A. RURA NI IKI? I. Imiterere ya RURA Itegeko n°09/2013 ryo kuwa 01/03/2013 ni ryo rishyiraho Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro rikanagena inshingano, ububasha, imiterere, n’imikorere byarwo. RURA ni amagambo ahinnye y’icyongereza aturuka kuri Rwanda Utilities Regulatory Athority. RURA ifite ubuzima gatozi n’ubwisanzure mu micungire y’umutungo n’abakozi. Ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali kandi ishobora gushyira amashami yayo hirya no hino mu gihugu. Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 11 y’itegeko ryavuzwe haruguru, RURA irebererwa na Serivisi za Minisitiri w’Intebe. Urwego rukuru rw’ubuyobozi rwa RURA ni Inama Ngenzuramikorere hagakurikiraho ubuyobozi bukuru bwungirijwe n’amashami ane. Ibyo ukeneye kumenya kuri RURA n’uburyo irengera umufatabugtuzi Aderesi B.P. 7289 Kigali-Rwanda Phone: (250) 252 58 45 62 Hotline: 3988 NI ubuntu! Fax: (250) 252 58 45 63 Website: www.rura.rw Email: [email protected] [email protected] Aka gatabo ni inshamake y’ibyo buri muntu agomba kumenya kuri RURA, icyo imariye igihugu muri rusange, abashoramari n’abahabwa serivizi mu bijyanye n’imirimo igenzura. Kateguwe n’ishami rishinzwe ibijyanye n’abafatabuguzi. 1.1. Inama Ngenzuramikorere Ni inama y’ubutegetsi ya RURA. Igizwe n’abanyarwanda barindwi b’inyangamugayo batuye mu Rwanda kandi bafite ubumenyi mu byo RURA igenzura. Muri abo barindwi harimo n’umuyobozi mukuru ari nawe mwanditsi w’Inama Ngenzuramikorere Abagize iyo Nama bashyirwaho n’Iteka rya Perezida mu gihe cy’imyaka ine ishobora kongerwa rimwe uretse Umuyobozi Mukuru kuko we yagenewe imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe. Iryo teka rigena kandi Perezida wayo hanyuma mu nama ya mbere, abagize Inama Ngenzuramikorere bakitoramo uwungirije Perezida. Kugira ngo hatabaho igongana ry’inyungu, kirazira ko umuntu ashyirwa muri iyo nama ari umwe mu bayobozi cyangwa abakozi bakuru b'ikigo cyigenga gikora imirimo igenzurwa, ndetse n’iyo ataramara nibura imyaka itatu ayivuyemo ntiyayishyirwamo. Na none kandi, ntiyemerewe kuyinjiramo akora umurimo wabangamira imikorere ya RURA, cyangwa se iyo we ubwe cyangwa abagize umuryango we kugeza ku rwego rwa Urupapuro rwa 1 ku mpapuro 8 mbere bafite imigabane cyangwa inyungu mu bucuruzi bw'imirimo RURA igenzura. III. Imikoranire ya RURA n’izindi nzego RURA ikorana n’inzego zitandukanye zashyirwa mu byiciro bitatu. Mu gihe izindi nama z’ubutegetsi ziterana nibura rimwe mu gihembwe, inama ngenzuramikorere yo iterana nibura buri kwezi. 3.1. Inzego zishyiraho politiki: ni izishyiraho umurongo ngenderwaho ari zo zirimo guverinoma, misinisiteri, inteko ishinga amategeko n’izindi; mu by’ukuri, RURA igendera ku murongo wa politiki no ku mategeko izo nzego zishyiraho ariko ku rundi ruhande, mu bijyanye n’imirimo igenzura, RURA izigira inama, ibyibwirije cyangwa ibisabwe, mu ishyirwaho rya politiki cyangwa amategeko mashya. 