IBIBAZO BIKUNZE KUBAZWA BYEREKEYE KURI SERIVISI YA LAISSEZ-PASSER № 01 IBIBAZO Ni ryari abantu bahabwa Laissezpasser rusange, ihabwa bande. IBISUBIZO Laissez-passer rusange, ihabwa Abanyarwanda bagendeye hamwe mu bikorwa bidasanzwe bajya mu bikurikira : Burundi, DRC, Kenya, Uganda na Tanzania. Abayisaba bagomba kuba nibura bageze kuri bane (4) kandi batarenga icumi (10). Iyo barenze icumi bigabanyamo amatsinda. Abayisaba basabwa Ibaruwa yanditswe n’uhagarariye abagenda ,yandikirwa Umuyobozi Mukuru w’Abinjira n’abasohoka mu Rwanda, urutonde rw’abantu bajyanye igaragaza ibi bikurikira imyirondoro yabo, Kitansi y’ibihumbi icumi bishyuriye hamwe muri Rwanda Revenue Authority. Icyitonderwa : Laissez-Passer rusange (Collectif Laissez-passer) igenderwaho rimwe ikamara iminsi ingana n’igihe abagiye bazamara mu rungendo. 02 03 04 Ufite Laissez-passer ya kera y’igipapuro ni ngombwa ko asubira mu nzego z’ibanze iyo ashaka inshya y’agatabo LP iboneka mu minsi ingahe Gusabira ibyangombwa abana bisaba iki Ni ngombwa ko yongera kuzana icyemezo cy’Akagali kuko bisaba ko abanza kwandikwa muri system nshya. Ariko amaze gufata LP y’agatabo, nirangira ntabwo bizamusaba gusubira mu kagali mu gihe yifuza kuyihinduza. Iboneka mu minsi itatu utabariyemo umunsi wayisabiyeho. Mu mategeko y’u RWANDA umuntu abarwa nk’umwana iyo ari munsi y’imyaka 16 1. Iyo ababyeyi basezeranye • Fotokopi z’indangamuntu nshya z’ababyeyi bombi hakerekanwa n’indangamuntu z’umwimerere ; • Amafoto abiri magufi ya vuba ,y’ibara afite inyuma h’umweru,agaragaza amatwi yombi ; • Icyemezo cy’amavuko cy’umwana (attestation de naissance) ; • Kitansi ya Rwanda Revenue Authority y’amafaranga 5.000 frw; • Ibaruwa isabira umwana isinyweho n’ababyeyi bombi ; • Icyemezo cy’uko ababyeyi bombi bashyingiranywe (Attestation de mariage) ; • Kuzuza form yabigenewe. N.B: • Umwana azana n’ababyeyi be bombi. • Ibyemezo bivugwa haruguru bitangwa ku rwego rw’Umurenge 2. Iyo ababyeyi bombi bitabye imana • Icyemezo cy’amavuko cy’umwana; • Ibyemezo by’ababyeyi bitabye imana (Attestation de décès); • Icyangombwa cy’urera umwana cyangwa cy’ikigo kimurera ; • Amafoto abiri magufi ya vuba afite inyuma h’umweru , agaragaza amatwi yombi ; • Kitansi ya Rwanda Revenue Authority y’amafaranga 5.000 frw ; • Fotokopi y’indangamuntu nshya y’urera umwana, hakerekanwa na « Originale » yayo ; • Ibaruwa isabira umwana yanditswe n’umurera cyangwa ikigo kimurera ; • Kuzuza form yabigenewe. Icyitonderwa : • Umwana azana n’umurera cyangwa uhagarariye ikigo kimurera. • Ibyemezo bivugwa haruguru bitangwa ku rwego rw’umurenge 3. Iyo umubyeyi umwe yitabye imana: • Icyemezo cy’amavuko cy’umwana ; • Icyemezo cy’uko umwe mu babyeyi yitabye imana ; • Amafoto abiri magufi ya vuba afite inyuma humweru ,agaragaza amatwi yombi ; • Ibaruwa isaba isinyweho n’umubyeyi we yasigaranye ; • Kitansi ya Rwanda Revenue Authority y’amafaranga 5.000 frw ; • Kuzuza form yabigenewe. Icyitonderwa : • Umwana azana n’umubyeyi ukiriho • Ibyemezo bivugwa haruguru bitangwa ku rwego rw’Umurenge 4. Iyo umwana afitwe n’ umwe mubabyeyi batandukanyijwe n’ urukiko: • Icyemezo cy’amavuko cy’umwana ; • Icyemezo cyangwa gatanya igaragaza imikirize y’ urubanza; • Amafoto abiri magufi ya vuba afite inyuma humweru ,agaragaza amatwi yombi ; • Ibaruwa isaba isinyweho n’umubyeyi we umurera; • Kitansi ya Rwanda Revenue Authority y’amafaranga 5.000 frw ; • Kuzuza form yabigenewe. Icyitonderwa : Umwana azana n’umubyeyi 5. Iyo ababyeyi batashyingiranywe: • Icyemezo cy’amavuko cy’umwana ; • Icyemezo cy’uko ari ingaragu/« Attestation de celibat » iyo ari nyina ; • Iyo ari se icyemezo cy’uko amwemera/« Attestation de reconnaissance » ; • Ibaruwa isaba isinyweho n’umubyeyi we ; • Kitansi ya Rwanda Revenue Authority y’amafaranga 5.000 frw ; • Kuzuza form yabigenewe. • Amafoto abiri magufi ya vuba afite inyuma humweru ,agaragaza amatwi yombi ; Icyitonderwa : • Umwana azana n’umubyeyi we • Ibyemezo bivugwa haruguru bitangwa ku rwego rw’Umurenge 05 06 07 08 Umunyarwanda wabyaranye n’umunyamahanga yabona icyangombwa cy’umwana ate Uwataye Laisez-Passer abona indi ate Umwana wese wabyawe n’ababyeyi umwe ari umunyarwanda afite uburenganzira bwo gusaba icyangombwa nk’abandi bana bose b’abanyarwanda. Uwayitaye agaruka ku Buyobozi bukuru cyangwa mu karere yayifatiyemo, agahabwa icyemezo cy’uko yari yarafashe Laissez-Passer akagitwara kuri Polisi ikamuha icyemezo cy’uko yataye LP akaza akishyura 10,000Frw kuri Rwanda Revenue akishyura n’amande angana na kimwe cya kabiri cy’ikiguzi cya LP ni ukuvuga 5,000frw agasobanura uko yayitaye mu rwego rw Immigration rwabigenewe,agategereza iminsi 30,kugirango ayibone. Icyemezo cy’Akagali gisabwa ku Umuntu agisabira mu kagali atuyemo nibura mu mezai atandatu ashize, mu gihe muntu usaba Laissez-passer kiri munsi y’amezi atandatu ni ngombwa ko mu mudugudu utuyemo bagusinyira cyangwa Pasiporo agisaba he? bemeza ko uhimukiye vuba. Umunyarwanda utuye mu Asabwa: mahanga iyo aje gusaba Laissez- -Icyangombwa cy’inzira yaziyeho mu Rwanda Passer asabwa iki? -Fotokopi y’ibyangombwa akoresha mur’icyo gihugu (residence permit, carte consulaire, identity card, passport…) ; 09 10 11 12 -Indangamuntu nyarwanda -Akazana kitansi yishyuriyeho muri RRA Frw10000 cyangwa Frw5000 ku bana bari munsi y’imyaka 16 Ni bande basabira ibyangombwa -Ni abanyarwanda batuye mu turere tugize Umujyi wa Kigali aritwo:Gasabo, k’ubuyobozi Bukuru (Kacyiru) Kicukiro na Nyarugenge,hamwe n’imirenge ibiri yo mu karere ka Rulindo ariyo umurenge wa Ruli n’umurenge wa Masoro Amasaha yo gusaba no gufata -Kwakira abasaba Laissez-passer bikorwa mu masaha ya mu gitondo, guhera saa Laissez-Passer moya (7h00) kugera saa tanu (11 :00) haba hatangwa numero na Formulaire. -Laissez-passer zarangiye gukorwa zitangira gutangwa saa saba (13h) Ushaka ko dosiye ye yihutishwa Abasaba ko Laissez-passer zihutirwa (urgences) basabwa kugaragaza ukuri (urgence) asabwa iki? kw’impamvu ituma babisaba, kandi bakagaragaza inyandiko zibigaragaza igihe bibaye ngombwa: Abarwayi bafite « transfert » ya Muganga ; • Abakozi bagiye mu butumwa bw’akazi ;• Abagize ibyago mu gihe bagaragaje urwandiko rw’Umudugudu n’Akagari babarizwamo ;• Abagiye mu mahugurwa bafite urwandiko rw’aho babarizwa ;• Abagiye mu biterane cyangwa mu mikino ngororamubiri bafite urwandiko rwa Minisiteri ibafite mu nshingano zayo. Impamvu zatuma umuntu atabona IMPAMVU YATUMA UWASABYE Laissez-passer atayibonera ku gihe : Laissez-passer Gusaba Laissez-passer no kuyihabwa kugihe n’uburenganzira bwa buri muntu; impamvu zatuma atahabwa Laissez-passer n’izi zikurikira: Kuba atujuje kimwe mu bisabwa byavuzwe haruguru; Kuba hari umuziro watuma atayihabwa (kuba ufunzwe, kuba utarakatirwa n’ibindi byatuma utemererwa gusohoka mu gihugu); Kuba wakekwaho ubunyamahanga (bisaba kugaragaza ubwenegihugu bwawe nyabwo). Kuba ur’umunyamahanga (aha ningombwa gusaba ubwenegihugu kugirango ubone passport); Kuba hari ibyo wahinduye ku mwirondoro wawe;
© Copyright 2026 Paperzz