsi, aho usanga amategeko ku kibazo nta n’umwe wirega cy’ingengabitekerezo ya jenoside. Agaragaza bimwe mu byagaragaje iryo hakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, nko kuba mu gihe cy’Inkiko Gacaca harabayeho amashyirahamwe ya ‘CECEKA », mu mvugo zimwe na zimwe zagiye zigaragara aho kuvuga Jenoside ukavuga ngo « Abanyarwanda barahemukiranye » cyangwa nko mu gisubizo cyatanzwe na Bagosora abajijwe niba yemera ko hari Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yashubije ugenekereje mu kinyarwanda ati « Jenoside, uransekeje, Abatutsi i Kigali se ntibuzuye ». Umunyamakuru Kagame yavuze ipfobya n’ihakana ryagaragaye mu binyamakuru bimwe byo mu Busuwisi, ubwo Fulgence Niyonteze wari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Mushubati yaburanishijwe akurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urukiko rwa Gisilikare rw’i Lausane muri icyo gihugu. Ni narwo rubanza rwa mbere rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwari rubereye muri icyo gihugu. Ariko ugasanga mu binyamakuru baribazaga niba ibikorwa bibi byakorewe mu wundi muco, bishobora kuburanishwa n’inkiko zo mu Busuwisi. Ugasanga aho gukoresha ijambo icyaha cya Jenoside, hakoreshwa ijambo ubwicanyi. Icyo abantu bumvikanaho ni uko icyaha cyibasiye inyoko muntu gishobora guhanirwa aho ariho hose ku isi. Ku bijyanye no guhakana Jenoside, Kagame yagaragaje ibyerekanywe na Alison Desforges ko nk’imvugo yakoreshwaga mu Rwanda yo « gutema ibihuru » bashaka kuvuga kuvumbura no kwica Abatutsi, ihura n’iyakoreshejwe muri Kosovo, bavuga ngo « uyu munsi ku isoko haraza kuboneka inyama nyinshi » bashaka kuvuga ko ubwoko bwahigwaga uwo munsi buri bwicwe. Tom Ndahiro we yagaragaje icyo yise urunana rw’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaye mu rubanza, ku rwego rwa mbere rwa Pierre Péan, akavugamo abitwa ba Steeven smith, Madeleine Raffin, Antoine Nyetera , Ndagijimana n’abandi. a Icyizere N°31,Mata 2013 AMAKURU Bimwe mu bitekerezo byatangiwe mu imurika ry’igitabo : « Faire face au négationnisme du génocide des Tutsi » Ntibakobakoze igikorwa cyo kwica, ariko baroze ubwonko bw’abantu bajya kwica Tom yagereranyije umuntu nka Barayagwiza n’ u mu k a n g u r a m b a g a wa Hitler, William Strecher, agaragaza ko bombi utabona umuntu bishe, ko ahubwo baroze ubwonko bw’abantu bakajya kwica. Ndahiro yunze mu gitekerezo cyari cyavuzwe na Prof. Semujanga cy’ukuntu, ku bijyanye n’ uburenganzira bwa Muntu, iyo abazungu binjiye muri icyo kibazo baguma mu murongo wo gukandamiza ibihugu bya Afurika (registre de domination), yibaza ukuntu byakumvikana ko umusenyeri witwa Richard Nelson Williamson wahakanye ko nta kwica abayahudi kwabayeho babatwikira mu byumba bya gaz (chambres à gaz), yahanwe n’urukiko rwo mu gihugu cy’uBudage, Jean Luc Galabert yafatanyije na Prof. Semujanga nyamara uRwanda rwacira imanza abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bikitwa ko rubangamiye demokarasi. Uwo musenyeri witwa Richard NelsonWilliamson niwe Ndorimana Jean yavuze ko yari yaraciwe muri kiliziya Gatolika (excommunication), nyuma akaza gukurirwaho icyo cyemezo na Papa Benoît 16. Jean Ndorimana yavuze ku bintu bimwe na bimwe usanga byaragaragaje ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Agira ati Papa yohani Paulo wa II yavuze ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 94 ari Icyizere N°31,Mata 2013 Jenoside, nyamara nyuma yaho itsinda ry’abapadiri bamwe bo mu Rwanda rimugaragariza ko ngo ibyabereye mu Rwanda ari « double génocide ». Ndorimana yakomeje agaragaza ko no mu mabaruwa Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bagiye bandika nyuma, bavuze ko ibyabereye mu Rwanda ari « Jenoside hagati y’amoko »( génocide entre les éthnies). Akomeza avuga ko bigoye kubona inyandiko n’imwe yaba yarakozwe n’Abasenyeri «ikoresha ijambo «Jenoside yakorewe Abatutsi», ugasanga ahubwo bakoresha ijambo nka « crise rwandaise » umuntu yagereranya n’imidugararo, cyangwa hagira umupadiri ucibwa urubanza agakatirwa n’inkiko zisanzwe zimaze kumuhamya icyaha cya Jenoside, ugasanga nta na rimwe inkiko za Kiliziya(juridictions canoniques) ziheraho ngo zimucire nazo urubanza. Senateri Bizimana we yagaragaje ihakana n’ipfobya bibera mu nkiko z’uBufransa, Esipanye, no mu rukiko mpuzamahanga m p a n a b y a h a r w a s h y i r i w e h o uRwanda(TPIR). Abahakana Jenoside bakavuga ko ngo nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho ngo kubera ko udashobora kubona inyandiko mvugo z’inama zayiteguye. Agaragaza ko, icyakora kuva mu mwaka wa 2007, muri TPIR, magingo aya ntawukiburanisha ingingo yo kuvuga ko « nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, kuko bitakwemezwa ko yateguwe », kuko Jenoside yakorewe Abatutsi kuva icyo gihe ari ukuri kwemerwa na bose(un fait de notoriété publique), ni ukuvuga ko itagibwaho impaka. Abari bitabiriye igikorwa cyo kumurika kiriya gitabo, bishimiye ko hagaragajwe inzira zose abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresha, bifuza ariko ko noneho hasesengurwa icyakorwa mu rwego rwo guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Byegeranyijwe na Antoine Rwagahirima 11 TUZAHORA TUBIBUKA Rwamagana: Bunamiye umubare utazwi w’abatwawe n’inzuzi muri Jenoside Mu Karere ka Rwamagana bibutse ku nshuro ya mbere abantu bose batwawe n’amazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo bamwe bicwaga bakajugunywa mu mazi, abandi bakayajugunywamo