1.2. Ubuyobozi Bukuru Ubuyobozi Bukuru bugizwe n’amashami ane akurikira: 1. Irishinzwe itumanaho, iposita no kugenzura itangazamakuru; 2. Irishinzwe gutwara abantu n’ibintu; 3. Irishinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura; 4. Irishinzwe ubuyobozi, amategeko, ibijyanye n’inganda no kurengera abafatabuguzi. Ayo mashami manini uko ari ane agabanijemo andi mashami mato mato ashyira mu bikorwa inshingano zagenwe n’itegeko. Umuyobozi mukuru n’abayobozi bakuru bungirije bayobora amashami ane yavuzwe bashyirwaho n’iteka rya minisitiri w’intebe; abakozi bo bashyirwaho n’ubuyobozi bukuru bakemezwa n’Inama Ngenzuramikorere. II. Imirimo RURA ishinzwe kugenzura Nk’uko biteganywa mu ngingo ya kabiri y’itegeko ryavuzwe haruguru, imirimo RURA ishinzwe kugenzura ni iyi ikurikira: 1. itumanaho, ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, isakazamakuru n’indi mirimo ikomoka ku ihurirana n’iyuzuzanya by’ikoranabuhanga, nk’itumanaho rikoresheje interineti n’ubundi buryo bwo gukwirakwiza amajwi n’amashusho bukoresheje isakazabumenyi n’itumanaho mu ikoranabuhanga; 2. serivisi z’amaposita; 3. ingufu zisubira n’izitisubira, n’imyuka ikoreshwa mu nganda, ibitembo n’ibigega; 4. amazi; 5. isuku n’isukura; 6. gutwara abantu n’ibintu; 7. izindi nzego z’imirimo bibaye ngombwa. Kubera ko inzego RURA igenzura hari ubwo ziba zegamiye kuri minisiteri zitandukanye (urugero ibijyanye n’ikoranabuhanga bibarizwa muri MYICT mu gihe ibijyanye no gutwara abantu, ingufu, amazi n’amashanyarazi bibarizwa muri MININFRA) hateganijwe iteka rya minisitiri w’Intebe rigena uburyo izo minisiteri zihuza ibikorwa na RURA mu gushyira mu bikorwa inshingano za buri ruhande. 3.2. Abagurisha ibintu bitandukanye ndetse na serivisi: hari abantu ku giti cyabo, koperative n’amasosiyeti. RURA ibashyiriraho amabwiriza, ikabereka ahari amahirwe mu gushora imari n’uburyo batera imbere, ikabaha uruhushya rwo gukora, ikagenzura ko bubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imirimo bakora ndetse ikanabagira inama mu bintu bitandukanye. Urupapuro rwa 2 ku mpapuro 8 3.3. Abafatabuguzi: ni abakenera serivisi mu nzego zavuzwe haruguru; hari abantu ku giti cyabo, ibigo, ibya Leta cyangwa ibyingenga, amashyirahamwe y’abafatabuguzi. RURA ikorana nabo mu guharanira inyungu zabo kugira ngo serivisi zikenerwa ziboneke ari nyinshi, nziza kandi ku giciro gikwiye. RURA ihugura abafatabuguzi ibakangurira kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira bo ubwabo. Ikindi RURA ikora, ni ukwita ku nyungu zabo mu ishyirwaho ry’amategeko n’amabwiriza ashobora kubagiraho ingaruka. IV. Inshingano za RURA Muri iyo mirimo igenzurwa, RURA ishinzwe ibi bikurikira: 1) gushyiraho amabwiriza; 2) gutanga ibyemezo, uburenganzira n’impushya; 3) kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza; 4) gushishikariza abatanga serivizi n’ibyangombwa kubigeza hirya no hino; 5) gukora ku buryo imirimo ifitiye igihugu akamaro ikomeza gutangwa idahagaze no kubungabunga inyungu rusange; 6) kurengera no guteza imbere inyungu z’abahabwa n’abatanga serivisi; 7) guteza imbere ikwirakwizwa rya serivisi zigenzurwa, zikagera ku bafatabuguzi bose harimo abafite ubushobozi buke, abatuye mu cyaro