IMIHANGO YO GUTANGIZA YUBILE IDASANZWE Y`IMPUHWE Z

IMIHANGO YO GUTANGIZA YUBILE IDASANZWE Y’IMPUHWE
Z’IMANA MURI DIYOSEZI YA NYUNDO
Kuri icyi cyumweru tariki ya 13/12/2015, Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis
HABIYAMBERE, S.J., Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yayoboye imihango
mitagatifu yo gutangiza ku mugaragaro umwaka wa Yubile idasanzwe y’impuhwe
z’Imana afungura urugi rutagatifu rw’impuhwe. Ku rwego rwa Kiliziya y’isi yose
iyo Yubile ikaba yaratangijwe na Papa Faransisiko, kuwa Kabiri tariki ya
8/12/2015 i Roma.
Nk’uko byari biteganyijwe, Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi
ya Nyundo agaragiwe n’abasaserdoti bambaye imyenda ya Liturujiya n’abakristu
benshi baturutse mu maparuwasi agize Zone pastorale ya Gisenyi, bakoraniye ku
Mashuri yo mu Kayanza kugira ngo bakore umutambagiro bagana kuri Katedrali
ya Nyundo.
Aha ni ku mashuri ya Kayanza, aho umutambagiro
watangiriye
Hose ni uku byari bimeze: Dusonzeye impuhwe z’Imana
Umwepiskopi amaze kuramutsa ikoraniro agira ati “Impuhwe z’Imana Data,
Amahoro y’Umwami wacu Yezu Kristu n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu
bihorane namwe”, yararikiye abakristu gusingiza Imana Nyirimpuhwe. Ibyo
birangiye Umwepiskopi yaturiye iyo mbaga na Kiliziya yose isengesho ku Mana
Data yo Soko y’Ubwigenge nyakuri, yo igenera bene muntu umwanya wo kuronka
impuhwe n’imbabazi biyikomokaho.
Hakurikiyeho gusoma no kuzirikana ku Ivanjili yanditswe na Luka 15, 1-7
itubwira iby’Umushumba usiga intama 99 akajya gushaka imwe yazimiye. Nyuma
yo kuzirikana kuri iyo Vanjili, abari bitabiriye iyi mihango mitagatifu basomewe
bimwe mu bika by’ibaruwa ya Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis
HABIYAMBERE, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, ishishikariza abakristu
kudacikanwa n’ingabire za Yubile idasanzwe y’impuhwe z’Imana. Ibyo birangiye,
abari aho bose, barangajwe imbere n’Umwepiskopi bakoze umutambagiro bagana
Katedrali ya Nyundo.
Urugi rutagatifu mbere y’uko rufungurwa
Umwepiskopi atangira gufungura urugi rutagatifu
Umwepiskopi amaze gufungura urugi rutagatifu
Umwepiskopi ageze ku rugi runini rwa Katedrali yategereje umwanya uhagije
kugira ngo abakristu benshi bari bakiri mu mutambagiro bahagere, kuko umurongo
w’abatambagiraga wari muremure cyane, bityo babashe kwihera amaso uwo
muhango mutagatifu wo gukingura urugi rutagatifu kugira ngo abinjirira bose muri
uwo muryango baronke imbabazi n’impuhwe bikomoka kandi bigatangwa
n’Imana.
Umwepiskopi yerekana igitabo cy’Amavanjili
Ubwo umwepiskopi yari amaze gufungura urugi rutagatifu, yashyikirijwe igitabo
cy’Amavanjili acyereka umuryango w’Imana wari umukikije, maze abona kwinjira
muri Katedrali agana Alitari ntagatifu, maze ageza ku bakristu Ijambo rikubiyemo
impuhwe yageneye abari baradohotse ku byo basabwa nk’abakristu gatolika
hamwe n’abagarukiramana
bahawe uburyo bwo guhabwa no guhesha
amasakaramentu muri uyu mwaka wa Yubile idasanzwe y’impuhwe z’Imana.
Igitambo cya Misa nyirizina cyabimburiwe no gusubira mu masezerano ya
Batisimu no guterwa amazi y’umugisha. Iki gikorwa kiri mu kigwi cy’umuhango
wo kwicuza kirangiye igitambo cya Misa cyakomeje uko bisanzwe.
Aha ngaha umwepiskopi ari gutera amazi y’umugisha, Katedrali yari yuzuye abantu, abandi bari hanze
Mu gihe cy’inyigisho, nyuma y’amasomo, Umwepiskopi yasabye buri wese
kuzirikana ku kibazo Abasoresha n’abasirikare babajije Yohani Batisita bagira bati
«Dukore iki»? Ati: «Icyo kibazo buri wese yakigira icye azirikanye ko aba bantu
bashakaga gushyira ubuzima bwabo mu murongo w’Imana, bashakaga
guhinduka». Yohani yagiye asubiza buri wese akurikije ubuzima yabaga arimo.