ari bazima ndetse ngo hari n’abagize ibyago bakayagwamo bagerageza guhunga abicanyi. u mihango yabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi tariki 22 Mata 2013, abayitabiriye bibutse abantu bavuga ko batazwi umubare batigeze babona ngo babashyingure kuko baguye mu nzuzi n’imigezi inyuranye aho muri Rwamagana. Abarokotse Jenoside mu Karere ka Rwamagana bavuga ko hari abo bari kumwe bahunga abicanyi mu gihe cya Jenoside bagiye bicwa bakajugunywa mu biyaga bya Muhazi na Mugesera bikora kuri ako Karere, nk’uko byemezwa na Assumpta Mukanziza warokowe n’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi amaze icyumweru yihisha mu mazi y’ikiyaga cya Muhazi. Assumpta agira ati “Ubwo Interahamwe n’abari abasirikari ba Leta icyo gihe baduteraga aho twari twahungiye twese twakwiriwe imishwaro M Imbaga y’abaturage yibutse abatazwi bose barangirije ubuzima mu mazi. tubuze iyo twerekera bamwe twijugunya mu kiyaga ariko twese ntitwabashije kurokoka. Hari bamwe bagiye bapfiramo, abandi twaroze tukajya mu rufunzo tukahirirwa tukaharara ariko ku bw’amahirwe Inkotanyi zitugeraho tutarashiramo umwuka.” Uyu Assumpta ngo yari atwite inda nkuru yari igeze igihe cyo kuvuka, ariko ngo Imana yaramufashije akajya yogana iyo nda iminsi yose yamaze mu mazi yihisha Interahamwe Munyaneza Jean Baptiste ukuriye IBUKA i Rwamagana yunamira abatazwi bose baguye mu mazi ya Rwamagana. 12 ku buryo Inkotanyi zimaze kumurokora yamaze iminsi ine ahita abyara umwana w’umukobwa. Munyaneza Jean Baptiste uhagarariye abarokotse Jenoside mu Karere ka Rwamagana avuga ko hari n’ababyeyi babiri azi barokotse Jenoside bari bihishe mu mazi, ariko bakaba barabyariye mu kiyaga, ariko kuko batagiraga ubafasha n’ubitaho abana bakaza gushiramo umwuka kubera imbeho n’ubukonje byo mu mazi. Uyu muhango wabaye ku itariki 22/04/2013 ngo uzahabwa itariki ihoraho ku bwumvikane bw’Akarere ka Rwamagana n’umuryango IBUKA uharanira inyungu n’iterambere by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Inkuru dukesha Kigali today Uwimana Nehemie uyobora Akarere ka Rwamagana ashyira indabyo mu mazi ya Muhazi. Icyizere N°31,Mata 2013 AMAKURU Gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside bisigaye bigaragarira mu bikorwa bifatika Kanombe mu Rubirizi 1290.000 frw, i Masaka mu busitani bw’Umurenge 685.000 frw, Niboye mu busitani bw’Umurenge 750.000 frw , Gahanga Kuri Santarali ya Gahanga (ku Babikira) 750.000 frw, na Nyarugunga kuri University ya KIM bakusanyije amafranga ibihumbi magana Jenoside yakorewe Abatutsi hirya inani.Ahandi habereye imihango no hino mu midugudu, abaturage yo kwibuka ni ku cyicaro cya bagiye bakusanya inkunga yo Ibuka i Nyanza ya Kicukiro. kubafasha kuva mu mibereho mibi barimo nk’ingaruka za Jenoside. Berekanye ko bashishikajwe Dufashe nk’urugero mu Karere n’imibereho myiza y’abagezweho ka Kicukiro, aho abaturage n’ingaruka za Jenoside bakurikiye ibiganiro mu Mirenge hose bakusanya n’inkunga. Nko Uteranyije iyo nkunga yatanzwe mu Murenge wa Kigarama, usanga isaga miliyoni esheshatu ahitwa ku rya Gatanu mu Kagari n’ibihumbi magana atanu. ka Karugira, nyuma yo gukurikira Igikuru si umubare w’amafranga ibiganiro ku masite agera ku icumi, yatanzwe, icy’ingenzi ni icyo iyo abaturage bakusanyije amafranga nkunga ivuze : kuba abaturage agera ku 971930, Mu Murenge wa babasha kwiyumvisha ko Gatenga ku rwunge rw’amashuri imibereho myiza y’abagezweho ho bakusanyije amafranga n’ingaruka za Jenoside yakorewe ibihumbi magana atandatu, Kuri Abatutsi ibareba. paruwasi ya Mutagatifu Visenti Ahandi nko mu Karere ka Huye, Palotti, mu Murenge wa Gikondo, imibare yatanzwe igaragaza bakusanya amafranga 790 450 fr. ko nko mu Karere ka Huye Ahandi habereye imihango hakusanyijwe amafranga agera y’icyumweru cy’icyunamo ni kuri 3.709.820 fr, naho mu Karere mu Kagarama mu busitani ka Gisagara hakusanywa agera bw’Umurenge bakusanyije kuri 2694315. 400.000fr, Ku Kicukiro ku mashuri N’ubwo kwibukira mu abanza ya Kagina, 250.000 fr, i N’ubwo hataragaragazwa raporo yuzuye y’ibyakozwe mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, amakuru yageze kuri Komisiyo y’iguhugu yo kurwanya Jenoside agaragaza ko kiriya cyumweru cyo kwibuka bababaye ingirakamaro ku bacitse ku icumu rya Jenoside ; abantu babaye hafi, babafata mu mugongo, ababishoboye babatera inkunga mu bibazo bitandukanye bafite. N’ubwo nta byera ngo de, hamwe na hamwe habonetse ingengabitekerezo ya Jenoside. K iriya cyumweru cyabaye umwanya ku baturage bose wo gutega amatwi ibiganiro bitandukanye, nk’ibiganiro bigaragaza ibimenyetso by’amateka yaranze Jenoside, uko ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya bya Jenoside byarwanywa n’ibindi bitandukanye. Icyo ibyo biganiro bihuriraho akaba ari ukugaragaza ububi bwa Jenoside, n’ingaruka yayo, n’uruhare ibyiciro bitandukanye by’abaturage byagira mu kuyirwanya. Ni inyigisho nziza zitandukanye n’izagiye zitangwa mbere ya 94 nyinshi « zarogaga ubwonko » bw’abantu, abahawe izo nyigisho akaba aribo bavuyemo abakora Jenoside. Uretse rero ibyo biganiro, nkuko bisanzwe mu muco wa kinyarwanda wo gufata mu mugongo no kuyagira uwagize ibyago, abacitse ku icumu rya Midugudu bigaragara ko hari icyo byamaze mu gutuma abaturage begerana bagahurira ku gikorwa cyo kwibuka, aho bahabwaga ibiganiro, abaturage bagahabwa umwanya wo kuganira no gutanga ibitekerezo ku nsanganyamatsiko yabaga ari ipfundo ry’ikiganiro, hari abaturage bacye