n’abanyantege nke; 8) guteza imbere imikorere hakurikijwe politiki ya Leta y’ubukungu n’imari; 9) guteza imbere no kongera ubumenyi rusange, ubukangurambanga, n’imenyakanisha ry’imirimo ngenzuramikorere; muri ubwo bukanguramabaga havugwa nko ku bijyanye n’inshingano, ububasha n’imirimo bya RURA, uburenganzira n’inshingano z’abafatabuguzi n’abatanga serivisi, uko ibirego bitangwa n’uburyo bikemurwa. V. Ububasha Itegeko rishyiraho RURA ryayihaye n’ububasha butuma ishobora kugera ku nshingano zayo; ubwo bubasha nk’uko bukubiye mu ngingo ya gatandatu kugeza ku ya cumi z’itegeko ryavuzwe ni ubu bukurikira: 1. gushaka amakuru harimo no gukora iperereza ahatangirwa serivisi zigenzurwa; 2. gutanga ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi mu gihe hatubahirijwe iri tegeko n’andi mategeko n’amabwiriza agenga inzego zigenzurwa; 3. gukemura no gufasha mu ikemurwa ry’impaka zivuka mu nzego z’imirimo igenzurwa; 4. guha amabwiriza utanga serivisi y’imirimo igenzurwa ariko uruhushya rwe rukaba rushobora kuba rwarateshejwe agaciro, rwarahagaritswe by’agateganyo rwarahinduwe cyangwa rwaravanyweho, no gushyiraho umucungamutungo. 5. gukora igenzura rihoraho ry’ibiciro n’andi mafaranga asabwa n’abatanga serivisi zigenzurwa. 6. gusaba urwego rugenzurwa kuyiha amakuru ku bikorwa byarwo. Ayo makuru ashobora kuba akubiyemo ibi bikurikira: ibirebana n’imari, tekiniki, ubumenyi, imenyekanisha ry’isoko, ubucuruzi, dosiye z’ibibazo bijyanye n’amategeko n’amakuru yerekeranye n’ibicuruzwa, amakuru afitwe n’urwego rugenzurwa, ayo rushobora kugeraho n’ayo rushobora kubona mu buryo butarugoye. 7. ububasha bw’ubugenzacyaha ndetse n’ubwo kuburana mu nkiko. 8. kugera ahatangirwa serivisi z’ibikorwa by’ubucuruzi igihe cyose, hakurikijwe amategeko, mu kugenzura no guhabwa amakuru yose ya ngombwa. B. UBURENGANZIRA BW’UMUFATABUGUZI I. Umufatabuguzi ni nde? Umufatabuguzi ni umuntu wese ugura ikintu cyangwa serivisi byo gukoresha atagamije kubicuruza; ugura ashobora kuba umuntu cyangwa ikigo, icya Leta cyangwa icyigenga. Impamvu kurengera umufatabuguzi bikenewe ni nyinshi. Mbere na mbere, umufatabuguzi ni inkingi ikomeye y’ubukungu bw’igihugu kuko Urupapuro rwa 3 ku mpapuro 8 ni we wishyura. Ku mafaranga aba atanze haba hakubiyemo n’igihembo cy’abakozi batanga serivisi, ikiranguzo cy’ibigurishwa, inyungu z’ucuruza imisoro n’ibindi. Hejuru y’ayo mafaranga, umufatabuguzi atakaza igihe n’imbaraga mu gutekereza ku cyo agiye gukora. N’ubwo abafatabuguzi ari inkingi ikomeye y’ubukungu bw’igihugu hari benshi batazi gusoma kandi n’ababizi harimo abadafata umwanya uhagije wo gushakashaka no gucukumbura amakuru abareba ayo bahawe n’ayo batahawe. Na none, abafatabuguzi benshi barangwa no kudakorera hamwe kuko buri wese agura ku giti cye akitahira. Benshi baratatanye hirya no hino kandi nta buryo bufatika bwo kuba bashyira hamwe; hejuru y’ibyo hari abo usanga bakennye n’abatabangukirwa kumva no guharanira uburenganzira bwabo. Nyamara ku ruhande rw’abatanga serivisi, baba bafite imikorere ihamye, ubumenyi n’amikoro ahagije, bakaba bashobora