Ari abasoresha, ari bariya basirikare ari n’abandi bose. Natwe uyu munsi twibaze
ngo «Dukore iki»? Dukore iki kugira ngo duhinduke, kugira ngo duhuze ubuzima
bwacu n’ibyo twiyemeje dushyingirwa ,tubatizwa, tuba abasaserdoti.
Uwibaza icyo kibazo ni usubiza amaso inyuma mu buzima bwe. Buri wese asubize
amaso inyuma arebe ubuzima bwe. Ntabwo wasubiza amaso inyuma wumva ko uri
intungane, icyo gihe ntabwo waba ukeneye impuhwe z’Imana. Twibaze niba turi
abasaserdoti nk’uko Kiliziya ibitwibutsa. Buri wese mu myaka amazemo asubize
amaso inyuma arebe icyo agomba gukosora mu buzima bwe. Tugomba kumva
uburemere bw’ibyo dukora binyuranye n’ibyo twiyemeje. Abiyeguriyimana
murebe niba ubuzima bwanyu buhuye n’ibyo mwiyemeje, niba mwarubahirije
amasezerano y’ubusugi, ubukene no kumvira. Abashakanye murebe ibyo
mwiyemeje. Murabona mudakwiye impuhwe z’Imana, mugapfukama, umugabo
n’umugore buri wese agapfukama agasaba imbabazi Imana, hanyuma buri wese
agasaba imbabazi mugenzi we! Rubyiruko murebe uko mubayeho, niba
mutarabaye kagarara, mwarananiye ababyeyi banyu, bamwe na bamwe murebe
niba mutaragiye mu busambanyi, mu biyobyabwenge.
Papa aduhaye umwanya w’agatangaza wo kwinjira mu mpuhwe z’Imana. Twese
twinjiriye hamwe dushaka impuhwe z’Imana, dushaka kunoza umubano wacu
n’Imana. Uyu mwaka iyo tureba ibiba hirya no hino, tubona ko amahoro ari make.
Kuki Imana itarakara kubera ibibi ibona ku isi? No mu mateka Imana yagiye
yihanganira umuryango wa Isiraheli. Musa we yigeze kwinuba ati: «abantu
wampaye barananiye». Imana yo ntitwinubira. Dufite umutima utareba ububabare
bw’abandi, tuti: «Biriya ntibindeba». Tuzabibazwa: umuvandimwe wajye ni inde?
Ivanjili turayizi, turayivuga, turayiririmba, ariko se imigirire yacu ni iyihe ? Reba
impunzi, ikibazo cy’impunzi kirakomeye ku isi. Dufite impunzi z’abarundi,
iz’abanyekongo, abaturutse muri Tanzaniya. Abo bose turashima u Rwanda, kuko
rwabakiriye kandi rwakira bose, mu bukene bwacu.
Nk’abakristu twibaze icyo tumariye izo mpunzi, iyo batubwiye ngo « Murebe
ukuntu mwafasha bariya ». Kandi benshi muri mwe mwabaye impunzi, ariko iyo
birangiye murabyibagirwa. Mwerekane umutima w’urukundo. Muri uyu mwaka
buri Muryangoremezo,
buri Santarali izubakire umuntu w’umukene aho
bishoboka. Ari mu Muryangoremezo , muri Santarali, muri Paruwasi tuzagire icyo
dukora .
Ku itariki ya 17/1/ 2016 tuzasaba ko abakristu bagira icyo bakorera impunzi.
Nitubibasaba muzabyumve. Kuba abanyampuhwe si ukuba mu muryango
wabitiriwe, ahubwo ni ukubyerekana. Ni byo koko nta muntu wakemura ibibazo
byose, ariko ibyo ushoboye bikemure. Uriya nawe ni umuvandimwe wawe:
ubukristu butubyarire ubuvandimwe, kubica hirya ni ugutana. Dufite urugendo
rurerure rwo kwivugurura.
Muri uyu mwaka tugomba kwegera isakaramentu ry’impuhwe, ukavuga uti:
«Nkeneye impuhwe zawe Nyagasani». Ugaca bugufi, ukababarira. Ikindi nshaka
kuvugaho ni ukwihorera. Hari abantu bafite mu mutima wabo ikintu cyo
kwihorera. Iyo mu Rwanda twimakaza ikintu cyo kwihorera ubu tuba tugeze he?
Iyo uvuze uti «Yangiriye nabi nanjye reka mugirire nabi», ntacyo uba umurushije.
Tube abantu bashya. Uyu mwaka tuwinjiremo nk’abantu bafatanye urunana. Hari
abantu bitwara nk’aho bazatura hano ku isi ubuziraherezo.
Dusabe Bikira Mariya Umubyeyi w’impuhwe adusabire ku Mwana we kugira ngo
tube abanyampuhwe nk’uko Data ari umunyampuhwe.
Mu gusoza igitambo cya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere
yashimiye abitabiriye Imihango Mitagatifu yo gukingura urugi rutagatifu
rw’Impuhwe z’Imana kandi yongera kubashishikariza kuba abanyampuhwe nk’uko
Data wo mu Ijuru ari Umunyampuhwe.
Padiri Gaspard BIJYIYOBYENDA