bagiye bagaragaza ibitekerezo bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside. Byagaragaye cyane mu Turere twa Huye na Gisagara. Muri Huye amagambo agaragaza ingengabitekerezo yagaragaye ku baturage babiri, naho mu Karere ka Gisagara agaragara ku bantu 10. Bigaragara ko ingengabitekerezo ya Jenoside itari yaranduka mu baturage, ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko igenda igabanuka. Mu Karere ka Kicukiro ho abagaragayeho amagambo y’ingengabitekerezo ni abantu 7. Raporo yose y’uko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Turere twose tw’igihugu ntiregeranywa, ariko imibare itanzwe yari iyo kugira ngo umuntu abe yagira igitekerezo, ufashe Akarere kamwe k’umujyi wa Kigali, ugafata n’Uturere tubiri turi mu duce tumwe twiciwemo Abatutsi benshi kurusha ahandi. Ikindi cyabayeho n’uko aho abantu bibukiraga hagiye habaho n’abagira intege nke, kugeza no ku ihungabana. Bagiye batabarwa n’abafasha b’ihungabana bari barateguwe mbere. Imibare y’ibyo byose, kimwe n’izindi nkunga zagiye zitangwa cyane cyane n’ibigo, ibya Leta cyangwa iby’abikorera bizagaragazwa nyuma. Byose bikaba bijyanye n’insanganyamatsiko yatoranyijwe ku kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi igira iti : Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira ». Jenoside yakozwe n’abanyarwanda, n’ingaruka zayo ni Abanyarwanda mbere na mbere bagomba guhangana nazo, si abava ikantarange. A.R Bwana Jean de Dieu Mucyo, S.E/CNLG na Perezida wa Ibuka, Dr Jean Pierre Dusingizemungu bashyira indabo ku rwibutso rwa Mbazi. Icyizere N°31,Mata 2013 13 AMAKURU Ibigo by’amabanki byitabiriye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi binafasha abo yagizeho ingaruka Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni inshingano y’Abanyarwanda bose, yagombye kuba n’inshingano y’abatuye isi yose, kuko Jenoside ari icyaha gikorerwa inyoko muntu. Ni abanyarwanda bose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, baba abari mu gihugu baba n’abari hanze, kuko kwibuka binajyana no kurwanya no gukumira Jenoside aho yaturuka hose. Ibigo by’amabanki byitabiriye kwibuka, bititaye kureba niba muri 94, igihe Jenoside yakorewe Abatusi yashyirwaga mu bikorwa byari biriho, cyangwa byaravutse nyuma. Biragaragara ko byumvise akamaro ko kwibuka n’ibindi bigo bikwiye gutera ikirenge mu cyabo. Bagira n’akarusho ko iyo bakoze icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakora n’ikindi gikorwa cy’ubwitange, cyo gutera inkunga abacitse ku icumu bagezweho Abakozi ba COGEBANK mu muhango wo kwibuka. CNLG yari ihagarariwe muri uwo muhango na Philibert Rutagengwa, n’ingaruka za Jenoside kurusha Umujyanama wa SE/CNLG gusura impfubyi n’Abapfakazi no abandi, babafasha mu minshinga gusura inzibutso. yabateza imbere. Mbere yaho, iyindi Banki, Nko ku itariki ya 20 Mata ECOBANK nayo yavutse nyuma 2013, Banki ya Kigali( Bank of ya Jenoside, mu kwibuka Jenoside Kigali- Banque de Kigali), yakoze yakorewe Abatutsi, basuye igikorwa cyo kwibuka Jenoside urwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga yakorewe Abatutsi, n’abakozi 15 mu Murenge wa Rusiga, Akarere bari abakozi ba Banki ya Kigali ka Rulindo, barusigira inkunga bazize iyo Jenoside. Umuhango ihwanye na miliyoni y’amafranga wabaye ku gicamunsi. Ukaba y’uRwanda. Urwibutso rwa wari wabanjirijwe n’igikorwa cyo Rusiga rushyinguyemo imibiri gusura abacitse ku icumu bo mu y’abantu bari batuye mu Mirenge Murenge wa Rubona mu Karere Abakozi ba BK bashyikirije inka abo bazigeneye 7 yo mu Karere ka Rulindo, ka Rwamagana. Bagabiye inka n’Umurenge umwe wo mu Karere abagera kuri 11. Si ubwa mbere ka Nyarugenge. Banki ya Kigali ikora ibikorwa Muri FINABANK naho nk’ibyo, kuko mu myaka yashize batangiye kwifatanya yagabiye abacitse ku icumu n’AbanyaRwanda kwibuka bo muri Rugende, Ndera na Jenoside yakorewe Abatutsi. Bumbogo. Umuyobozi w’iyo Ku itariki ya 20 Mata, abakozi Banki yasobanuye ko « Banki bayo bifatanyije n’imiryango ya Kigali ishaka kugera ikirenge ya Nyirimanzi Aimable na mu cya Leta muri Gahunda yo Mbonyumuhungu Damien kwigira ». bahoze bayikorera mbere ya Kuri iyo tariki iyindi Banki 94 mu kubibuka no kwibuka yibutse Jenoside yakorewe inzirakarengane zazize Jenoside Abatutsi ni COGEBANK yakorewe Abatutsi. yashinzwe mu mwaka w’1999. Mu byo iteganya muri ibi bihe byo Byegeranyijwe na A.R kwibuka, harimo gufasha Ibuka, Abana b’abakoraga muri FINABANK mu muhango wo kwibuka Icyizere N°31,Mata 2013 14 AMAKURU BPR yatanze Miliyoni 38 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imirimo ya buri munsi ikorerwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ku wa 26 Mata 2013, Banki y’Abaturage y’u Rwanda yatanze inkunga ingana na Miliyoni 38 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro. yuma yo gutanga inkunga y’amafaranga miliyoni 38 ku rwibutso rw’Abazize Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro , gufasha ibyiciro bitandukanye by’abagezweho n’ingaruka za Jenoside, ni bimwe mu byatumye Mucyo Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside atangaza ko urwego Banki y’Abaturage y’u rwanda iriho mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rushimishije. Mucyo Jean de Dieu, ahereye ku bikorwa bitandukanye byakozwe n’iyi banki yayishimiye cyane agira ati “BPR muhagaze neza cyane kurenza ibindi bigo mu Rwanda mu gutanga inkunga mu gufasha abantu batandukanye, mukomeze mutere imbere.” Mucyo akaba yasabye abayobozi b’iyi banki bakomoka mu mahanga kubera u Rwanda aba Ambasaderi beza. Agira ati “muzatubere ba Ambasaderi beza ku batabyumva, mubigishe, munabeshyuze imyumviye yabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yagenze kuko amahanga kurekura inkunga ari uko hari abatangiye kubyumva.” Ku butumwa rusange yageneye Abanyarwanda bose, Mucyo yasabye ko amateka ya Jenoside yakwandikwa buri wese akandika amateka y’abantu be kugira ngo atazibagirana hakanabikwa amashusho n’amafoto y’ababo. Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside iremeza ko Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) imaze gutera intambwe N Icyizere N°31,Mata 2013 mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kurusha ibindi bigo mu Rwanda, ikaba inasabwa gukomeza muri uwo murongo mwiza yatangiye. Karigirwa Claire, umuyobozi ushinzwe abakozi muri BPR yavuze ko igikorwa cyo kwibuka bakoze , bagiteguye bagamije kwifatanya n’abandi banyarwanda kwibuka no guha agaciro n’icyubahiro abari abayobozi b’iyi banki, abakozi bayo 26 n’abakiriya bayo bishwe muri Jenoside. Karigirwa yagize ati “mu rwego rwo kwifatanya n’ibi byiciro bitandukanye hari abana b’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga muri iyi banki twishyurira amafaranga y’ishuri, barimo 21 biga muri kaminuza n’umwe wiga mu mashuri yisumbuye. Twafashije abapfakazi ba Jenoside mu turere dutandukanye twa Nyagatare na Kamonyi aho twanatanze inka twubaka n’ibiraro. Twanatanze miliyoni 38 mu gutera inkunga urwibutso ruruhukiyemo imibiri y’ababujijwe amahirwe yo kubaho na Jenoside yakorewe Abatutsi.” Rumanyika Desire, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya BPR yavuze ko bajyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka isaba Abanyarwanda kwigira, barihirira aba bana ngo bazavemo abagabo b’ejo hazaza bazifasha bo n’imiryango yabo. Ntabana Richard uhagarariye imiryango y’abibuka ababo muri iyi banki yashimiye BPR kuba yemera igafunga imiryango, ikabafasha kwibuka ababo ibaha agaciro ndetse ikanafasha n’abana bari mu miryango y’abahoze ari abakozi bayo kwiga. Iki gikorwa cyo kwibuka kirimo gukorwa n’ibigo bitandukanye mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda. Inkuru dukesha Igihe.com Umuyobozi Mukuru wa BPR ashyikiriza Sheki ya Miliyoni 38 Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Umuyobozi Mukuru wa BPR, Paul Van Apeldoorn, ashyira indabo ku rwibutso Abandi bitabiriye umuhango 15 AMAKURU U Bubiligi : Bwa mbere muri Anvers hibukiwe Jenoside yakorewe Abatutsi Ambasaderi Masozera yatangarije IGIHE ko kwibuka atari iby’abacitse ku icumu rya Jenoside gusa, ko buri muryango n’amashyirahamwe byakagombye kubikora, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi, abayikoze bahemukiye isi yose. Muri uyu muhango umwana ufite imyaka 17, Grace Caspary, utaramenye Jenoside, yatangarije abari aho ko nubwo yari ataravuka amateka ya Jenoside ayazirikana, kuko asanga ibyakorewe umuryango aturukamo bimureba, bigatuma ayo mateka ayakurikirana mu nyungu z’uko bitakongera kubaho ukundi. Umuhango witabiriwe n’abanyarwanda benshi baba muri uwo mujyi Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu mujyi wa Anvers, bahuye bibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakorwa urugendo rwo kwibuka. Wasangaga abatuye uwo mujyi bibaza ibyabaye kubera ko bwari ubwa mbere icyo gikorwa kibereye muri ako karere k’Amajyaruguru y’u Bubiligi, ahari ipfundo ry’ubukungu n’amashyaka akomeye muri icyo gihugu. Bonaventure Rutagira, Perezida wa Diaspora nyarwanda ya Anvers yateguye icyo gikorwa, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, yagize ati “Tunejejwe jye n’abo twafatanyije gutegura iki gikorwa batuye muri aka Karere ka Anvers kubabona mwaje kwifatanya natwe ngo twerekane ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kandi ko amahanga yadutereranye.” Akomeza avuga ko bibaye ubwa mbere muri Anvers ariko bizakomeza kujya bihakorerwa. Ambassadeur Robert Masozera Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert, yashimiye abayobozi ba Anvers kuba baratanze uruhushya rwo kuhakorera urugendo rwo kwibuka bakanabarindira umutekano. Yagize ati “Urugendo nk’uru rutuma buri wese ashaka kumenya impamvu rwakozwe cyane cyane mu Karere nk’aka katarasobanukirwa neza n’amateka yaho u Rwanda rugeze naho ruvuye, igikorwa nk’iki cyari gikenewe cyane.” Hakurikiyeho ubuhamya bw’umwe mu barokokeye mu Mujyi wa Kigali avuga ububi bwa Jenoside yiboneye. Uwo mugoroba hanerekanywe filimi ndangamateka yakozwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yerekana uruhare rw’Abafaransa, Radio RTLM, Ubuyobozi bubi bw’icyo gihe bwicaga, n’uruhare rwa Loni itaragize icyo ikora ngo ihagarike ubwicanyi bwakorerwaga ubwoko Abatutsi. Toronto : Abanyarwanda baba muri Canada bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi Ku wa gatandatu tariki ya 13 Mata 2013, Abanyarwanda basaga 500 baturutse mu majyaruguru ya Amerika hamwe n’inshuti zabo bifatanije mu kumva ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, bakira n’ubutumwa by’ibyiringiro no kwigira, bose bahuriza ku mvugo “Ntibizongere ukundi”, byirengagijwe na Loni ubwo yatereranaga Abatutsi bicwaga mu 1994. Bose bateraniye i Toronto muri Canada, bahujwe na Ambasade y’u Rwanda na Diaspora nyarwanda muri Canada, Irwin Colter wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta ya Canada, yagize ati “Ibyakozwe ni ibintu bitabaho kuko Jenoside yakozwe