REPUBULIKA Y’URWANDA INTEKO ISHINGA AMATEGEKO SENA GAHUNDA Y’INTEKO RUSANGE YA SENA YO MU CYUMWERU CYO KUVA KU ITARIKI YA 20 KUGERA KU YA 24 GASHYANTARE 2017. KU WA KABIRI TARIKI YA 21 GASHYANTARE 2017 I SAA CYENDA (15H00) 1. Kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’abaturage ku gikorwa cyo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu birebana n’Amashuri Makuru na Kaminuza. 2. Kwemeza inyandiko ivunaguye y’inama y’Inteko Rusange yo ku itariki ya 10 Gashyantare 2017 (09h00). KU WA GATATU TARIKI YA 22 GASHYANTARE 2017 I SAA CYENDA (15H00) 1. Kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku gikorwa cyo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu bijyanye no gukomeza kubaka ubushobozi bwo kuburira, gukumira no guhangana n’ibiza, gutanga ubutabazi bw’ibanze ku buryo bwihuse no gusubiza mu buryo ibyangijwe n’ibiza. KU WA KANE TARIKI YA 23 GASHYANTARE 2017 I SAA TATU (09H00) 1. Gusuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko ngenga rishyiraho Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu Butegetsi; 2. Kwemeza inyandiko zivunaguye z’inama z’Inteko Rusange yo ku itariki ya 14 Gashyantare 2017 (15h00) n’iyo ku itariki ya 15 Gashyantare 2017 (15h00). 3. Kugezwaho raporo z’ubutumwa mu mahanga zikurikira: raporo y’ubutumwa Senateri KARANGWA Chrysologue yagiyemo i Dar-es-Salaam muri Tanzania, kuva ku itariki ya 31 Ukwakira kugera ku ya 02 Ugushyingo 2016, kwitabira inama ya kabiri ya Komisiyo y’amahoro n’umutekano ya FP-ICGLR; raporo y’ubutumwa Senateri NKUSI Laurent yagiyemo i Rabbat muri Maroc kuva ku itariki ya 03 kugera ku ya 10 Ugushyingo 2016, kwitabira inama z’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu by’Afurika (APU). I SAA CYENDA (15H00) Kugezwaho raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza ku gikorwa cyo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’amahame remezo mu matora ya Referandumu n’amatora y’inzego z’ibanze. MIGAMBI Joseph Table Officer a.i CYITATIRE Sosthène Umunyamabanga Mukuru wa Sena
© Copyright 2026 Paperzz