kunyunyuza umufatabuguzi mu buryo bwinshi butandukanye nk’ubucuruzi budaciye mu mucyo, amatangazo yamamaza atavuga ukuri kuzuye, serivisi zituzuye, ibicuruzwa by’ibyiganano n’ibindi. No ku ruhande rw’utanga serivisi, ni ingenzi kurengera umufatabuguzi ku mpamvu zikurikira: Ku nyungu zirambye z’utanga serivisi: mu by’ukuri abafatabuguzi nibo bishyura byose bijyanye no kugira ngo serivisi iboneke. Nta mufatabuguzi, nta nyungu yaboneka, ni naho havuye ya mvugo ngo “Umukiriya ni umwami”. Ucuruza ashobora kugera ku nyungu zirambye iyo atanga ibihuye n’ibyo abakiriya be bifuza bityo akabagumana igihe kirekire ndetse bakiyongera. Hari umutungo w’igihugu muri rusange abatanga serivisi bakoresha bakaba rero nabo bakwiye gutanga serivisi nziza ku nyungu rusange y’igihugu. Abatanga serivisi bunguka ari uko abafatabuguzi baguze. Ni ukuvuga rero ko abafatabuguzi ari abafatanyabikorwa batakwirengagizwa n’urwego urwo ari rwo rwose. Ku rwego rw’umutimanama w’inyangamugayo, nta muntu cyangwa urwego rwemerewe kubangamira cyangwa kunyunyuza undi. Iyo hari ikibangamiye inyungu rusange y’abaturage, Leta ifata iya mbere mu gukemura ikibazo kuko ifite mu nshingano zayo kwita ku muryango nyarwanda ugaragaramo n’abatishoboye ariko bakeneye serivisi mu mibereho ya buri munsi. Ni byiza rero ko utanga serivisi akora neza atiriwe abisabwa n’inzego za Leta kuko bigira ingaruka ku isura y’ikigo kiri mu ruhando rw’ibindi ku isoko. Mu rwego rwo guhiganwa ku isoko no kunguka bihagije bakoresha uburyo bwose bushoboka harimo n’ubudaciye mu kuri kugira ngo ibyo bakora bigurwe. Muri ubwo buryo harimo ubu bukurikira: o Hari igihe abagurisha bazamura ibiciro, nyuma bakabisubiza aho byari bisanzwe bigatuma hari abibwira ko igiciro cyamanutse maze bakagura batabitekerejeho neza. o Hari igihe abatanga serivisi bashyiraho ibiciro biri hejuru ku bikwiye serivisi: ibintu bw’umwimerere bakaba babihenda cyane cyangwa se ibintu by’ibyiganano bakabigurisha nk’iby’umwimerere. o Hari igihe habaho kwamamaza bidatanga amakuru y’ukuri. o Gukora ku buryo serivisi zisa n’aho ari nkeya kugira ngo ibiciro byurizwe. Ibyo byose bimaze kuvugwa haruguru ni byo byatumye ibijyanye no kurengera umufatabuguzi bishyirwa mu mategeko II. Amategeko arengera umufatabuguzi Hari amategeko menshi agamije kurengera inyungu z’umufatabuguzi iry’ibanze mu bijyanye n’ibyo RURA igenzura ni Itegeko n°09/2013 ryo kuwa 01/03/2013 rishyiraho Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro rikanagena inshingano, ububasha, imiterere, n’imikorere byarwo. Hamwe n’iryo tegeko hari amategeko agenga inzego z’imirimo zigenzurwa na RURA. N’ubwo ibijyanye no kurengera umufatabuguzi bitavugwa mu buryo butaziguye hari ingingo zigenda zigaruka ku nyungu z’umufatabuguzi. Hari kandi amabwiriza n’ibyemezo by’inama ngenzuramikorere ndetse n’ibyemezo RURA iha inzego zigurisha ibintu na serivisi ishinzwe kugenzura. Urupapuro rwa 4 ku mpapuro 8 Ntawakwibagirwa Itegeko Nº 36/2012 ryo kuwa 21/09/2012 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi kimwe n’Itegeko ryo kuwa 30 nyakanga 1888 rigena urwunge rw'amategeko y'imbonezamubano [Igitabo cya mbere] Ibyerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano III. Uburenganzira bw’umufatabuguzi Uburenganzira bw’umufatabuguzi buvugwa kenshi ni umunani ari bwo bukubiye mu mbonerahamwe ikurikira. 