yagombaga guhagarikwa.” Agaruka ku kibazo cya Leon Mugesera, Colter yatangaje ko Jenoside itatangiriye ku mihoro ahubwo yatangiwe n’amagambo. Avuga ko Jenoside iba ibitse n’ibindi byaha bigendana na yo, ko na yo ubwayo ari icyaha kandi nta mwanya ifite. Colter, ku rubanza rwa Desire Munyaneza, umunyarwanda wa mbere wafatiwe muri Canada ashinjwa 16 Abanyamahanga benshi bari baje kubafata mu mugongo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko aho bigeze abayipfobya n’abayihakana bagereka ku bayikorewe ko ari bo bayikoze. Ati “Ibyo bitekereo bigayiktse ntawe ukwiye kubiha umwanya.” Gerry Caplan,Umunyakanada wakoze raporo yise “UN report on Rwanda’s genocide” igaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Agira ati “Buri wese agomba kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo hari abavuga ibintu uko bitari. Abo bakaba badatandukanye n’abahakana Jenoside yakorewe Abayahudi. Caplan avuga ko abapfobya n’abahakana Jenoside bakoresha internet mu gukwirakwiza ibitekerezo byabo kugira ngo bigarurire abantu benshi. Akomeza avuga ko abo batsinzwe kera kuko ibyo bavuga byose ntawe batinyuka kwinjiza mu manza. Nta n’ubuhamya na bumwe bugaragara buvuga ku byabaye muri Jenoside nk’ubwa Romeo Dallaire, Dr James Orbinski cyangwa Carl wilkens. Agira ati “Ubu turitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Igihugu kimaze kwiyubaka, ku buryo bitoroshye kubyiyumvisha. Abarokotse Jenoside basabwa guhaguruka bagaharanira kwigira.” Umuhango wo kwibuka wabereye Toronto witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada Edda Mukabagwiza, washishikarije abari aho guharanira kwigira. Agira ati “U Rwanda rwagaragaje ko imbere hafite icyerekezo hahari. Kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bizadufasha gukumira no komora ibikomere byatewe na Jenoside no kuyikumira aho yaba ishaka guturuka aho ari ho hose.” Icyizere N°31,Mata 2013 UBUHAMYA Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi i Nyanza ya Kicukiro nk’uko bwatanzwe na Maniraho Ernest mu ijoro ryo kwibuka ku rwibutso rya Nyanza ya Kicukiro Nitwa ernest, nanjye ndi umwe mu barokokeye hano. Jenoside ijya gutangira, nari mfite imyaka irindwi. Twari dutuye hariya hepfo mu Kagarama, bijya gutangira nari ndi mu rugo turi kumwe na Mama. Ubwo twebwe byatangiraga mbere igihe bavugaga ngo indege yahanutse icyo gihe twabaga ku kiliziya tuba muri salle ya Centre culturelle, niko bayitaga cyera. Niho twari twarahungiye mbere y’uko indege ihanuka. Buri nimugoroba twajyaga gusura papa, tugiye mu rugo. Noneho iyo ndege ihanuka, twari twagiye mu rugo nimugoroba, icyo gihe nko mu masambiri, mu masaha ntibuka neza hari nijoro cyane duhita tujya ku Gatare, tugeze ku Gatare, bwije nijoro nibwo interahamwe zazaga zije gutera ahantu twari twahungiye, bahatera amagerenade, ndibuka ko icyo gihe mu gitondo twahasanze hari abantu bahapfuye. Hari n’inzu yari iruhande rwacu bahise bayitwika icyo gihe mu ijoro. Bucyeye mu gitondo twahise tujya ku kiliziya kugira ngo dusange abandi dusanga babajyanye hariya mu kigo cya ETO. Tugeze ku kiliziya dusanze badusize baratubwira ngo nituzamuke dusange abandi muri ETO. Turagenda. Bwari bumaze gucya tugezeyo, dusanga MINUARS zashyizeho « barrière », baratubwira ngo nitumanike amaboko turayamanika, baradusaka bamaze kudusaka turinjira, twasanzemo impunzi nyinshi, abanyuma bari baturutse impande n’impande, cyane cyane abo twari kumwe kuri « centre culturel » nibo twasanzeyo. Tubamo ahongaho, igihe cya MINUAR igiye kugenda, nibwo batubwiye muri icyo gitondo ngo nitwinjire mu kiliziya cya hariya muri ETO abenshi barakizi. Tukinjiramo baratubwira ngo bagiye kuduha ibiryo, twinjiramo , ariko kubera abantu bakuru bo bari bamaze Icyizere N°31,Mata 2013 kubibona, bo baravuga bati MINUAR igiye kudusiga hano, mwebwe abana n’abamama nibinjire abandi turasigara hanze. Icyo gihe natwe twahise tujya mu Kiliziya, tumaze kujya mu kiliziya, MINUAR ipakira ibintu byayo byose. Ubwo bazingaga, abasore bahise bajya ku marembo ya ETO, bahagarara mu nzira, bahagaze mu nzira MINUAR irasa mu kirere. Icyo gihe bari banze ko MINUAR idusigamo hariya. Ariko mbere yaho Interahamwe zari ziri hariya ku bibuga, abenshi barahazi ku bibuga bya Centre, zari zagose nta muntu n’umwe ushobora kuba yagenda. Minuar imaze kurasa hejuru ndibuka ko abo basore bahise bahunga bava mu nzira, noneho Interahamwe zari ku bibuga bya ETO zahise zinjira zirukanka, ariko hari abagabo bahise barwana nazo bakajya batera amabuye, biranga zirabaganza, duhita twirukankira hariya hubatse ikibuga cya foot bahitaga muri Athlétisme cyera. Turirunkanka, hari abandi basigaye inyuma, bo bagiye babica, turirukanka duca hariya hahoze haba abuferere, turirunkanka, twari abantu benshi cyane, tugera kuri DUHAMIC ADRI, abenshi barahazi, tuhasanga barrière ikaze cyane, nibwo twahise tumanuka mu gishanga cya Kajeke, tuhasanga izindi Nterahamwe nyinshi, duhita duzamuka dusa nk’abajya kuri CND, baratubwira bati ntidushobora kuhagera, turakata, turavuga ngo tugiye kujya kuri sitade. Nibwo twakase tuzamutse hariya SONATUBES, dusanga hari abasilikare, naho hari barrière iriho abasilikare benshi. Twarahageze batwicaza ahongaho, hari utu « bordures » hariya haparika taxi voitures Sonatubes abenshi barahazi. Turahicara, byari bimaze kuba ku manywa cyane, Imvura yarahadukubitiye iratunyagira cyane, yanganaga nk’iyi. (NDLR: Mu mihango yo kwibuka Nyanza ya Kicukiro imvura yaragwaga). Ndibuka ko bagendaga bafata buri umwe umwe bamwicaza. Tumaze kwicara tumaze kuba benshi, batubwira ko bagiye kuduhungisha. Ntabwo twari tuzi ahantu batujyanye, ariko mu byukuri, benshi bavugaga ko bagiye kutujyana muri Nyabarongo, abandi bakavuga ko bagiye kuduhungisha. Baratuzamuye, nari ndi kumwe na mama njyewe na bakuru banjye, turakomeza turazamuka, tugeze ahantu sonatubes hari umuhanda umanuka ujya kuri Centre de sante, mbona umusilikare avugiye ku cyombo avugana n’undi mugenzi we avuga ati tubajyane hehe, ati mubakomezanye, mubajyane Nyabarongo. Turakomeza turagenda. Hari nko mu masaa kumi n’imwe, butangiye kwira. Tugeze hariya kuri centre, ariko mbere yaho, hari Interahamwe nyinshi cyane, zari impande zacu, zirimo kugenda zireba abirunkanka, zigenda zibicira mu nzira. Turakomeza turagenda tugeze centre nibwo nahuye n’umuntu wari wambaye ishati ya Papa, n’impantaro ye noneho mbwira mama nti dore umuntu utwambariye ishati ya Papa. Ahita ambwira ati uriya ni wa musazi wo kwa Ruvaru. Yari afite n’agakapu twajyaga tujyana ku ishuri. Mama aravuga ngo nimumwihorere turakomeza turagenda, tugeze hano ku ba « des amis » », hari ahantu hari agashyamba hejuru mu ikolosi, twahahuriye n’ijipe irimo abasilikare, noneho iyo jipe irahagarara, sinzi ibintu bavuganye n’abo basilikare bari batugose n’Interahamwe, baravuga bati mubakomezanye. Turakomeza turagenda, ariko mo hagati ahongaho, hari abantu bagendaga bavamo, babica. Babiciraga mu nzira, n’ubwo njyewe nari ndimo hagati, ariko numvaga abantu bagenda bavuza induru, bamwe babatema mbyumva,.Twarakomeje turazamuka, mbaza mama nti ese mama tugiye hehe ? Ngo nanjye simbizi. Mubajije ibyongibyo arambwira ati dukomeze tugende ntabwo nzi aho tugiye. Turakomeza turagenda. Butangiye kwira, twari tugeze hano hepfo. Baravuga bati bano bantu twabonye barimo kugenda birukanka, dushobora kugerayo bashizemo nta n’umwe usigaye. Baravuga bati reka tubicire hano i Nyanza. Hano murabona muri uno muhanda hari ahantu hari akazu k’ amazi, Aho niho twari duhagaze, baduhagarika ahongaho. Bwari bumaze kwira. Bamaze kuduhagarika batangiye kubaza amarangamuntu. Baratangira baravuga ngo abahutu ni bande, bazane hano amarangamuntu yabo. Batangira kugenda bajonjoramo buri umwe umwe, babonye batangiye kuba benshi, bahita bavuga bati, muhagarikire ahongaho. Nk’uko nababwiye ko twari dutuye mu Kagarama, hariya hafi yo kwa Gatete, Twaravuze tuti natwe turi Abahutu, Barangije baravuga bati abantu turabazi, abatuye hariya mu bice byo kwa Gatete, turabafite kuri liste. Icyo gihe twahise tubyihorera tugumamo ahongaho, batangira kutwicaza hasi, baratubwira ngo duhaguruke. Noneho abasilikare bahita bajya, hari akagunguzi kari hejuru twebwe turi mu muhanda, batangiye kuduteramo amagerenade. Mama dibuka ko gerenade ya mbere, ariyo yamunkuye mu maboko. Yari amfashe akaboko, bateye gerenade ya mbere, nahise mubura. Maze kumubura batera iya kabiri, nanjye byahise bimfata mu mugongo, no mu mutwe. Maze nanjye imaze kumfata nahise nikubita hasi, mera nk’umuntu upfuye. Noneho, ubwo batera amagerenade nibwo abantu bazamukaga hejuru bakaza bakandyamaho. Numva ibintu byinshi binguyeho bishyushye, komeza ku rup. 18 17 AMAKURU Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi i Nyanza ya Kicukiro nk’uko bwatanzwe na Maniraho Ernest mu ijoro ryo kwibuka ku rwibutso rya Nyanza ya Kicukiro Ibikurikira urup 17 kumbe ni amaraso yangwagaho sinabimenya. Imirambo yahise indyama hejuru, tugumamo ahongaho muri iryo joro, bamaze gutera amagerenade, baravuze bati hari abandi bakirimo bazima, baravuga bati reka tujye kuzana imihoro, bagaruke kutwica. Ubwo nari ndyamyemo ahongaho, baragiye barongera baragaruka, baje gusaka abafite ibitenge, abafite amafranga, baza kubasaka. Ndibuka ko nanjye baje bakampagarara hejuru, Noneho, hari umugabo wari uri iruhande rwanjye, arimo gutaka, gerenade ntabwo yari yamuhwanyije. Uwo mugabo yari arimo gutaka twegeranye, nanjye abantu bandyamyeho, Noheho Interahamwe iraza idukandagira hejuru, yinyeganyeje ngira ngo ni jyewe bagiye kwica. Uwari uduhagaze hejuru nta muhoro yari afite abwira mugenzi we ngo awumunagire. Awumunagiye uraza unyikubita ku kaguru, unyikubise ku kaguru ngira ngo ni jyewe bagiye gutema. Kumbe ni wa mugabo wari uri iruhande rwanjye. Bahise bamutema, ahita apfa. Apfuye, ba bagabo bakomeza basaka, za Nterahamwe, zimaze gusaka, buracya mu gitondo, barongera baragaruka. Ariko muri iryo joro habaga izindi, Nterahamwe ziturinze kugira ngo hatagira abacika. Muri uko kudutema, naya magerenade bamaze kuyatera, hari abari bazima barirukanka, bajya muri biriya bice by’epfo iriya barabirukankana, izindi Nterahamwe zo muri ziriya ngo z’epfo iriya, zirabafata zibicira mu nzira. Bwaracyeye mu gitondo, noneho za Nterahamwe zari ziturinze ahongaho, havamo Interahamwe iratubwira ngo nidutahe tujye mu rugo iwacu. Ndahaguruka ndamubwira ngo reka jyewe nitahire nsange mama. Kandi 18 mama bari bamaze kumwicira ahongaho. Ya Nterahamwe ihita itubwira, ahita antuka ngo ninsubire mu mirambo. Nsubiramo. Ya Nterahamwe imaze kugenda, hari mushiki wanjye wo kwa data wacu, we yari mutoya cyane kuri jyewe, we yari afite nk’imyaka ibiri. Noneho arampamagara, arambwira ngo arashaka mama we. Arangije ndamubwira nti najye nabuze mama wanjye, vayo umfashe tumushake. Uwo mushiki wanjye yari afite igitenge mama we yari yamuhaye, turangije ndahaguruka turamushaka, nshaka mama we, ndamubona nsanga yapfuye