1 2 3 4 5 6 7 8 Imbonerahamwe y’uburenganzira bw’umufatabuguzi Serivisi y'ibanze Serivisi yizewe Guhabwa amakuru Gutoranya Kwigishwa Ibidukikije bizira umuze Kurenganurwa cyangwa gusana ibyangijwe Guhagararirwa 1. Serivisi z’ibanze Hari ibintu by’ibanze kugira ngo umuntu abone serivisi. Bimwe muri ibyo ni ibikorwaremezo nk’umuhanda, umuyoboro w’itumanaho, w’amashanyarazi cyangwa amazi. Ntawavuga uburenganzira ku itumanaho kandi nta muyoboro w’itumanaho uhari; ntawavuga guhitamo neza mu itwara ry’abantu kandi nta modoka zihari. Uburenganzira bw’ibanze ni no kuba serivisi zihari abantu bashobora kuzikoresha mbere na mbere kuko zihari ariko kandi kuko igiciro kidahanitse cyane ku buryo cyabuza abaturage kugera kuri iyo serivisi. Ikindi kiranga serivisi y’ibanze ni ugufasha abafite ubumuga kugera kuri serivisi abandi bahabwa. Ubundi burenganzira bwose bushingiye kuri ubwo bwa mbere; 2. Serivisi yizewe Serivisi iba yizewe iyo itagira icyo ihungabanya ku buzima bw’umuntu ngo ibe yamukomeretsa cyangwa ibe yamutera izindi ndwara we ku giti cye ndetse n’abagize umuryango we. Kuba yizewe ni no kugabanya ibyatera umufatabuguzi impungenge. Kugira ngo serivisi ibe yizewe, ni byiza ibikoresho bizima byifashishwa mu gutanga serivisi. Icya mbere na mbere ni ibikoresho bizima ku bijyanye na tekiniki; Ahatangirwa serivisi hagomba kuba hari umwuka n’umutuzo byiza ndetse n’isuku. Na none, abakozi bagomba kuba bafite ubumenyi buhagije mu byo bakora kandi bakabona amahugurwa yongera ubwo bumenyi. 3. Guhabwa amakuru Umufatabuguzi afite uburenganzira bwo guhabwa amakuru y’ukuri kandi yuzuye ku bijyanye n’ireme, ingano, ubuziranenge ku biciro bikurikizwa n’ubwishingire (garantie), uko serivisi ikora, amasaha itangirwaho, ibigize igicuruzwa, ubwoko bwacyo, igihe cyakorewe n’igihe kizasazira n’ibindi. Ni byiza kandi ni n’itegeko ko abatanga serivisi batanga amakuru yose ya ngombwa atuma abafatabuguzi bashishoza neza mbere yo kwishyura. Ntibyemewe gutanga amakuru atari ukuri cyane cyane nko mu gihe abatanga serivisi bamamaza ibigo byabo. Bumwe mu buryo abatanga serivisi bakoresha mu gutanga amakuru ni ugushyira ahagaragara amakuru arebana n’ibimaze kuvugwa; bishobora kugaragara nk’iyamamaza rimanitse, udutabo duto, amakuru atambuka kuri televiziyo no ku bindi bikoresho byabugenwe. Urupapuro rwa 5 ku mpapuro 8 Inzego zigisha ni nyinshi, RURA yo ikaba ifite umwihariko wo kuba ibifite mu nshingano zayo kuko ibisabwa n’itegeko riyishyiraho rikagena inshingano n’imikorere yayo. 4. Gutoranya Ni uburenganzira bwo guhitamo serivisi inoze. Uburenganzira bwo guhitamo bivuga ko Umufatabuguzi agomba guhabwa ubushobozi bwo kugereranya gutoranya muri serivisi nyinshi zitangwa, akaba yahitamo akurikije igiciro cyangwa ireme rya serivisi mbere y’uko yishyura. Uburyo bwo kwigisha abafatabuguzi buri kwinshi: hari ibiganiro, inyandiko, amashusho n’ibyapa bimanikwa ahantu hatandukanye. 