yari afite agahinja, kari kakiri gatoya kari kamaze iminsi kavutse, yapfuye arimo kugaha ibere. Ndagije ndamubwira ngo dore mama wawe yapfuye. Mpita mubwira nti dore tubonye mama wawe, nanjye reka nshake mama, mfasha dushake mama. Twari turi kuzenguruka ahongaho mu mirambo, Nshaka mama ndamushaka ndamubura. Maze kumubura ndamubwira nti rero Liliane, ngwino tujye kwihisha mama namubuze. Ariko muri icyo gihe za Nterahamwe n’abasilikare, bari bamaze gushyira ibirindiro hariya ku kazu k’amazi, bari bahazanye ibibunda byabo ariho bari kurasira. Kuko bajyaga kwica, kuko twebwe bari bamaze kuturangiza, bajyaga kwica saa sita zagera, hakaza ibibisi byabo bakarya. Basubira kwica, noneho ibiryo babaga basigaje, ni twebwe twasubiraga inyuma tukajya kubirya, kuko nta wundi wabaga usigaye ahongaho; tugasubira kwihisha. Nibwo habaga intambara barimo kurasana, Inkotanyi zari haruguru hariya ku I Rebero,(mu by’ukuri n’ubwo nzivuga ngo ni Inkotanyi ntabwo nari nakazibonye icyo gihe, gusa bararasanaga, hano hubatse ino nzu ya Ibuka, niho hari abasilikare barimo kurasana n’Inkotanyi. Hari igiti cya Avoka kiri hariya hepfo y’urutoki, hariya bigira imodoka, nanjye niho nahise njya kwihisha ndi kumwe na wa mwana. Nihishemo nibwo Inkotanyi zarasaga, mbona Interahamwe ziberaga mu mazu yazo, barirukanse birukanka bagana kuri ariya mashuri y’I Nyanza, bagana muri Ruviri, barirukanka cyane tubareba, bavuga ngo barabishe , barazamuka noneho jyewe aho nari nihishe muri rwa rutoki, inyuma yanjye hari hari akana karimo kurira cyane. Noneho ndakabwira nti wa kana we wacecetse. Ntabwo nari muzi. Ndangije, Inkotanyi ubwo zamanukaga zirimo gushaka kudutabara, zansanze ahantu nari nihishe, nari ndi ku nsina. Aho ku nsina niho Inkotanyi yansanze, yari yambaye shene z’amasasu pe. Barangije bankura ahongaho ku nsina, barambwira ngo ninsange abandi ku kazu k’amazi. Hariya hepfo hari akazu k’amazi, abahazi bajya bakabona. Muri ako kazu k’amazi niho twagiye nasanze abandi benshi bari babasizemo. Noneho bakomeza barwana twebwe dusigara ahongaho, noneho abasilikare baratubwira ngo abakiri bazima nibazamuke, ngo twebwe turatwara abafite ibikomere batabasha kugenda. Icyo gihe hari umudamu wari urimo, utarabashaga kugenda. Bari bamutemaguye. Ndamwibuka arimo kuvuga ngo nawe bamutware. Ariko twebwe natwe ntabwo twabashaga kuba twamuterura, noneho baratubwira ngo nitubona ikintu icyo ari cyo cyose, tumanike amaboko hejuru. Ndibuka icyo gihe babitubwiye ari ku manywa, twakomeje twihishe, bwije nibwo twazamutse. Mfata wa mushiki wanjye wo kwa data wacu, turazamuka nabo bantu benshi. Muri benshi bari baguye hariya, abenshi ntabwo babashaga kuvamo kubera ibikomere bari bafite. Kuko ndibuka hari abo twasizemo batabashaga kugenda, ariko nizera ko Inkotanyi zabazanye. Turazamuka muri iryo joro tuzamuka uno muhanda wo ku I Rebero, ndi kumwe na wa mushiki wanjye, yarambwiraga ati ndashonje, nkamubwira nti se ko nta kintu mfite cyo kuguha. Nkamufata nkamushyira mu mugongo, turazamuka babandi baradusiga, badusiga nkahita muterura tukirukanka, namara kwirukanka nkamubwira ngo ndarushye, nkongera nkamuheka. Tugeze ku I Rebero, nahasanze mukuru wacu, bitaga Kastari, niwe watwakiriye, aratubaza ati nta hantu mwakomeretse turamubwira tuti ntaho. Baradufata batangira kutuvura, ariko mu by’ukuri n’abandi benshi twajyanye hariya ku I Rebero, bakomeje baturasirayo, hari benshi baguye ku I Rebero, basimbutse urwa hano I Nyanza. Niyo mpamvu, mu gihe tuzajya twibuka na bariya banyapolitiki, tujye tuzirikana na bariya baguye ku I Rebero, kuko haguyeyo abantu benshi cyane twari twazamukanye. Mu by’ukuri ibyabereye hano I Nyanza, biragoye cyane. Twakomeje tugana kuri CND, tuvuye kuri CND bahise batujyana I Kabuye, tugeze I Kabuye twaraharaye, ndibuka ko naraye mu muhanda, ndi kumwe n’uwo mushiki wanjye, ahantu hose hari huzuye. Tuvuye I Kabuye bahise batujyana I Byumba, bahise badushyira muri “orphelinat. Kugera muri orphelinat niho bene wacu baje kudukura. Ariko mu by’ukuri inzira yose twaciyemo, no kubura abo babyeyi, n’ukuri kugeza uko tungana uku, ni ukwigira, kuko iyo tutigira, ntabwo tuba twariyakiriye. Icyizere N°31,Mata 2013 AMAKURU Ambassade y’Amerika mu Rwanda yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi N i abantu 25 bibutswe bahoze bakora muri Ambassade y’Amerika mu Rwanda bakaza kwicwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Imihango yo kwibuka abo bakozi yabaye ku itariki ya 18 Mata, yitabirwa n’abakozi ba Ambassade n’abo mu miryango y’abo bahoze bakorera Ambassade y’Amerika mbere ya 94. Uwo muhango wanitabiriwe na Dr. John Rutayisire, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside(CNLG), wari umushyitsi mukuru. Uwafashe ijambo mu mwanya w’Abakozi, yavuze ko Ambassade ya Amerika mu Rwanda yiyemeje gufasha imfubyi zasizwe n’abari DR. John Rutayisire, Perezida wa CNLG mu muhango wo kwibuka abari abakozi abakozi ba Ambassade bazize ba Ambassade y’Amerika Jenoside, kimwe n’imiryango Kaminuza, harimo n’abiga muri kigega, bakaba bari mu kazi yabo, bakaba muri urwo rwego Kaminuza zo hanze. kandi bakaba baratangiye barashinze ikigega gifasha abiga Magingo aya hakaba hari gushyira amafranga muri icyo mu mashuri yisumbuye, na abarangije bafashijwe n’icyo kigega kugira ngo bafashe baramuna babo. Jessica Lapen, “charge d’affaires” muri iyo Ambassade, we mu ijambo rye yavuze ko Ambassade y’Amerika itazahwema kwibuka abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko mu kwibuka ayo mateka, batabura no gutekereza ku bihe byiza uRwanda rwubaka ku bihe bizaza. Dr John Rutayisire, we yashimiye Ambassade icyo gikorwa cyo kwibuka, asaba abacitse ku icumu gukora cyane kugira ngo babashe kwigira, asaba n’abanyarwanda bose kuvana amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Anabakomeza agira ati: “iyo twibuka aba ari ukugira ngo duhe agaciro abishwe, ariko mwe mwasigaye mumenye ko mutari mwenyine, turi kumwe”. Ubwanditsi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yifatanyije n’abaturage ba Mibilizi mu kwibuka abaho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi Ibikurikira urup 9 Ku itariki ya 23 Kamena, Abatutsi babarirwa mu magana babashije kurokorwa ku munota wa nyuma n’Abajandarume bari bayobowe na Liyetona Koloneli Innocent Bavugamenshi. Uyu Koloneli Bavugamenshi yashyize mu birindiro abantu be nyuma y’aho abicanyi ibihumbi n’ibihumbi bagoteye inkambi ya Nyarushishi, biteguye kurimbura Abatutsi bagera ku bihumbi munani bari barokotse. Nyuma yaho, abasilikare b’Abafransa bari mu kiswe “operation turquoise” baje kubasanga, kugeza igihe ingabo za RPF zibumbatiriye umutekano muri ako gace. Nk’uko bihurizwaho n’abatangabuhamya benshi, abasilikare b’Abafransa bafashe ku ngufu, bakorera ibya mfura mbi impunzi z’Abatutsi zari mu Nkambi ya Nyarushishi; muri icyo gihe bakaba kandi barafashije abakoraga Jenoside, ari abasilikare batsinzwe cyangwa abaturage guhunga igihugu, no gukora icyatuma igihugu kitabasha kuyoborwa uko bikwiye. Umuhango wo kwibuka waranzwe no kwimura imibiri 507 Umuhango wo kwibuka, wabaye ku itariki ya 30 Mata 2013 nkuko Icyizere N°31,Mata 2013 bimaze kuba akamenyero kuva mu mwaka w’1995, aho hibukwa izo nzirakarengane zishwe mu gihe zari zifite icyizere cyo gukirira aho hantu hatagatifu. Uyu mwaka umuhango wo kwibuka waranzwe no kwimura no gushyingura mu cyubahiro imibiri igera kuri 507, yavanywe mu Kagari ka Rusambu Mu Murenge wa Nyakarenzo ijyanwa mu rwibutso runini rwa Mibilizi. Iyo mibiri yari yarashyinguwe mu mwaka w’2000 mu isambu y’umuturage, ikaba yarimuwe mu rwego rwa politiki nshya yo kugerageza kugabanya umubare w’inzibutso ziri hirya no hino mu gihugu, kugira ngo hasigare nke zishobora gucungwa uko bikwiye. Nk’uko byavuzwe n’abatanze ubuhamya benshi, bari bahagarariye imiryango y’abarokotse bafite ababo bimuwe, biratangaje kubona uwitwa Shaste ngo ari we wari uyoboye abishi, kandi yari yaragabiranye inka na benshi muri bo, agasangira nabo akabisi n’agahiye. Abafashe ijambo, ari abari bahagarariye abacitse ku icumu b’aho, cyangwa abari bahagarariye ubuyobozi bwa Gisilikare n’Akarere, bose bibukije akangaratete abishwe banyuzemo mbere y’uko bavamo umwuka, n’umubare munini w’abantu imiryango yabo ndetse n’igihugu batakaje. Babwiye abacitse ku icumu rya Jenoside ko bagomba kwishakamo imbaraga zo kwigira, kugira ngo babashe guhangana n’ingaruka za Jenoside, banasaba abantu bose batahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza gutanga amakuru agaragaza aho imibiri (y’Abatusi bishwe) yajugunywe, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Yasabye akomeje abaturage kwandika amateka yabo ya Jenoside Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, wari n’Umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Bwana Jean de Dieu Mucyo, yihanganishije abacitse ku icumu anabifuriza gukomera n’ubwo ibihe bikomeye. Yasabye akomeje abaturage kwandika amateka yabo ya Jenoside, bagahera ku byababayeho bo n’imiryango yabo, byanashoboka bakanandika no ku byabaye mbere ya 94, kugira ngo hagaragare impamvu nyazo zateye Jenoside, kuko hari ikibazo cy’uko, uko ibihe bishira abantu bashobora kwibagirwa ibyabaye. Yatsindagiye ko ari ngombwa kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, atari gusa muri ibi bihe ahubwo ko kwibuka bikwiye kuba mu buzima bwa buri munsi, abashishikariza kwegeranya inkuru zose(zijyanye na Jenoside), kugira ngo umwaka utaha zizabashe kwegeranywa mu gihe uRwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bwana Mucyo, yasabye abaturage ba Mibilizi muri rusange, n’abayobozi babo kwishakamo uburyo bubafasha gukemura utubazo tw’ibanze tudasaba amafranga menshi, nko kuzitira inzibutso n’ahandi himurirwa imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo bikaba byaba bikozwe mu gihe haba hategerejwe ubushobozi bwisumbuye bwo gukora ibikorwa bigari. Yashoje ashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside bagatuma Abanyarwanda babasha kugira umutekano usesuye, no gutekereza ku bikorwa by’iterambere rirambye. Avuga ko asanga “ugukora cyane, ubufatanye, no gushaka imbaraga n’ ibisubizo bishingiye ku mateka yacu mabi, ari rwo rufunguzo ruzatuma tubasha kwigira”. Ubwanditsi 19 IBUKA, AMAGANA URWANYE JENOSIDE REBERO/UMUHANGO GUSOZA ICYUMWERU CY’ICYUNAMO MU MAFOTO Minisitiri w’Intebe, Nyakubahwa Pierre Damien Habumuremyi ashyira indabo ku mva Abo mu Ihuriro ry’amashyaka ya politiki bitabiriye umuhango Bwana Jean de Dieu Mucyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG na Dr Jean Pierre Dusingizemungu Perezida wa IBUKA bashyiraindabo ku mva. Perezida wa Sena, Nyakubahwa Jean Damascène Ntawukuriryayo ashyira indabo ku mva Rt. Hon. Margaret Nantongo, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya EAC ashyira indabo ku mva. “TWIBUKE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI DUHARANIRA KWIGIRA”
© Copyright 2025 Paperzz