6. Ibidukikije bizira umuze Ubuyobozi bushyiraho politiki igamije kurengera ibidukikije muri rusange. Abatanga serivisi nabo bakwiye buri gihe gukora ibishoboka byose ngo hatangwe serivisi mu buryo butangiza ibidukikije. Ku bijyanye n’igiciro, hari aho RURA ishyiraho igiciro ntarengwa cyakora abatanga serivisi bakaba bashobora kujya mu nsi yacyo, bapfa gusa kuba batagamije kwica irushanwa. 5. Kwigishwa Imyumvire n’imitekerereze by’umufatabuguzi bikwiye gutezwa imbere kuko abikenera mu buzima bwe bwa buri munsi. Bimufasha kurushaho kugubwa neza no gukoresha neza amafaranga ye. Umufatabuguzi akenera ubumenyi n’ubuzobere ku mategeko ashobora kumurengera, ku buryo yagenzura ibyo agura ko byujuje ireme (igipimo gikwiye, ubuziranenge n’ibindi bikwiye kuba bigize icyo agura). Umufatabuguzi akenera kandi kwigishwa ku bijyanye n’uburenganzira n’inshingano bye nk’umufatabuguzi, kubungabunga ibikoresho byiyambazwa mu gutanga serivisi, ibidukikije n’ibindi. Akenera kandi kumenya aho yagana aramutse arenganye n’uburyo yabikora. Ibyo byose akwiye kuba abizi ataranakenera kubyiyambaza. Ku rwego rw’ibiro, abatanga serivisi bafite inyungu yo kugabanya impapuro hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga (nka za mudasobwa), kugabanya tube za cartouche aho bishoboka, kuzimya amatara mu gihe adakenewe, gukora ku buryo umwuka w’aho batangira serivisi umera neza. Dufashe urugero nko ku modoka, hari byinshi bikwiye kwitabwaho mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije; bimwe muri ibyo ni ibi bikurikira: kugabanya imyotsi isohoka muri moteri, gukora ku buryo umwuka uri imbere mu modoka (air-conditioning system) uba ari mwiza, urusaku ruke, amatara n’ibirahure bitameneka ubusa ku buryo byabangamira ibidukikije, imipira y’imodoka idasaza vuba no kutayijugunya ahabonetse hose, ahashyirwa ibyuma by’imodoka bitagikora, amavuta ya vidange, ahagana amazi yogeshwa imodoka n’ibindi. 7.Gusana ibyangijwe Iyo umufatabuguzi agize ikibazo, ni byiza ko gikemuka vuba kandi neza. Ibyo bigerwaho iyo ku rwego rw’utanga serivizi hari serivisi ishinzwe kwakira no gukemura ibibazo. Iyo izo nzego zidakemuye neza ikibazo mu buryo bunyuze umufatabuguzi ashobora kugana RURA mu buryo buza gusobanurwa mu mirongo ikurikira. Urupapuro rwa 6 ku mpapuro 8 Ikibazo gishobora kuba ari serivisi itaboneka, itujuje ireme cyangwa ibicuruzwa by’ibyiganano, serivisi itatanzwe neza, yatanzwe ku giciro gisumba igisanzwe, serivisi zitari ku bipimo bikwiye, iyamamaza ribeshya, kononekara kw’imizigo cyangwa gutakara. Iyo ari ibishobora gukosoka birakorwa byaba bidashoboka umufatabuguzi agahabwa indishyi. 8. Guhagararirwa Guhagararirwa cyangwa guhabwa urubuga rwo gutangiramo ibitekerezo. Umufatabuguzi afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bimukorerwa; mu by’ukuri, ni byiza ko inzego zose zizirikana buri gihe inyungu z’abafatabuguzi mu gihe hashyirwaho politiki, amategeko, amabwiriza no mu gihe ibyo byemezo bishyirwa mu bikorwa. Umufatabuguzi ntakwiye gukomeza gufatwa nk’umugenerwabikorwa ahubwo ni umufatanyabikorwa. Kugira ngo ibyo bigerweho, ni byiza ko habaho amashyirahamwe y’abafatabuguzi atanga inama akurikije ibitekerezo n’ibyifuzo by’abayagize n’iby’abafatabuguzi muri rusange. Bitangwa mu nama ngishwanama, mu nyandiko cyangwa mu bundi buvugizi ayo mashyirahamwe akora. Abikorera nabo basabwa kwita ku bibazo by’abafatabuguzi mu gihe bakora cyangwa batanga serivisi zabo. Muri urwo rwego hari aho RURA ifata iya mbere mu gusuzuma ko amasezerano abatanga serivisi bagirana n’abazihabwa nta ngingo zirimo zabangamira uburenganzira bw’umufatabuguzi. C. INSHINGANO Z’UMUFATABUGUZI 1. Kuba inyangamugayo: kubaha itegeko n’amabwiriza no kugira imyifatire y’intangarugero; imwe muri iyo ni ukumenya ko serivisi ikoreshwa na benshi bityo hakabaho kutangiza ibikorwaremezo byifashishwa mu gutanga serivisi. 2. Gushyira mu gaciro: umufatabuguzi akwiye kuzirikana ko serivisi akenera iba yaratanzweho amafaranga bityo ntashake buri gihe kuyibonera ubuntu cyangwa ku giciro cyo hasi cyane. Hari kandi ubwo umufatabuguzi asabwa kwihangana iyo habayeho kutabona serivisi ku mpamvu zitaturutse ku utanga serivisi. 3. Gushakisha amakuru: umufatabuguzi agomba kubaza, gushakisha, kwitegereza ndetse rimwe na rimwe no kugerageza mbere yo kugura. 4. Gukurikirana ibyo agura: bifitiye inyungu ugura. Urugero kugirango ugura yizere ireme y’icyo yaguze agomba nibura kwirinda kugurira ku bantu badafite aderesi izwi, kugerageza imikorere y’igicuruzwa mbere yo kwishyura hagasuzumwa niba gikora mbere y’uko kiva mu iduka; kureba niba mu gihe yaguraga igicuruzwa cyari kiri mu gifuniko cyashyizwemo n’uruganda, niba giherekejwe n’agatabo kerekana uko gikora cyangwa gikoreshwa, kuba giherekejwe na garanti. Nyuma yo kumenya uburenganzira n’inshingano bye, umufatabuguzi akwiye kumenya uko yakwitwara mu gihe uburenganzira bwe butubahirijwe akaba ari byo bikubiye mu gice gikurikiraho kijyanye no kurenganurwa. D. UBURYO UMUFATABUGUZI ARENGANURWA Hari ubwo inyungu z’abafatabuguzi zititabwaho uko bikwiye bitewe n’uburangare cyangwa n’imikorere itanoze. Ni muri urwo rwego utanga serivisi akwiye kugira urwego rwita ku bijyanye n’ibibazo by’abafatabuguzi. Itegeko rishyiraho RURA ryagennye ko nayo igomba gukemura ibibazo by’abafatabuguzi hakaba rero hari n’ishami ribishinzwe. Urupapuro rwa 7 ku mpapuro 8 I. Guhungabana kw’inyungu z’umuguzi bituruka kuki? Guhungabana kw’inyungu z’umufatabuguzi gushobora guturuka ku kutubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’umufatabuguzi, kuri serivisi idafite ireme, ku buryo bwo gutanga serivisi no ku bijyanye no kwishyuzwa. III. Inzira ikurikizwa mu kurenganura uwiyambaje RURA Nk’uko byateganijwe mu mahame y’itegeko nshinga, RURA ishaka buri gihe umuti w’ibibazo mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye. Ni muri uwo murongo ikora uko ishoboye kose kugira ngo gutanga ikibazo no kugikurikirana bitagira ingaruka ku wagitanze. II. Kurengerwa bikorwa gute? Baca umugani mu kinyarwanda ngo ak’i muhana kaza imvura ihise! Ikindi kandi biraruta ko umuntu yakumira akarengane kurusha ko yarwana nako kamugezeho. Ikindi kandi, ikimara kwakira ikibazo, RURA igenera uregwa kopi y’inyandiko ikubiyemo akarengane kugira ngo akemure ikibazo we ubwe cyangwa atange ibisobanuro ari nako ishakisha amakuru arambuye ku kibazo yashyikirijwe n’umufatabuguzi. Ni muri urwo rwego buri muntu wese akwiye kumenya uburenganzira n’inshingano ze kandi akabiharanira aho ari hose! Buri wese, ashyize mu gaciro, akwiye kwihagararaho iyo ari mu kuri! Nta gutegereza ko abandi bazaza kukurenganura kuko uhatakariza umwanya n’imbaraga nyinshi. Iyo ikibazo kidakemutse ku bwumvikane, ni bwo RURA ishyiraho akanama kagizwe n’abantu 3 bayihagarariye kugira ngo bumve impande zombi. Buri wese mu bisobanura imbere y’akanama ka RURA, ashobora guhagararirwa n’umujyanama mu by’amategeko cyangwa indi mpuguke. Nyuma yo kumva impande zombi, ako kanama gafata umwanzuro kakawushyikiriza Umuyobozi Mukuru wa RURA. Cyakora, hari aho umufatabuguzi agera akaba agomba kwiyambaza izindi nzego. Umufatabuguzi wese ufite ikibazo kirebana n’itangwa rya serivisi y’imwe mu mirimo ifitiye igihugu akamaro abanza kugeza ikibazo cye cy’akarengane ku wamuhaye serivisi. Iyo atanyuzwe n’uburyo ikibazo cyakemuwe, ashobora gusaba kurenganurwa na RURA. Kwiyambaza RURA bikorwa mu nyandiko cyangwa mu magambo; iyo byakozwe mu magambo, bishyirwa mu nyandiko n’umukozi wa RURA ushinzwe kwakira ibibazo, uwazanye ikibazo akemeza ko ari icyifuzo cye ashyira umukono cyangwa igikumwe cye kuri iyo nyandiko nyuma yo kuyisomerwa cyangwa kuyisobanurirwa mu rurimi yumva. Bimwe by’ingenzi mu bigomba kuba bikubiye mu gusaba kurenganurwa ni ibi bikurikira: Amazina na aderesi by’usaba kurenganurwa; Ikigo cyangwa utanga serivisi uvugwaho kuba yateje ikibazo; Kugaragaza uburyo yarenganijwe cyangwa yahungabanijwe atanga ibimenyetso bigaragaza ako karengane; Kugaragaza icyo yifuza; Iyo usaba kurenganurwa abikoze mu izina ry’undi muntu cyangwa ikigo runaka, agomba kugaragaza mu nyandiko izina n’umwirondoro by’uwo ahagarariye n’impamvu ari we wabikoze. Nyuma y’uwo mwanzuro, utanyuzwe ashobora kwiyambaza inkiko. UMWANZURO Mu gusoza, ntawashidikanya kuvuga ko icyerekezo igihugu cyacu kirimo gishimishije kandi gikomeje gutera imbere. Uruhare rwa RURA ni ingenzi mu gushyiraho amabwiriza no kugenzura ko umurongo wifuzwa ukurikizwa bigatuma inzego z’imirimo ifitiye igihugu akamaro zigenzurwa na RURA ziriyongera kandi zitera imbere zunguka ariko na none zirushaho kunoza imikorere, gutanga serivisi nziza; hari ndetse n’izatangiye gushyiraho uburyo bwo gukemura ibibazo by’abafatabuguzi. Iyo ibibazo bidakemutse umufatabuguzi agana RURA ikamugoboka. Cyakora, kuri iyi ngingo ya nyuma, hakorwa ibishoboka byose kugira ngo amakimbirane akumirwe aho gutegereza kuyakemura. Imwe mu ngamba ni uko buri umufatabuguzi amenya uburenganzira bwe kandi akabuharanira! Biteza imbere imikoranire hagati y’utanga serivisi n’uyihabwa bikanatanga ishusho ya buri gihe y’imitangire ya serivisi. Urupapuro rwa 8 ku mpapuro 8
© Copyright 2026 Paperzz